Imyaka itanu irashize, Polisi y’u Rwanda itangiye kwifashisha camera zigenzura umuvuduko muri gahunda yo kurushaho kwimakaza umutekano wo mu muhanda hifashishijwe ubwenge karemano buzwi nka ‘Artificial intelligence’ mu rurimi rw’icyongereza.
Muri Nyakanga 2019, nibwo camera ya mbere yashyizwe i Kanzenze mu Karere ka Bugesera. Nyuma, iki gikorwa cyo gushyira Camera mu muhanda cyakomereje mu bindi bice bine ari byo; Nyagasambu, Kamonyi, Ryabega na Kanyinya.
Kuri ubu izi camera zigaragara hose ku mihanda yo mu Mujyi wa Kigali no mu ntara zose z’igihugu.
Nkuko bisobanurwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga,izi camera zigamije kurushaho guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho mu kazi gakorwa na Polisi y’u Rwanda ko gucunga umutekano w’abantu n’ibintu by’umwihariko umutekano wo mu muhanda.
(ACP) Rutikanga agaruka kandi kuri byinshi bijyanye n’imikorere ya camera.
Ati “Hashingiwe ku mikoreshereze yazo; hari ubwoko bubiri bwa camera zifashishwa mu kugenzura umuvuduko w’ibinyabiziga; camera zishinze ku muhanda, benshi bakunze kwita ‘Sophia’ na camera zimurwa n’abapolisi bari ku kazi. Izi camera zishyirwa mu ntera ya metero nkeya uturutse ahari icyapa kigaragaza umuvuduko ntarengwa wateganyijwe, zigahana abatwaye ibinyabiziga barengeje uwo muvuduko.”

Akomeza agira ati “Cyakora izo kamera zigenzura umuvuduko zitanga amahirwe y’umuvuduko w’inyongera ungana na 10% by’umuvuduko ntarengwa ugaragazwa n’icyapa, mu rwego rwo gufasha abatwara ibinyabiziga kugenzura neza umuvuduko bategetswe gukoresha.”
Mu kurushaho kumvikanisha ibi, atanga urugwero avuga ko niba umuvuduko ntarengwa wateganyijwe ugaragazwa n’icyapa ari Km 40/h, umuvuduko camera izahaniraho ari Km 44/h, ku cyapa cya Km 60/h cyangwa Km 80/h camera igeze kuri Km 66/h na Km 88/h gutyo gutyo.
ACP Rutikanga asaba abatwara ibinyabiziga kugira amahitamo meza yo gushyira imbere ubuzima, birinda icyateza impanuka cyose, bikaba umuco mwiza ubaranga aho kubikorera gutinya guhanwa.
Nubwo camera zigamije kurushaho kurengera ubuzima bw’abakoresha umuhanda, hari bamwe batemeranywa n’uburyo zishyirwa mu muhanda.
Ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibyagezweho muri gahunda y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere, NST1, kuri wa 5 Kamena 2023, Senateri Evode Uwizeyimana yagaragaje ko camera Polisi y’u Rwanda ishami ry’umutekano wo mu muhanda ihisha mu bihuru zidakwiye kuba zihari.
Ati “Camera na yo ntikwiye kuba mu masaka cyangwa mu gihuru ntabwo bishoka. Kuko turabibona kenshi kuko camera akamaro kayo ni ugukumira impanuka ntabwo ari isoko y’amafaranga, ikwiye kujya ahantu hagaragara.”
“Turashimira polisi kuko bashyizeho ibyapa bibwira abantu ko camera ihari imbere, kuri za camera zishinze ariko za zindi zikomeza kujya mu myumbati ntabwo tumenya aho ziri.”
Senateri Uwizeyimana kandi asanga imikorere y’izi camera igomba kujyana no kuvugurura ibyapa byo mu muhanda.
Avuga ko hari aho usanga barashyize icyapa cya 80km/h atari ho kigomba kujya, cyangwa bakahashyira icya 60km/h atari ho gikwiye kuba kiri, ndetse ko hakwiye icyapa cya 70 hagati y’icyapa cya 60 na 80.
Umuyobozi w’Ikinyamakuru ‘Umuryango’ akaba n’umusesenguzi, Hakuzwumuremyi Joseph nawe mu butumwa yanyujije kuri X, yagaragaje ko Camera zikwiye kuvanwa mu isura yo gukorera amafaranga zikinjira muyo kurinda impanuka.
Ati “Mwakoze cyane Honorable Evode! Camera zikwiye kuvanwa mu isura yo gukorera amafaranga zikinjira muyo kurinda impanuka nk’uko za “Sophia”zimeze ubu aho hagiriyeho ibyapa biteguza ko hari camera imbere!”
Uretse camera zigenzura umuvuduko, hari n’izindi camera zashyizwe mu masangano y’imihanda ahari ibimenyetso bimurika (Feux Rouge), zihana amakosa ajyanye no kurenga ku mabwiriza ya Feux Rouge arimo; kutubahiriza inzira z’abanyamaguru (Zebra Crossings), kugendera mu gisate cy’umuhanda kitari icyawe no kwinjira muri Feux rouge utarabyemererwa.
