hMu Rwanda, urugendo rwo kugeza ubutumwa ku bo bugenewe rugizwe n’amateka maremare, aho mbere y’umwaduko w’abazungu umuntu yabwiraga intumwa amagambo, akagenda akayasubiriramo uwo amutumyeho.
Aho amashuri aziye, Abanyarwanda bakamenya kwandika, havutse ubundi buryo bwo kohererezanya ubutumwa, aho umuntu yashakaga ikaramu n’urupapuro akandikira uwo ageneye ubutumwa, hanyuma agashyira mu ibahasha aho bishoboka, akayiha intumwa iyigeza ku wo igenewe.
Mu 1920, ni bwo serivise y’iposita yageze mu Rwanda, n’ubwo yari imaze imyaka amagana n’amagana itangiye ku isi. Icyo gihe, yatangiriye mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, ahubatse inzu yitwa Makuza Peace Plaza.
Aha naho yaje kuhava yimukira ku Kacyiru-Kimihurura, ahubatse Kigali Heights uyu munsi. Kuri ubu, Iposita yimukiye iruhande rw’inzu yitwa Panafrica, ugana kuri Kiriziya ya Sainte Famille.
