Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, tariki ya 14 Kanama 2024, Dr. Edouard Ngirente yarahiriye kongera kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma yo gusoza imyaka irindwi ayoboye guverinoma ‘cabinet’.
Dr. Ngirente yarahiriye izi nshingano nyuma yo gushyirwaho na Perezida Paul Kagame ngo yongere kuba Minisitiri w’Intebe muri manda nshya y’imyaka itanu.
Yakuze nk’abandi bana basanzwe
Dr. Ngirente, Minisitiri w’Intebe wa 11 w’u Rwanda kuva rwabona ubwigenge, yavutse tariki 22 Gashyantare 1973 avukira ahitwa Mbirima na Matovu, mu Kagari ka Mbirima, mu Murenge wa Coko ho mu Karere ka Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru.
Dr. Ngirente w’imyaka 51 y’amavuko, yabyawe na Athanase Ngirumpatse na Mukankwavu Costasie.
Ubwo yaganiraga na RBA nyuma y’uko umuhungu we agizwe Ministiri w’Intebe, Bwana Ngirumpatse yavuze ko yareze umuhungu we neza.
Dr. Ngirente yakuze kimwe n’abandi bana bose b’u Rwanda bo mu myaka y’ 1970 ariko ababyeyi be bamuba hafi maze agana ishuri nawe riramukundira kuko yize amashuri menshi kugeza ageze ku mpamyabumenyi y’ikirenga ‘PhD’
Amashuri abanza yayize ku Ishuri ribanza ryo ku Rwahi, ayisumbuye ayiga muri Groupe Scolaire de la Salle iri mu Karere ka Gicumbi . Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye, Ngirente yakomereje muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu.
Ntiyahagarikiye aho kuko yakomereje mu zindi kaminuza zikomeye ku isi.
Ngirente yakomereje icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s Degree) mu Bubiligi ahakura impamyabumenyi mu bijyanye n’ubukungu ‘Financial Risk Management’, indi mu bijyanye n’Ubukungu bushingiye ku buhinzi ‘Agricultural Economics’ yakuye muri Kaminuza Gatolika y’i Louvain ho mu Bubiligi.
Iyi kaminuza ni nayo yakomerejemo ibijyanye n’ubukungu ahakura impamyabumenyi y’ikirenga ‘PhD’ mu bukungu.
Aya masomo Dr. Ngirente yize yatumye akora imirimo myinshi mbere yo kugirwa Minisitiri w’Intebe mu Rwanda.
Imwe muri iyo mirimo irimo nko kuba umwarimu muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda (UNR), kuyobora Ishami ry’Ubukungu buhinzi muri UNR, kuyobora imishinga inyuranye, gukora muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) aho yayoboye Ishami ry’Ubushakashatsi n’igenamigambi ry’iterambere ry’igihugu.
Uretse ibi kandi yanabaye umujyanama wa Minisitiri mu by’ubukungu wa Minisitiri w’imari n’igenamigambi, inshingano yakoze kugeza muri 2011.
Dr. Ngirente yavuye muri MINECOFIN yerekeza muri Banki y’isi, ikigo yakozemo imyaka 6 kuko yahavuye muri 2017 ubwo yagarukaga mu Rwanda ngo abe Minisitiri w’Intebe.
Mu myaka 6 yamaze muri Banki y’isi, Dr. Ngirente yakoze imirimo irimo kuba kuba umujyanama w’Umuyobozi mukuru wa Banki y’isi i Washington DC ho muri Leta Zunze ubumwe za Amerika no kuba umujyanama mukuru mu by’ubukungu, mu buyobozi bukuru bwa Banki y’isi, uhagarariye ibihugu 22 birimo n’u Rwanda.
Ni akazi yakoze kugeza ubwo muri 2017, tariki ya 30 Kanama Perezida wa Repubulika wari umaze iminsi 13 gusa arahiriye kongera kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka 7 yagize Dr. Edourd Ngirente Minisitiri w’intebe w’ u Rwanda ndetse anarahirira izo nshingano.
Icyo gihe, Dr. Edourd Ngirente mu matwi ya benshi yabaye nk’utungurana kuko hari n’abanyamakuru benshi batebya bakavuga ko ko bashatse ifoto ye bakayibura.
Nyuma yo guhererekanya ububasha na mugenzi we yari asimbuye Anastase Murekezi, ku itariki ya 24 Nyakanga 2017 yahise atangira inshingano ze zo kuyobora Guverinoma nka Minisitiri w’Intebe.
Ni inshingano yakoze mu myaka 7 kugeza iyi manda ya 2017-2024 igeze ku musozo.
Serivisi yahaye u Rwanda muri uyu mwanya wa Minisitiri w’intebe yashimwe n’abanyarwanda kuva ku wamuhaye inshingano ariwe Perezida wa Repubulika ndetse anabigarukaho ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Gakenke tariki ya 11 Nyakanga 2024 kuko yaciye amarenga yo kuzakomezanya na Dr. Ngirente mu gihe yaba atowe.
Ibyo byashimangiwe ku mugoroba wa tariki ya 13 Kanama 2024 ubwo amakuru yajyaga hanze ko Perezida Kagame yagize Dr. Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.
Dr. Ngirente watangiye kuyobora Guverinoma nka Minisitiri w’intebe mu mwaka wa 2017 ni Minisitiri w’Intebe wa 11 u Rwanda rugize kuva mu 1961.
Abamubanjirije ni Gregoire Kayibanda, Silvestre Nsanzimana, Dismas Nsengiyaremye, Agathe Uwiringiyimana, Jean Kambanda, Faustin Twagiramungu, Celestin Rwigema, Bernard Makuza , Dr. Pierre Damien Habumuremyi na Anastase Murekezi.
