Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba uwaba afite amakuru ajyanye n’ahaherereye imibiri y’abiciwe i Kabgayi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko yayatanga imiryango yabo ikaruhuka.
Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu Kayitare Jacqueline mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abatutsi bo mu bice bitandukanye by’igihugu bari bahungiye i Kabgayi bahizeye amakiriro.
Igikorwa cyo Kwibuka30, i Kabgayi, cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 2 Kamena 2024, umunsi ufatwa nk’uwamakiriro ku barokokeye i Kabgayi kuko aribwo ingabo zari iza RPA zarokoye abari basigaye bataricwa.
Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta barimo Amb. Nyirahabimana Soline, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutabera, Visi Perezida wa Sena Madamu Nyirasafari Espérance, Senateri Havugimana Emmanuel, abadepite, abayobozi b’uturere twa Ruhango na Ngororero, abahagarariye inzego z’umutekano n’abandi.
Mu ijambo ry’ikaze yagejeje ku bari bitabiriye Kwibuka30 i Kabgayi, Madamu Kayitare yongeye kwitsa cyane ku mubare utari muto w’imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro asaba abafite amakuru kuba bayatanga mu buryo bwose bushoboka kandi nta n’umwe bigizeho ingaruka.

Ati “Mu bihumbi bisaga 50,000 by’abari bahungiye i Kabgayi, abasaga ibihumbi 37,000 muri bo ntabwo bashoboye kurokoka. Ikibabaje ni uko uru Rwibutso ruruhukiyemo gusa abasaga ibihumbi 12,000. Turacyatakambira abantu kugira ngo Abatutsi bishwe kuri uyu musozi barenga ibihumbi 35, murumva ko harimo nka 25,000 tutarabasha kubona ngo tubahe icyubahiro batahawe n’ubuyobozi bwariho icyo gihe.”
Mayor Kayitare akomeza agira ati “Niyo mpamvu dusaba duciye bugufi cyane kugira ngo uwagira amakuru, uburyo bwo kuyatanga turabushishikaza buri gihe, birashoboka ko hari abafite amakuru ariko batifuza kumenyekana, no kuyatanga utamenyekana ubwo buryo bwashyizweho.”
Nk’uko bigarukwaho na Mayor Kayitare, umuntu ushaka gutanga amakuru ariko akaba atifuza kumenyekana ashobora gutanga amakuru mu nyandiko “akayishyira ahantu ahari ho hose byakoroha kuyibona, bityo abantu hakifashisha ayo makuru yatanzwe bagasubizwa icyubahiro bakwiye,”
Mayor Kayitare yongeyeho ko uretse abiciwe i Kabgayi hari n’abatari bake bajugunywe muri Nyabarongo kubera ubufasha bwaturutse mu bindi bice by’igihugu by’umwihariko mu Karere ka Ngororero.
90% by’abashyinguye mu Rwibutso rwa Kabgayi baguye ku musozi wa Kabgayi, gusa hari abandi benshi bajugunywe muri Nyabarongo by’umwihariko mu Karere ka Ngororero kuko hari icyicaro gikomeye cy’interahamwe. Indi mpamvu yo kujugunya imwe mu mibiri muri Nyabarongo ni uko mu mirenge 12 igize Akarere ka Muhanga, 7 muri yo ikora ku Mugezi wa Nyabarongo.”
Amb. Nyirahabimana wari Umushyitsi mukuru nawe yunze mu ry’Umuyobozi w’Akarere asaba abafite amakuru kuba bayatanga kugira ngo bumve inyungu z’ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Ndagira ngo nsabe abaturanyi, abari mu Rwanda hose by’umwihariko hano, abantu batahigwaga muri Jenoside barebaga amakuru arimo kuba, abantu bazi aho imibiri y’abishiswe muri Jenoside yakorewe Abatutsi iri, icyo twasaba muri iki gihe kugira ngo ugendane n’abandi, wumve inyungu z’ubumwe n’ubwiyunge, kuvuga aho abishwe bashyinguye ni ikintu cy’ingenzi cyane kugira ngo tubashyingure mu cyubahiro.”
Amb. Nyirahabimana akomeza agira ati “Mayor yabivuze, bose babivuze, n’uburyo bwo gutanga amakuru babugarutseho ko ushobora kuyatanga niyo waba utifuza kumenyakana. No mubo dushyingura uyu munsi 33, 24 bose ni abo imibiri yabo imenyekanye uyu mwaka ku nshuro ya 30. Ni ukuvuga ngo rero, amateka yatambutse turayazi.”
Muri iki gikorwa hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 33 irimo 24 yakuwe hirya no hino ndetse n’indi 9 yimuriwe mu Rwibutso rwa Jenoside rw’i Kabgayi. Kugeza ubu uru Rwibutso ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 12,000.
