Ubushakashatsi bwakozwe n’abarimu bo muri Kaminuza ya Ontario Queen yo muri Canada bwerekanye ko abagore babyarira abandi ‘surrogates’ bafite ibyago byinshi byo kugira ibibazo bikomeye mu gihe cyo gutwita, ndetse n’ibyago byo kubyara abana igihe kitaragera.

Kubyarira umuntu bishobora guterwa n’ibintu bitandukanye, birimo ko uwo muntu nta bushobozi afite bwo kubyara cyangwa se adashaka kubyara ngo atangiriza umubiri we.

Iki gikorwa gikunze gutwara amafaranga arenga ibihumbi 100 by’amadorali. Ku muntu ubyara uwo mwana ‘surrogate’, impuzandengo y’igihembo igera ku bihumbi 50 by’amadorali.

Abashakashatsi bagaragaza ko ayo mafaranga ubyarira undi ahabwa ari macye ugereranyije n’ingaruka zikomeye zirimo nk’uko ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu kinyamakuru ‘Annals of Internal Medicine’ bubigaragaza.

Ubushakashatsi bwasesenguye amakuru yakusanyijwe ku bana bavutse bagera ku bihumbi 860,000 muri Ontario hagati y’umwaka wa 2012 na 2021, aho 806 muri bo bavutse hifashishijwe ‘surrogacy’.

Itsinda ry’abashakashatsi ryasanze ibyago by’uburwayi bukomeye ku bagore babyariye abandi ‘surrogates’ byari 7.8%, bikaba byikubye inshuro eshatu ugereranyije n’abagore babyaye mu buryo busanzwe ndetse bikaba hafi inshuro ebyiri ugereranyije n’ababyaye bakoresheje gutera intanga.

Ibibazo bitatu bikunze kugaragara ku bagore batwitira abandi ni ukugira amaraso menshi mu gihe cyo kubyara, kuba yagira umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse no kugira ibyago byinshi byo kurwara umutima.

Ibyago ntibiba ku babyeyi gusa ahubwo bigera no ku bana babyaye aho habonetse impfu ndetse n’uburwayi bukomeye ku bana bavutse hifashishijwe ‘surrogacy’.

Abashakashatsi bagaragaje ko impamvu zishobora gutera ibyo bibazo byose ari umubiri w’umugore ukora igikorwa cyo kubyara umwana uturutse ku ntanga atamenyereye.

Maria Velez umwe mu bakoze ubu bushakashatsi yavuze ko hakenewe gukorwa ubundi ubushakashatsi bwimbitse kuko abo bakoreye ubushakashatsi atari benshi bityo ko bagomba gukora ubundi bwimbitse kugira ngo hamenyekane neza ibibazo biterwa no kubyarira undi muntu.

Ati “Hakenewe ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hamenyekane neza niba koko ‘surrogacy’ ari yo itera ibi bibazo. Impamvu ni uko umubare w’abagore babyariye abandi muri ubu bushakashatsi wari muto cyane ugereranyije n’ababyaye bisanzwe, ibyo bishobora guteza ibibazo mu isesengura ry’imibare.”

Yakomeje avuga ko bizeye ko ibyo babonye bizatanga amakuru afatika ku baganga, abagore bakora ‘surrogacy’ hamwe n’ababyeyi bashaka ko bikorwa kugira ngo bafate umwanzuro uhamye ku bijyanye no gukomeza iyi nzira yo kubyara.