Umuhanzi Kabalisa Darius ukoresha amazina ya MC Darius mu bushyushyarugamba no mu buhanzi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ihorere’.

Uyu muhanzi usigaye aba mu Gihugu cy’Ubufaransa yatangarije ICK News ko nyuma y’igihe kinini adakora umuziki yahisemo gusubukura ndetse anafite indi mishinga myinshi ijyanye n’umuziki.

MC Darius yakomeje avuga ko yahisemo gukomeza umuziki ahanini yibanda ku ndirimbo zirimo ubutumwa bw’urukundo.

Uretse indirimbo Ihorere, MC Darius avuga ko afite indi mishinga myinshi y’indirimbo zanditse mu Kinyarwanda no mu ndimi z’amahanga.

Mc Darius yatangiye umuziki mu mwaka wa 2000, atangira aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu rusengero.

Nyuma yaje gukomereza mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Tomber Amoureux, Aucune Difference, C’est Elle na il y’en a mal de la Violence.  

Mu mwaka wa 2005 yakoranye n’abandi bahanzi mu ndirimbo yise Nimuze ari nabwo yahise yerekeza ku Mugabaye w’Iburayi bituma ibijyanye n’umuziki aba abihagaritse bitewe n’uko kuhakorera umuziki biba bigoye.

Umwanditsi: Murihano John Peter