Muri 2017, nibwo Leta y’u Rwanda yatangije Ikigega cy’Ubwiteganyirize cyiswe Ejo Heza, kigamije gufasha Abanyarwanda kubona uburyo bwo kwizigama by’igihe kirekire.
Ni gahunda yagiye itavugwaho rumwe na bamwe mu Banyarwanda kuko hari abatarahise bumva impamvu ya Ejo Heza ndetse no kuba hari abahatirwa kuyitanga.
Mu kiganiro aherutse kugirana na KT Radio mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2025, Umukozi wa RSSB ushinzwe ibigenerwa Abanyamuryango ba EjoHeza, Ngoga Emmanuel, avuga ko impamvu ubu bwizigame bw’igihe kirekire bwashyizweho, ari ukugira ngo Abaturarwanda bose bateganyirizwe izabukuru(pansiyo), aho kuyiha abakorera umushahara wa buri kwezi bonyine.
Yongeyeho ko atari agahato gutanga ejo heza nk’uko hari bamwe mu baturage bajya bagaragaza ko bimwa serivisi kuko batizigamye muri Ejo Heza.
Nubwo bimeze gutya ariko, hari bamwe mu baturage bo mu Karere ka Muhanga bavuga ko batarasobanukirwa byimbitse ibijyanye na gahunda ya Ejo Heza.
Umwe mu baganiriye na ICK News yagaragaje ko asanzwe atanga umusanzu wa Ejo Heza buri cyumweru, icyakora ngo ntabwo afite ibisobanuro bihagije kuri iyo gahunda.
Ati “Mu mudugudu wacu tuyaha umuyobozi w`umudugudu, hanyuma yamara kuyohereza aho agomba kugera tukabona ubutumwa bugufi kuri terefone zacu. Gusa hari ibyo tutari twasobanukirwa, ubundi Ejo Heza imariye iki abaturage? Ayo mafaranga yacu abikwa na nde? ese igihe umuntu ayakenereye bayamuha? Bayamuha bigenze bite?”
Undi munyeshuri wiga mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) avuga ko yigeze gutanga umusanzu gusa bigeze hagati abura ubushobozi.
Icyo yibaza ni uburyo ashobora kongera kuba yatanga umusanzu. Ati “Nyuma yo guhagarika gutanga umusanzu wanjye muri Ejo Heza, nibagiwe uko nabigenzaga ntanga umusanzu.”
Mu gushaka ibisubizo by’ibibazo abaturage bibaza, ICK News yaganiriye na Karangwa Athanase uyobora ishami rishinzwe guteza imbere ishoramari n`umurimo mu Karere ka Muhanga avuga ko Ejo Heza ari gahunda ya Leta y`ubwizigame bw’igihe kirekire kuri buri munyarwanda wese ndetse n`umunyamahanga utuye mu Rwanda, iyi gahunda ikaba yarashyizweho hagamijwe ko abaturage bazagira amasaziro meza.
Karangwa nawe yemeza ko gutanga uyu musanzu atari itegeko ko ahubwo ari amahitamo yo gutegura kuzabaho neza no mu gihe utagifite imbaraga.
Kugeza ubu, nta mubare fatizo w’amafaranga umuntu ashobora kwizigamira, ahubwo ngo umuntu yizigamira uko ashoboye.
Ati “Ariko na none muri Ejo heza, icyo umuntu abibye ni cyo asarura. Ntabwo uwizigamiye menshi yungukirwa nk`uwizigamiye make birumvikana.”
Yongeraho ko abantu bakunze kwibaza uko bigenda iyo uwizigamye apfuye, bagomba kumenya ko umugabane n’inyungu by’uwo muntu uhabwa umuzungura we wemewe n’amategeko.
Ku muntu utazi umubare w’amafaranga amaze kwizigama, Karangwa avuga ko ashobora gukoresha telefoni ngendanwa agakurikirana umusanzu we yifashishije *506# agakurikiza amabwiriza.
Mu gihe umuturage yakenera kugira ibindi amenya, agirwa inama yo kwegera inzego z’ibanze bakamufasha.
