Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) cyashyizeho uburyo bwo kumenyekanisha imisoro nta mande atanzwe ku bataramenyekanishije imisoro yabo mu myaka yabanjirije 2022.
Iyi gahunda yiswe ‘Voluntary Disclosure’ biteganyijwe ko izamara amezi atatu, yatangiye ku wa 22 werurwe ikaba izageza ku wa 22 Kamena.
Ni ibyagarutsweho kuri uyu 28 Gicurasi 2024, ubwo RRA yagiranaga ibiganiro n’ihuriro ry’Abashoramari b’Abanyamerika mu Rwanda (AmCham Rwanda) baganira kuri iyi gahunda ndetse banarebera hamwe abamaze kwitabira iyi gahunda ku bushake.
Nk’uko byagarutsweho muri ibi biganiro, abacuruzi barashishikarizwa kwitabira iki gikorwa cyo kumenyekanisha imisoro yabo bakaba bayishyura badaciwe amande, cyane ko ari ku nshuro ya mbere iyi gahunda ibaye mu Rwanda.
Ibi byagarutsweho na Komiseri wungirije ushizwe ubugenzuzi bw’imisoro muri RRA, Niwenshuti Ronald uvuga ko ari amahirwe atagomba gucika abacuruzi cyane ko ari bintu bidakunze kubaho ndetse ko no mu bihugu by’amahanga usanga biba gake.
Ati “Ni amahirwe yahawe abacuruzi bacikanwe no gusora uko bikwiye kuva muri 2022 gusubira inyuma, akaba ari amahirwe y’imboneka rimwe. Bityo rero ndashishikariza abacuruzi ko bakwirinda gucikanwa n’aya mahirwe kuko gucikanwa atari amahitamo meza.”
Niwenshuti akomeza avuga ko bireba abacuruzi bose bakorera mu Rwanda harimo n’abakora ubucuruzi bakoresheje ikoranabuhanga.
Rimwe mu mashami ya ‘American Chamber Commerce’ ribarizwa mu Rwanda ryagaragaje ko ryishimiye gukorana na RRA muri iyi gahunda mu rwego rwo kuzuza inshingano zabo mu gusora ndetse bakaba bifuza kuba abambere mu basora neza mu Rwanda.
Ni ibigarukwaho na Perezida wa Amcham Rwanda, Lauren Nkuranga, ugira ati “Turifuza kuba twagira uruhare mu kubaka igihugu. Niyo mpamvu twishimiye ubusobanuro twahawe na RRA bwo ku menya inshingano zacu, tukamenya uburyo tugomba gusora ndetse tukanigisha buri mu nyamuryango wese Ingingo yaha agaciro mu rwego rwo kwirinda guhanwa, cyane ko atari byo tuba twifuza”.
Kugeza ubu, mu Rwanda hari uburyo bubiri bwo gutanga umusoro.
Ubwo buryo ni ubwo gusoresha Umunyarwanda n’Umunyamahanga bakorera ubucuruzi mu Rwanda ndetse n’ubwo kuba umuntu yaba akorera mu mahanga ariko mu gihe yaje mu Rwanda agakorera umuntu akamuhemba. Icyo gihe aba agomba kumenyekanisha umusoro muri RRA.
Aba bose barebwa n’iyi gahunda yo kumenyekanisha umusoro ku bari baracikanwe.
