Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli biratangaza ko ikigo cya Iran gikora ubushakashatsi ku ngufu za nikleyeri cyangijwe bikomeye n’ibitero by’indege Israheli yagabye kuri Iran mu Ukwakira 2024.
Ni ibigaragara muri raporo y’ubutasi bwa Amerika na Isiraheli aho ivuga ko ikigo cyangijwe ari igiherereye i Parchin, muri kilometero 30 ugana mu majyepfo y’umurwa mukuru wa Iran, Tehran.
Iyi raporo ivuga ko igitero cyo ku itariki ya 25 Ukwakira cyibasiye ikigo cyitwa Taleghan 2, ikigo byari bizwi ko kitagikoreshwa ariko ngo Iran ikaba yari yarongeye kugikoresha mu bushakashatsi bw’ibanga bugamije gukora intwaro za kirimbuzi.
Biramutse byemejwe ko iki kigo cyasenywe, iki gitero cyaba kigaragaza imbaraga za Isiraheli mu mugambi wayo wo gukoma mu nkokora Iran ku bijyanye no gukora intwaro za kirimbuzi ngo kuko ikigo cya Taleghan 2 ari kimwe mu by’ingenzi Iran yifashishaga mu gukora ikoranabuhanga rikenewe mu kwinjiza ingufu za nikleyeri mu bikorwa bya gisirikare.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aherutse kubwira ikinyamakuru Newsweek ati: “Iran ntikwiye kwihorera ku gitero cya Israel. Niramuka ibikoze, tuzafasha Israel kwirwanaho. Ubutumwa bwacu kuri Iran burasobanutse: Niramuka igabye ibitero ku Banya-Israel cyangwa abakozi ba Amerika bari mu burasirazuba bwo hagati, bizagira ingaruka zikomeye.”
Abasesenguzi bavuga ko iki gitero cyaba ari intambwe ikomeye yo guhagarika ibikorwa Iran yari imaze igihe ikora, nubwo yakomeje guhakana ko iri gushaka gukora intwaro za nikleyeri. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yongeye gushimangira ko “Iran idashaka gukora intwaro za nikleyeri.”
Ikigo Taleghan 2 ni kimwe mu byakoreshwaga mu mugambi wa Iran wo gukora intwaro za kirimbuzi, umugambi Iran yahagaritse muri 2003.
Isesengura ry’amafoto yafashwe na satelite ryakozwe n’Ikigo mpuzamahanga gishinzwe umutekano wa Nikleyeri (ISIS) ryagaragaje ko inyubako zose z’iki kigo zangiritse burundu mu gitero cya Israel, nk’uko byatangajwe na Axios.
Mbere y’iki gitero, mu ntangiriro z’uyu mwaka, ibigo by’iperereza bya Amerika na Israel byatangiye gukurikirana ibikorwa byongeye kugaragara i Parchin, birimo gukoresha mudasobwa mu gukora ubushakashatsi ku kugerageza ibiturika, ibivugwa ko bifitanye isano no gukora intwaro za nikleyeri.
Iki gitero cyabaye mu gihe hari umwuka mubi hagati ya Israel na Iran, by’umwihariko nyuma y’ibisasu bya misile Iran yohereje muri Isiraheli mu ntangiriro z’Ukwakira 2024.
Perezida wa Amerika Joe Biden yakunze gusaba Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, guhagarika ibikorwa byo kugaba ibitero ku bigo bya Iran bishinzwe nikleyeri, atinya ko byakurura intambara ikomeye mu karere.
