Hamwe muri aho ni mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye aho abahinzi b’umuceri muri Koperative Imparaniramusaruro w’Abahinzi Borozi ba Rugeramigozi (K.I.A.B.R) basaba inzego z’ubuyobozi kubafasha kwishyurwa amafaranga y’umusaruro w’umuceri w’igihembwe cy’ihinga gishize.
Aba bahinzi bakorera mu Gishanga cya Rugeramigozi, bavuga ko bamaze amezi abiri batarishyurwa kandi amasezerano avuga ko bagomba kwishyurwa mu gihe kitarenze iminsi itatu batanze umusaruro.
Ideni aba bahinzi bishyuzwa ringana na Miliyoni 12 kuko amakuru avuga ko rwiyemezamirimo, Gafunzo life meal, yishyuye miliyoni umunani gusa, ibyo aba bahinzi batumva impamvu ya byo.
Utashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “Umushoramari yohereza amafaranga make gute? Ngo bamwe bayabone abandi bakayabura. Bajye boherereza amafaranga icyarimwe kugira ngo twese tuyabone kuko n’ubundi tuba twarabahaye umusaruro wacu.”
Uretse ibyo kandi, aba bahinzi banavuga ko bibabaje kuba badashobora kubona yo kwishyurira abana amafaranga y’ishuri cyangwa ngo babone ayo kwishyura amadeni bafite mu bigo by’imari bafashe ubwo baguraga imbuto kandi barakoze n’umusaruro wabo waratwawe.
Uwitwa Ndahimana Innocent mu mvugo yumvikanamo icyizere gike cyo kwishyurwa vuba agira ati “Nk’ubu barawutwaye ariko ntitubona amafaranga yawo cyangwa se ngo twumve n’akanunu kayo. Uretse kuba bari kudukenesha ubu nta n’ubushobozi dufite bwo kugura imbuto yo gutera muri iki gihembwe cy’ihinga A.”
Ubuyobozi bwa Koperative ya K.I.A.B.R buvuga ko umushoramari watwaye umuceri yagize ikibazo cyo kuba yarabuze isoko ryawo.
Ibi bisobanurwa na Uwizeyemariya Jacqueline uyobora K.I.A.B.R uvuga ko mu gihugu hose umuceri wagize ibibazo byo kubura isoko.
Uwizeyemariya akomeza avuga ko ibiganiro bigamije kwishyura abahinzi bigikomeje ku buryo abibeza ko mu byumweru bitarenze bibiri bazaba bishyuwe amafaranga yabo.
Ati “Ibiganiro bigeze aheza kuko ba rwiyemezamirimo batwemereye ko bitarenze ibyumweru bibiri bazaba bamaze kwishyura amafaranga yose asigaye.”
Si ubwa mbere humvikanye ikibazo cy’umusaruro w’umuceri utarishyurwa kuko mu turere dutandukanye nka Rusizi, Nyagatare n’utundi abahinzi bakunze kugaragaza ko ba rwiyemezamirimo batarabishyura umusaruro wabo.
Gusa ku ruhande rwa ba rwiyemezamirimo bagaragaza ko iki kibazo gishingiye ahanini ku kuba umuceri w’Umunyarwanda warabuze isoko kubera igiciro cyawo kiri hejuru mu gihe muri Tanzaniya haturuka umuceri uri ku giciro cyo hasi.
Ibi, ICK News yabitangarijwe na Bwana Laurent Basabira uyobora uruganda rwa Nyagatare Rice, narwo rushinjwa n’abahinzi b’umuceri muri Nyagatare kuba rumaze amezi atandatu rutarabishyura amafaranga y’umusaruro wabo.
Bwana Basabira agira ati “Twafashe umusaruro mu buryo bwo kugira ngo utaza kwangirikira ku mbuga gusa igiciro cy’umuceri kiri hejuru ku buryo kitajyanye n’isoko. Ubundi wakabaye waraguzwe amafaranga hagati ya 370 na 400 gusa bawushyize kuri 515 ku buryo byahise bihabana n’isoko ako kanya kuko ntabwo abantu bashobora kugura ibihenze kandi hari ibihendutse.”
Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINCOM) bwemera ko isoko ry’umuceri ritagenze neza ariko bugasaba ba rwiyemezamirimo kutajya batwara umusaruro w’abahinzi bavuga ngo bazabanza bacuruze hanyuma bishyure ari uko babonye isoko.
Ibi bigarukwaho n’Umuvugizi w’iyi Minisiteri Bwana Karangwa Cassien ugira ati “Ntabwo bakwiye gutwara umusaruro w’abaturage bavuga ngo babanze bacuruze hanyuma babone kubishyura ibyo ntabwo aribyo”
Bwana Karangwa akomeza avuga ko n’ubwo isoko ritagenze neza kubera umuceri uturuka hanze uri ku giciro gito, inzego bireba zizakomeza gukorana mu gushaka igisubizo cy’iki kibazo.
Ubaye ufite igitekerezo cy’inkuru wumva twakoraho mu buryo bwimbitse cyangwa inyunganizi ushaka kuduha, twandikire kuri ickjournalism@gmail.com
