Abaturage bo mu Karere ka Macomia, mu gice cy’iburasirazuba bwa Cabo Delgado, barashima ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba ryazahaje ako karere kuva mu mwaka wa 2017.
Mu kiganiro na Zumbo FM News, bamwe mu baturage bagaragaje gugashima ubuhanga n’ubushishozi bw’ingabo z’u Rwanda zifite ubwitange n’imyitwarire myiza mu guhangana n’abarwanyi b’abahezanguni muri ako karere.
Gemo Mempo, utuye mu gace ka Conceta, yagaragaje ibyishimo bye avuga ko kuva ingabo z’u Rwanda zagera muri ako karere, kagarutsemo ituze, aho abaturage bongeye kugira umudendezo mu ngendo zabo no kongera gufungura ibikorwa by’ubucuruzi byari byarahagaritswe imyaka myinshi.
Ati “Ingabo z’u Rwanda zitwara neza cyane ku baturage. Kuva zagera hano, amahoro yongeye kugaruka i Macomia. Amashuri yarafunguwe, abana basubiye kwiga, bigaragaza ko umutekano ubu uhagaze neza kandi ucunzwe neza.”
Verónica Madaganha, undi muturage waho, yashimangiye ko ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda byagaruriye abaturage ba Macomia icyizere, nyuma yo kumara igihe kirekire bahorana ubwoba no guhunga buri gihe.
Ati “Ingabo z’u Rwanda zikora amarondo buri gihe mu duce dutandukanye, zikaganira n’abantu, kandi zigaragaza ubumuntu mu buryo zigirana umubano n’abaturage. Bitandukanye n’ibyo twabonaga mbere, nta guhohotera abantu, barubaha buri wese. Abaturage barishimye kandi bafite icyizere ko ibi bizatuma twubaka ubuzima bushya.”
Ku ruhande rwa Tinho Carlos, umwe mu baturage na we wahuye n’ibihe bikomeye muri aka gace, avuga ko kuhagera kw’ingabo z’u Rwanda byongereye umutekano kandi byagaruye icyizere mu baturage ku buryo ubu basubukuye ibikorwa byabo bya buri munsi.
Ati “Muri iki gihe i Macomia, abantu batembera uko bashatse, ku manywa na nijoro. Leta yahuye n’abaturage kugira ngo idushishikarize gusubukura imirimo. Abakozi ba leta n’abayobozi bari barahunze kubera ibitero, ubu bagarutse kuzuza inshingano zabo. Ibi ni ikimenyetso cyerekana ko ibihe bibi byarangiye kandi ko turi mu nzira nziza yo gukira burundu.”
Vuba aha, ubuyobozi bw’akarere ka Macomia bwatanze umusanzu wo gusubiza mu kazi abakozi ba leta bose bari baravuye mu myanya yabo, bwongera gushimangira umuhate wo gukomeza kubungabunga umutekano n’umudendezo muri ako karere.
Ibi byakozwe nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyabaye ku itariki ya 10 Gicurasi 2023, cyatumye benshi, barimo n’abakozi ba leta, bava muri ako gace.
Macomia, akarere gahana imbibi na Mocímboa da Praia na Muidumbe mu majyaruguru, Meluco mu burengerazuba, Quissanga mu majyepfo, n’Inyanja y’u Buhinde mu burasirazuba, karangwa n’amakimbirane akomeye kuva iterabwoba ryatangira.
Cabo Delgado imaze imyaka irenga itanu ihura n’intambara zifitanye isano n’iterabwoba, zatumye imishinga myinshi y’iterambere ry’ubucukuzi bw’amavuta n’ibindi bihugu bihombera miliyari z’amadorari.
Urugero rufatika ni Sosiyeti ya TotalEnergies yari mu bikorwa byo kubaka uruganda hafi y’agace ka Palma ngo rutangire gukurura no kohereza hanze gaze karemano ku giciro cya miliyari 20 z’amadolari, ariko uwo mushinga wahagaritswe kuva mu mwaka wa 2021 kubera iterabwoba.
Uretse ibi bihombo kandi, bivugwa ko kuva mu 2017, abantu barenga 3,000 bishwe, abandi 820,000 bahungira mu bice bitandukanye.
Mu gushaka umuti w’icyo kibazo, muri Nyakanga 2021, u Rwanda rwatanze ingabo 1,000 zifatanya n’igisirikare cya Mozambique, ziyungwaho n’ingabo za SADC muri Mozambique (SAMIM).
Ingabo za SADC zatangiye mu Ukwakira 2023, gusa ubutumwa bwazo ntibwatinze kuko muri Mata 2024, ingabo za SAMIM zatangiye gukurwa muri ako karere, ariko ingabo z’u Rwanda zo zikomeza kuhaguma.
