Ku gicamunsi cy’uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Mutarama 2025, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije mu mizi uwitwa Hategekimana Gadi na Nzabandora Jean Paul bakekwaho kwica no kwiba uwitwa Mukamuvara Xaveline ndetse bakanashinyagurira umurambo we.

Uru rubanza rwabereye imbere y’abaturage mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo, Umudugudu wa Nyarucyamo II, aho abaturage bari bitabiriye ari benshi batitaye ku mvura yarimo igwa. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric nawe yari yitabiriye iri buranishwa.

Mu gutangira, Perezida w’Urukiko yahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo bugaragaze impamvu bushingiraho bushinja Nzabandora na Hategekimana ibyaha birimo kwica, kwiba no gushinyagurira umurambo.

Umushinjacyaha yatangiye avuga ko barega Hategekimana w’imyaka 39 na Nzabandora w’imyaka 45 gukora icyaha cyo kwica Mukamuvara Xaveline wari ufite imyaka 64, nyuma yo kumwica bagashinyagurira umurambo ndetse bakanamwiba.

Avuga ko ibyo byaha byabaye mu ijoro rya tariki ya 31 Ugushyingo rishyira iya 1 Ukuboza 2023.

Yagize ati « Hategekimana yari amaze icyumweru akodesha icyumba mu macumbi ya Mukamuvara [wari ufite akabari n’amacumbi mu Kagari ka Gahogo, ahazwi nko muri Sinyora]. Tariki ya 31 Ugushyingo 2023 nibwo na Nzabandora nawe yagiye gucumbika kwa Mukamuvara.»

Ngo nyuma yo kubakira bombi, Mukamuvara yabatekeye ubugari amaze kubazimanira bahita bafunga umuryango bamuboha amaguru n’amaboko, bamupfukisha isume ‘Essuie Main’ mu maso kugira ngo adasakuza hanyuma bamujyana muri kimwe mu byumba by’iyo nzu ndetse ngo banamukubita ikintu mu mutwe ari cyo cyamwishe.

Nyuma yo kumushyira mu cyumba, ngo bahise batangira gusahura ibikoresho binyuranye birimo televiziyo, radio, telefoni, ibinyobwa, ibiribwa n’ibindi.

Umushinjacyaha avuga ko nyuma yo gukusanya ibyo bari butware, bagize ubwoba bw’uko ngo mu mboni z’uwishwe hashobora kuzagaragaramo amasura yabo bityo bahitamo kwangiza amaso ya nyakwigendera. Ibi nibyo ubushinjacyaha bushingiraho burega Nzabandora na Hategekimana gukora icyaha cyo gushinyagurira umurambo.

Ibimenyetso ubushinjacyaha bushingiraho bwemeza ko Nzabandora na Hategekimana bakoze ibyaha bakekwaho, ni uko ngo bose bemeye ibyaha uko ari bitatu mu ibazwa ry’ibanze, kuba barafatanywe bimwe mu byibwe nyakwigendera no kuba raporo eshatu za gihanga zigaragaza ko uturemangingo twa Hategekimana twasanzwe mu maraso yari yamenetse hasi ubwo Mukamuvara yari amaze kwicwa.

N’ubwo ubushinjacyaha buvuga ko ibimenyetso byabwo bihagije ngo abaregwa bahamywe icyaha, ababurana baburanye batemera icyaha mu buryo bwuzuye.

Hategekimana Gad we yaburanye ahakana burundu ibyaha byose aregwa kuko ngo mu ijoro rya tariki 30 Ugushyingo rishyira 1 Ukuboza 2023 yari i Rusizi.

Avuga ko we iminsi yacumbitse kwa Mukamuvara ari  hagati ya tariki 18 na 20 Ugushyingo 2023 bityo ko atigeze ahagera ku munsi icyaha cyabereyeho.

Ati “Ntacyo napfaga na nyakwigendera kuko ntari muzi kandi nawe atari anzi. Ntabwo nigeze nibana n’uyu Nzabandora.”  

Abajijwe n’umucamanza impamvu yatumye mu ibazwa ry’ibanze yemera ibyaha, Hategekimana yavuze ko yemeye ibyaha yirengera kuko ngo yarimo atotezwa kuko atahise ajyanwa ku biro by’ubugenzacyaha akimara gufatwa.

Avuga ko igituma ahuzwa n’iki cyaha ari uko yafatanywe telefoni ya nyakwigendera ariko ko yari yayigurishijwe na Nzabandora ku bihumbi 40,000Frw.

Ku bijyanye no kuba yarongeye kwemera ibyaha ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Hategekimana yagize ati « Icyo gihe ntabwo twigeze tuburana. Njye nabajijwe niba nemera ibyari byavuzwe mvuga ko ntacyo nongeraho gusa navugaga icyaha cyo gufatanwa telefoni. »

Nzabandora Jean Paul nawe yireguye avuga ko yemera icyaha cyo kwiba, gukubita no gukomeretsa bitera urupfu kuko ngo bagiye nyakwigendera atari yashiramo umwuka.  Ahakana icyaha cyo kwica ku bushake no gushinyagurira umurambo.

Bitandukanye no mu ibazwa ry’ibanze no mu iburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, kuri iyi nshuro, Nzabandora yaje ashinjura Hategekimana Gad ahubwo avuga ko ibyaha yabikoranye n’uwitwa Mushimiyimana.

Nzabandora avuga ko mu mugoroba wa tariki ya 30 Ukuboza 2023 bagiye kunywa inzoga noneho nyuma yo gusinda uwitwa Mushimiyimana akavuga ko bagomba kwiba nyakwigendera.

Abajijwe impamvu mu ibazwa ryabanje yavuze ko yafatanyije na Hategekimana, Nzabandora yavuze ko akibona Hategekimana yafashwe yahisemo kumuvuga nko kumwihimuraho kuko yari yarigeze kumwambura amafaranga.

Ku mafaranga ibihumbi 40,000 Frw bahawe kuri telefoni ya nyakwigendera, Nzabandora yavuze ko yahaye Mushimiyimana ibihumbi 25,000 Frw kuko ngo yashakaga gusubira iwabo muri Gakenke gushaka umukiliya wo kugura ibindi bikoresho bari bibye.

Nzabandora ngo yasigaranye ibihumbi 25,000 Frw, anyweramo ibihumbi 9,000 Frw bityo asigarana ibihumbi 6,000Frw ari nabyo yafatanywe.

Muri uru rubanza, abana ba nyakwigendera baregeye indishyi ingana na miliyoni 49,930,000Frw ndetse banaboneraho kugaragaza ikindi kimenyetso bashingiraho bavuga ko Hategekimana akwiriye guhamywa icyaha cyo kwica umubyeyi wabo.

Bavuga ko tariki ya 30 Ugushyingo 2023, Saa 22:45’ z’ijoro, numero ibaruye mu mazina ya Hategekimana yahamagaye imwe muri ‘simcards’ za mama wabo bityo bakavuga ko bari bamaze kumwica bashaka ahashobora kuba hari indi telefoni ngo bayitware.

Nyuma, mu ma saa saba z’ijoro ngo iyo numero ya Hategekimana yakomeje guhamaraga abandi bantu bataramenyekana. Aba bana bavuga ko batumva ukuntu yahamagaye nyina kandi ngo nta telefoni yagiraga, bityo bigakekwa ko bakoresheje telefoni ya nyakwigendera ubwo bari bamaze kumwica.

Umucamanza abajije ubushinjacyaha icyo bwifuza, bwavuze ko bushingiye ku ngingo ya 62 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho igira iti “Mu gihe cy’impurirane mbonezamugambi ivugwa mu gace ka mbere k’igika cya 3 cy’ingingo ya 61 y’iri tegeko, umucamanza atanga ibihano byateganyirijwe icyaha kirushije ibindi gukomera,” icyo bwifuza ari uko Hategekimana Gad na Nzabandora Jean Paul bahamywa ibyaha byose baregwa bityo bagahabwa igifungo cya burundu.

Ku ruhande rw’abaregwa, Hategekimana Gad yasabye urukiko ko mu bushishozi bwarwo hazarebwa icyo amategeko ateganya mu gihe Nzabandora Jean Paul yasoje yemera ibyaha ndetse akanabisabira imbabazi Abanyarwanda n’abagize umuryango wa Nyakwigendera.

Biteganyijwe ko isomwa ry’uru rubanza rizabera aho iburanirishirizwa ryabereye, tariki ya 18 Gashyantare 2025, saa Kenda zuzuye.