Kuri uyu mugoroba tariki 10 Kanama 2024 ahagana mu masaha  ya saa mbiri z’umugoroba inyubako y’ubucuruzi igeretse 2 ilherereye mu Karere ka Muhanga Umurenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo, Umudugudu wa Ruvumera ahazwi nko kwa Lesma ifashwe n’inkongi y’umuriro irashya.

Icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana gusa amakuru ava mu baturage avuga ko iyi mpanuka ikomoka kuri gaze yatombotse.

Hitabatuma Jean claude wari uhari ubwo impanuka yabaga avuga ko iyi nkongi yatewe na gaze yaturitse. yagize ati: Hano hari resitora yitwa Bismalah bari bacanye gaze nuko iratomboka barazimya biranga basohoka biruka inyubako nayo irafatwa.

Kugera ubu ntawuratangazwa ko yaba yahitanywe n’iyi nkongi ndetse ntiharanamenyeka agaciro k’ibyangiritse.

Iyi nkuru turakomeza kuyibakurikiranira.

Inyubako yafashwe n’inkongi n’iyo mu gikari cy’iyi nyubako