Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Shyira ho mu Karere ka Nyabihu barasaba ubuyobozi kubarwanaho bakimuka kuko iteka bahora batewe impungenge n’ibihe by’imvura.

Shyira ni umwe mu mirenge ya Nyabihu wakunze gushegeshwa cyane n’ibiza bitewe n’imiterere y’uyu murenge aho usanga aho ibikorwa bitangijwe n’inkangu kubera imisozi miremire, byangizwa n’amazi y’Umugezi wa Mukungwa mu gihe wuzuye ukarenga umuhanda.

Ibi bituma buri mwaka mu gihe cy’imvura nyinshi uyu murenge wibasirwa n’ibiza birimo inkangu n’imyuzure.

Mu myaka nk’ibiri ishize, byinshi mu bikorwa by’abaturage ndetse n’inyubako za Leta byasenywe n’ibiza, ibyatumye ubuyobozi butangiza gahunda yo gusaba abatuye mu manegeka bose kwimuka.

Ni icyemezo kitahise gishyirwa mu bikorwa 100% kuko hari abavuga ko bakiri mu manegeka kubwo kubura ubushobozi bwo kujya gutura ahandi hatashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Mu gushaka kumenya impamvu iri inyuma y’uku kutimuka, ICK News yaganiriye na bamwe muri bo, bagaragaza ko hari n’ibyo bari barasezeranyijwe ariko bakaba batarabibona.

Uwitwa Tuyisenge Delphine utuye mu Mudugudu wa Kabagabo, Akagari ka Kintarure avuga ko ajya acumbika mu baturanyi mu gihe cy’imvura kubwo kuba yarasezeranyijwe isakaro ariko amaso akaba yaraheze mu kirere kandi yari yaramaze kubaka ahadashyira ubuzima bwe mu kaga.

Ati”Dutuye  munsi y’umusozi ku buryo iyo imvura iguye  turacumbika kuko amazi n’inkangu bidusanga mu rugo. Muri macye mu bihe by’imvura turahunga, yagenza macye tukagaruka mu rugo.”

Ndandu Marcel uyobora Umurenge wa Shyira avuga ko imirimo yo kubakira abasenyewe n’ibiza ikomeje.

Ati ’’Abantu bose bahuye n’ibiza turi kububakira kandi  ntabwo twifuza ko hari uwasigara mu manegeka ni rwo rugamba turimo kurwana kugira ngo tubakuremo.”

Bwana Ndandu akomeza yemeza ko nk’ubuyobozi biyemeje kujya batanga isakaro ku baturage babashije kugaragaza uruhare rwabo mu kwivana mu manegeka ndetse ko habaye hari ifite ikibazo cyihariye yakwegera ubuyobozi bukamufasha kubona igisubizo.

Agira ati ”Hari uruhare rwabo rwo gushaka ibibanza  tukabafasha kubona isakaro n’ibindi bikoresho tukanabubakira. Kuko turifuza ko buri muturage wese yatura ahantu heza.”

Ibiza biheruka kwibasira Akarere ka Nyabihu byasize bisenyeye imiryango isaga 600.

Gusa mu kiganiro ICK News iheruka kugirana n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, yagaragaje ko kugeza muri Nzeri 2024, hari hamaze kubakirwa imiryango 117, mu gihe indi miryango 121 irimo kubakirwa.

Umwanditsi: Igiraneza Rosine