Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rirasaba ibihugu binyuranye kutihutira gushyiraho ingamba zo gukumira ingendo cyangwa ubucuruzi nyambukiranyamipaka bikorerwa mu Rwanda ngo kuko “atari ngombwa cyane mu guhangana n’icyorezo cya Marburg.

Nyuma y’aho iki cyorezo kigaragariye mu Rwanda, ibihugu bimwe na bimwe byashyizeho ingamba zinyuranye zirimo no gusaba abantu kuba birinze kujya mu Rwanda.

Hashingiwe ku isuzuma ry’ingaruka, OMS itanga inama zitandukanye, harimo ko ibihugu byose bigomba kwirinda gushyiraho ingamba zose zikumira ingendo n’ubuhahirane n’u Rwanda.

OMS igira iti: “Muri iki gihe, gushyiraho ingamba zo guhagarika ingendo cyangwa ubucuruzi ntabwo ntabwo ari ngombwa mu guhangana n’ikibazo cy’icyorezo cya Marburg (MVD) kiri mu Rwanda, kuko ari ibigira ingaruka mbi ku mibereho n’ubukungu by’abaturage.”

OMS ikomeza igira iti “Byongeye kandi, gushyiraho izo ngamba bishobora gutuma ibihugu bidahanahana amakuru yerekeye ubuzima rusange ku gihe, mu gihr aya makuru ari ingenzi mu gufasha guhangana n’ibyorezo.”

OMS kandi ihamagarira ibihugu gukora byubahirije ibyo amasezerano mpuzamahanga y’ubuzima rusange asaba (IHR) (2005) kandi mu muco w’ubufatanye n’umutima wo gufashanya ku rwego rw’isi.

OMS igira iti “Imbaraga n’ibikoresho bigomba kwibanda ku ngamba z’ubuzima rusange zishingiye ku bimenyetso, harimo gukaza uburyo bwo gutahura hakiri kare, gutanga raporo no gukurikirana abahuye n’icyorezo; kuvura abarwaye; kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’indwara; guhana amakuru n’imikoranire y’imipaka, ndetse n’ubufatanye butabangamira ingendo mpuzamahanga.”

OMS isaba ibihugu gutanga amakuru ajyanye n’ingendo ku bantu, hakurikijwe ibi bikurikira:

Abantu bagaragaza ibimenyetso bimeze nk’iby’uwanduye Marburg (nk’umuriro, kuruka, impiswi cyangwa kuva amaraso) bagomba kwirinda gukora ingendo zirimo n’izambukiranya imipaka kugeza igihe abaganga cyangwa inzego z’ubuzima bemeje ko nta kibazo kigihari.

OMS ivuga ko abagenzi berekeza mu bice byibasiwe na Marburg bagomba; guhorana amakuru ajyanye n’aho icyorezo kigeze; kwirinda guhura n’abantu bagaragaza ibimenyetso bya Marburg (nk’umuriro, kuruka, impiswi cyangwa kuva amaraso) ndetse n’ibikoresho cyangwa ibindi bintu byandujwe n’amatembabuzi y’umubiri wab’abanduye no kwirinda gukora ku mirambo y’abazize iki cyorezo.

Abagenzi bavuye mu bice byibasiwe n’icyorezo mu minsi 21 ishize, baba bagomba kwishyira mu kato no kwihutira kujya kwa muganga mu gihe bumvise batameze neza cyangwa batangiye kugira ibimenyetso by’ibanze bya Marburg.

Abo bagenzi bagomba gusangiza abaganga amakuru y’aho bavuye, ndetse n’andi makuru yose akenewe.

Ku wa 27 Nzeri 2024, nibwo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yemeje ko icyorezo cya Marburg cyabonetse mu gihugu. Icyo gihe amakuru yagaragazaga ko abakora mu mavurirotaro nibo bibasiwe cyane n’iki cyorezo.

Kuva icyo gihe, Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba z’ubuzima rusange mu guhangana n’iki cyorezo, harimo gutahura, gusuzuma, gushyira mu kato no gupima abantu bose bakekwaho kuba barahuye n’iki cyorezo.

Leta kandi yakoze ubushakashatsi mu gukurikirana abahuye n’abanduye kugira ngo icyorezo kigume mu miryango y’ubwandu izwi.

Abantu bose bemejwe ko banduye bashyirwa mu kato kandi bavurirwa mu kigo cyagenwe cyo kuvura Marburg. Guhera ubwo icyorezo cyatangazwaga, abantu bashya bandura bose babonetse mu bitaro biri mu Mujyi wa Kigali. Kugeza ubu, nta bimenyetso byerekana ko icyorezo kiri gukwirakwira mu baturage.

Nubwo icyorezo cya Marburg cyakunze kugaragara mu bice bitandukanye by’Afurika guhera mu 1967, ubu bwandu bwa MVD ni ubwa gatatu bubaye ubukomeye mu mateka.