Icyumweru kirashize mu Rwanda hagaragaye abarwayi ba mbere b’icyorezo cya Marburg. Kuva icyo gihe u Rwanda rwashyizeho ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo zirimo kwirinda kwegerana no gukaraba intoki, cyane cyane ahahurira abantu benshi.

Mu Karere ka Muhanga, hamwe mu hahuhira abantu benshi nko muri gare, mu isoko, mu bigo by’amashuri, no mu tubari ingamba zashyizweho zo kwirinda zirakurikizwa ariko bamwe mu baturage babikora ari uko babanje kubyibutswa n’urubyiruko rw’abakorerabushake cyangwa abashinzwe umutekano.

Impamvu aba baturage batanga zo kutibwiriza ngo ni uko nta makuru ahagije bafite kuri iki cyorezo. Bamwe bumva ko Marburg ari icyorezo cyoroshye ugereranije na COVID 19 yibasiye U Rwanda n’Isi muri rusange mu myaka mike ishize.

Komezusenge Prosper, ukorera muri gare y’Akarere ka Muhanga yagize ati “ Iki cyorezo ntabwo turagisobanukirwa neza, kuko kije nk’aho ari gishyashya mu matwi yacu,uretse kumva ko kica abantu mu buryo bwihuse nta kindi tukiziho”.

Komezusenge Prosper

Yakomeje avuga ko nk’abaturage mu byukuri badasobanukiwe neza byinshi kuri iki cyorezo birimo uko cyandura, gikwirakwira ndetse n’ubukana bwacyo. Yaboneyeho gusaba inzego bireba kongera ubukangurambaga mu baturage muri rusange kugira ngo gukurikiza amabwirizwa babigire ibyabo batarinze guhora bibutswa.

Uwitwa Wilson ukorera mu isoko rya kijyambere ry’Akarere ka Muhanga, we yavuze ko usibye kubona  bamusaba gukaraba iyo agiye kwinjira mu isoko, nta yandi makuru afite kuri iki cyorezo.

Ati “Amakuru nkifiteho ni make kuko njyewe mbona   tubwirwa gukaraba naho kumbwira ngo icyo cyorezo ni kihe ntabyo nzi, ahubwo dukeka ko ari COVID nshyashya yadutse”.

Wilson yongeyeho ati “ Numva twasobanurirwa byinshi kuri ki cyorezo, sinjye njyenyine utakizi wenda hari n’abandi”.

Urubyiruko rw’abakoranabushake bafasha mu iyubahirizwa ryaya mabwirizwa bo mu karere ka Muhanga nabo bahamya ko hari abaturage bagifite imyumvire igoye mu gihe babasabye gukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Marburg.

Mukunzenkase Jean de Dieu

Mukunzenkase Jean de Dieu, umwe mu bakoranabushake bo muri gare ya Muhanga, yagize ati “ imbogamizi turi guhura nazo muri aka kazi, ni imyumvire y’abantu batarasobanukirwa impamvu zo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda”.

Na we yakomeje asaba ubufatanye hagati y’abaturage n’ubuyobozi mu bukangurambaga bwo kwirinda iki cyorezo.

Si muri gare gusa, no mu isoko, kuko no mu mashuri, mu tubari ndetse no mu mavuriro naho harimo gucyerensa.

Mwizerwa Gilbert, umukozi ushinzwe Inozabubanyi mu ivuriro rya Polyclinique la Providence, avuga ko amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’ubuzima bayubahiriza uko yakabaye ndetse nabo ubwabo nk’ivuriro hari uburyo bashyizeho bwo kwirinda umuvundo mu bitaro.

Ati “Hano mu bitaro umurwayi aba afite umurwaza umwe kandi nawe tuzi neza umwirondoro we nuko ubuzima bwe buhagaze.

Yongeyeho kandi ko bari kurushaho kunoza isuku. Yagize ati “hari uburyo dusanganywe bwo gukoresha kandagira ukarabe, ariko ubu turi no kujyanisha n’igihe twubaka ubukarabiro bukoresha amashanyarazi mu buryo bugezweho”.

Uretse ibyo kandi kuri ibi bitaro bashyizeho n’ uburyo abarwayi baza kwivuza mu byiciro bitewe n’isaha urwaye yahawe mu rwego rwo kwirinda ko bahahurira ari benshi.

Ramadhan Masengesho ukorera mu kabari kazwi  nko kwa “Vincent” nawe yasobanuye ko bakora ibishoboka byose kugira ngo amabwiriza bahawe yubahirizwe.

Yagize ati “Kwirinda iki cyorezo cya Marburg biratureba twese. Niyo mpamvu hano muri New Terasse , Chez Vincent, natwe twashyizeho ingamba zo kukirinda twibanda ku kunoza isuku aho buri mukiriya utugannye tumusaba gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune kugira ngo ntabe ari twe tumwanduza cyangwa se we ngo atwanduze”.

Icyakora, yagaragaje ko hari bamwe mu bakiriya babagana bagikerensa iki cyorezo bakabagora mu gihe babasabye kubahiriza amabwiriza yo kukirinda cyane cyane nk’igihe babawiye ngo bakarabe intoki.

Ku bijyanye n’ubukangurambaga bakora kugira ngo abaturage bahindure imyumvire, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mugabo Gilbert yagize ati “Hari ubukangurambaga buri gukorwa ahahurira abantu benshi nko mu masoko, mu nsengero n’ahategerwa imodoka”.

Mugabo Gilbert

Yongeyeho ati “Abantu batabyumva ni ukubashishikariza kubigira ibyabo kuko iyo ujenjetse icyorezo kigenda gikura kandi iyo cyamaze gukwirakwira kugikumira biragorana. Ikiza rero ni uguhera ubu tugafatanya twese tukumva nta numwe bireba ngo asige undi, ingamba tukazikurikiza uko ziri kandi ziri ahantu hose”.

Ku bakiri inyuma mu myumvire, Visi Meya yabijeje ko ubuyobozi butazahwema kubagezaho amakuru  uko azajya aboneka umunsi ku wundi binyuze mu miganda, ku maradiyo n’ahandi.

Kugeza ubu imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu Rwanda virusi ya Marburg imaze gusangwa mu bantu 46 mu bapimwe 1748, ni mu gihe imaze guhitana 12 naho abandi 5 barayikize. 29 baracyavurwa.

Si Minisiteri y’Ubuzima gusa yashyizeho ingamba zo kwirinda iki cyoroze kuko n’izindi Minisiteri zirimo iy’Uburezi ndetse nUrwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) nabo bashyizeho izindi ngamba zitandukanye zirebana n’abakora ubucuruzi .

Mu binyemetso by’icyi cyorezo cya Marburg birimo kugira umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.