Ku wa 16 Ugushyingo 2024, muri ‘Kigali Convention Center habereye Ihuriro rya 17 ry’umuryango Unity club Intwararumuri, ahafatiwe ingamba zinyuranye ku bijyanye n’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ni ihuriro ryitabiriwe n’abagera kuri 400 ryabanjirijwe n’Inteko Rusange y’uyu muryango yayobowe n’Umuyobozi Mukuru wayo, Madamu Jeannette Kagame.

Insanganyamatsiko kuri iyi nshuro yagiraga iti, “Ndi Umunyarwanda igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu.” 

Muri iri huriro hafatiwemo ibyemezo ngiro by’uyu muryango bikwiye kuranga abawugize ndetse n’abandi Banyarwanda muri rusange.

Muri ibyo, harimo kongera imbaraga mu gukangurira abayobozi mu nzego zose n’abayobozi b’amadini kurangwa n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda mu miyoborere y’abo bashinzwe.

Aba basabwe kandi kwita kuri gahunda zo kwimakaza ubumwe, ubwiyunge, komora ibikomere no kudaheranwa n’amateka, bakubaka umuntu wuje umutimanama.

Abayobozi kandi basabwe kugira uruhare mu kuzamura imyumvire y’abaturage aho batuye, aho bakomoka, no gufatanya nabo mu bikorwa by’iterambere.

Hafashwe icyemezo cyo kuvugurura imikorere y’ihuriro ry’ubumwe n’ubudaharanwa ku nzego zose, rikaba urubuga rw’ibiganiro bihoraho bigamije gusesengura ibibangamiye ubumwe n’ubudaherenwa.

Hari kandi kongera imbaraga muri gahunda zo guhangana n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe no gukumira ko gikomeza kuba uruhererekane mu babyiruka.

Undi mwanzuro wafatiwe muri iri huriro ni ugushyiraho gahunda zitegura urubyiruko rw’u Rwanda kurangwa n’indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda mu buzima bwa buri munsi.

Hari kandi gushyiraho gahunda ihamye yo gusubiza mu buzima busanzwe abarangiza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubashishikariza kubana n’abandi mu mahoro, no gutegura Umuryango Nyarwanda kubakira.

Hafashwe icyemezo cyo kongera imbaraga muri gahunda zo kwigisha amateka y’u Rwanda, by’umwihariko gufasha abato kumva neza aho igihugu cyavuye, aho kigeze n’ingamba zo kugera ku Rwanda rwifuzwa.

Ibindi ni ugukangurira Abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko abayobozi, abanyamategeko, abashakashatsi, na sosiyete sivile guhora basuzuma uburyo ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi bigenda bihindura isura mu Rwanda, mu karere no mu mahanga bityo bagashyiraho ingamba nshya zo guhangana nayo.

Muri iri huriro, urubyiruko rwiyemeje kwakira inkoni y’ubutwararumuri, kwegera bagenzi babo bakigira ku mateka, bakiyemeza kurangwa n’imitekerereze ikwiye, kugira intego, guharanira kwigira no gukoresha amahirwe ahari, bagatera ikirenge mu cy’ababanjirije mu kubaka u Rwanda.