Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 09 Ukwakira 2024, Minisitiri wa Siporo, Hon. Nyirishema Richard uherutse guhabwa inshingano zo kuba imboni y’Akarere ka Ngoma, yagiriye uruzinduko rw’akazi muri aka karere agaragarizwa imishinga y’iterambere ikeneye ubuvugizi.
Ni uruzinduko yakiriwemo n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Mapambano Nyiridandi Cyriaque ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama Bwana Banamwana Bernard, abagize inama y’umutekano itaguye, Perezida wa JADF, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’abandi.

Bimwe mu byo ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwagaragarije Minisitiri Nyirishema ngo azabafashe kubikorera ubuvugizi nk’imboni y’akarere birimo; Icyifuzo cy’uko Akarere ka Ngoma nako kagira ibitaro biri ku rwego rw’akarere kugira ngo byunganire Ibitaro bikuru bya Kibungo benshi bakunze kwibeshya ko ari iby’akarere.
Abayobozi ba Ngoma bagaragaje kandi ko hakenewe umushinga wo kuhira ibihingwa ku buso bunini kubera ikibazo cy’imvura nkeya mu karere ka Ngoma.
Nyirishema yanagaragarijwe kandi ko Ngoma ikeneye Ishuri rikuru cyangwa kaminuza kuko imyaka isaga ine imaze gushira icyahoze ari ya Kaminuza ya Kibungo(UNIK) ifunzwe.
Nyuma yo kugaragarizwa imishinga y’iterambere mu Karere no kumwereka ikeneye gukorerwa ubuvigizi; Minisitiri Nyirishema yasuye imishinga irimo; Stade ya Ngoma, Ikigo nderabuzima cya Kazo, umuhanda Ngoma-Ramiro, umushinga wo kubaka Hoteli Mountain Ledge n’umushinga w’uruganda rw’amazi.

Nyuma yo kugaragarizwa imishinga y’Akarere ka Ngoma, Minisitiri Nyirishema yavuze ko icy’ingenzi cyari ukubanza gusura Ngoma no kumenya icyo ikeneye, bityo ko igikurikira ari ukuzuza inshingano yahawe.
Ati “Icyari ngombwa cyane byari ukubanza gusura Akarere ka Ngoma mu nshingano banshinze zo gukurikirana no kujya inama. Ubuyobozi bw’akarere bwashoboye kutugezaho gahunda bufite, ibibazo bafite ndetse n’imishinga muri rusange bityo rero ibyo bidufasha kuzuza neza inshingano twahawe.”
Akarere ka Ngoma ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba, aho gafite imirenge 14. Aka karere gahana imbibi n’ Akarere ka Rwamagana mu burengerazuba bwa ruguru, Kayonza mu burasirazuba bwa ruguru, Bugesera mu burengerazuba, Kirehe mu burasirazuba ndetse n’Igihugu cy’u Burundi mu majyepfo.
Amafoto: Ngoma
