ngo burya kwishima ni ingenzi mu buzima, ibi byatangajwe n’abiga mu gihe k’ibiruhuro muri ICK ni mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa 4 Mata 2024 muri ICK, aho aba banyeshuri biga mu kiruhuko ( holiday program) bashimira byimazeyo ubuyobozi bw’ikigo cya ICK bw’abatekerejeho bukabategura igitaramo cyo kumurikiramo impano bifitemo.
Ababanyeshuri bahamya neza badashidikanya ko iki gikorwa cyagize umumaro ukomeye Yaba mu myigire yabo ya buri munsi ndetse n’ubuzima bwabo bwa buri munsi by’umwihariko ibijyanye na kazi kabo ka buri munsi cyane ko abenshi muri bo ari abarezi.
Bavuga ko bashimira by’umwihariko ubuyobozi bukuru bwa ICK bw’abatekerejeho mu gihe gito baba bafite baka kimara bishimye, ndetse banashimira ubuyobozi bw’abanyeshuri nabwo bwagize ubwitange bukomeye kugira ngo iki gikorwa kibe.
Igiraneza Deborah umwe mu banyeshuri biga mu ishami ry’uburezi agashami k’amateka n’ubumenyi bw’isi( History and Geography) yaganiriye na ICK news yemeza ko iki gitaramo cyagize umumaro ukomeye cyane ko byamufashije kuruhura mu mutwe nyuma y’umunsi muremure yiriwe mu ishuri yiga, sibyo gusa akaba yahungukiye incuti nshya Kandi ahamya neza ko Arizo umumaro ndetse nyuma yo kubona bagenzi be kurubyiniro berekana impano zitandukanye byamufashije gutinyuka akumva ko haricyo ashoboye.

Aho yagize ati” mu buzima busanzwe ikigitaramo cyapfashije kwibagirwa ibyamvuganaga byose by’umwihariko tuba twiriwe mu masomo menshi ataba yoroshye, naganiriye n’abagenzi bange ndetse nungutse incuti nshya Kandi ndizerako ari iz’umumaro, ikindi Kuba nabona bagenzi bange ku rubyiniro byanteye gutinyuka ndetse numva ko nange hari ikintu nakora nkabyaza umusaruro impano nifitemo”.
Deborah akomeza avuga ko byamufashije gufungura amaso akamenya ko mu buzima kwishima ari iby’ingenzi byongeye nk’abarezi bahazaza bakwiye kwegera abo barera kugira ngo bamenye impano bifitemo bakabigisha kuzibyaza umusaruro kandi bitabangamiye amasomo.
Yagize ati” iyo umuntu ari ahantu yishimye ibintu byose bigenda neza rero iki gikorwa cyatumye numva nkunze ICK kandi byatumye menya ko mu kwishima no kwidagadura bikenewe. Rero twebwe nk’abarezi ba hazaza ibi byanyibukije ko twagakwiye kumenya impano abanyeshuri twigisha bafite tukabafasha kuzibyaza umusaruro bitabangamiye amasomo yabo nkuko natwe twishimye ariko bitatumye amasomo yacu ahagarara”.

Umuyobozi uhagarariye ishami ry’uburezi Dr Emanuel Nsengiyumva, umwe mu bazanye iki gitekerezo yemeza ko iki gitaramo cyagize umumaro ukomeye Ku banyeshuri biga mu biruhuko. Aho avuga ko Umunyeshuri wakinnye ndetse akidagadura asoma agafata neza amasomo.
Yagize ati” Ibitaramo, imyidagaduro, imikino muri rusange bifasha umuntu wese kuruhura umubiri. Bigira ingaruka nziza mu gutekereza neza bigufasha mu kwiga neza. Umunyeshuri wakinnye arasoma agafata neza amasomo. By’ umwihariko ku banyeshuri bacu biga mu biruhuko iriya mikino n’ imyidagaduro ibafasha gusabana, kurushaho kumenyana”.
Akomeza avuga ko ubundi kubera igihe gisa n’ aho ari gito ku banyeshuri biga mu biruhuko wasangaga umwanya wabo bawuhariraga ibijyanye n’ amasomo gusa, bigashobora gutuma bananirwa cyane ndetse baza no mu ishuri rimwe na rimwe ukabona hari abagaragaza uwo munaniro, iki gikorwa rero gituma bongera kugarura ubuyanja.
Dr Emanuel Nsengiyumva asoza asaba umuyobozi bw’abanyeshuri ndetse n’abanyeshuri ubwabo yasabye ko ibi bikorwa byakomeza kuko ibyishimo ari isoko yo kubaho neza.
“icyo tubasaba rero ni ukuzajya bahora bategura ibikorwa nk’ibi no mu bindi biruhuko Ari hagati yabo hano muri ICK ndetse no gutumira cyangwa gusura abo mu zindi.
