Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arasaba abayobozi b’amadini n’amatorero n’abayobozi mu nzego za leta gushyira imbaraga mu kwita ku byafasha umuryango Nyarwanda kurangwa n’ituze n’amahoro.

Perezida Kagame yavugiye ibi muri Kigali Serena Hotel, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gushima Imana no gusabira Igihugu azwi nka National Prayer Breakfast.

Perezida Kagame avuga ko muri raporo yakira hafi buri munsi, abonamo igisa no guteshuka ku nshingano zo kwita ku muryango haba ku ruhande rw’abayobozi muri Leta n’abayobozi b’amadini.

Avuga ko uko guteshuka ku nshingano bigira ingaruka ku miryango ikabaho mu ntambara z’urudaca, umwiryane, abana ku mbuga nkoranyambaga bakagaragaza imico idakwiye, hakaba ababatwa n’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Ati « Ibyo biyobyabwenge nibyo bituma amahoro abura mu miryango abantu bagahora barwana, noneho hakazamo no kumva ko buri wese ariwe uri mu kuri, nta wundi muntu uri mu kuri. »

Akomeza agira ati « Uruhare twebwe tugira nk’abayobozi mu madini, muri leta, ni uruhe ruhare tugira rwo kugabanya ibyo bintu muri twe, mu miryango, hanze ? Turebe hirya tubyihorere tuvuge ngo bibe uko bishatse ? twaba tumaze iki se ? twaba twebwe inshingazo zacu ari izihe ?”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko abayobozi badakwiye guhera mu ikuzo gusa ahubwo ko bakwiye kureba niba inshingano zabo zose bazujuje uko bikwiye.

By’umwihariko ababyeyi, Perezida Kagame yabibukije kwita ku burere bw’abana babo.

Ati « Ntabwo uzareka kurerera mu muryango wawe, ngo idini rizakurere, cyangwa leta izakurere, ntabwo ari byo, bikwiye guhera kuri wowe, ndetse ntitwimakaze ibidakwiye kuba mu bantu ngo tubyemere bibeho, bikore, bikoreshwe, bise nk’aho nta cyabaye. Ntabwo ari byo. »

Asoza avuga ko mu gihe ibyo bidakozwe, igihugu kizasenyuka.

Ati « Ndabasabye, ibintu nababwiye mbona, sinabishyize mu kuri kwabyo kose, ni byinshi. Turasenya iguhugu cyacu, turebera ibidakwiye kuba bikorwa bikorwa, gusinda, ibiyobyabwenge, indwano z’urudaca zitarangira buri munsi n’ibindi. »  

Akangurira abayobozi b’amadini n’amatorero n’aba leta mu nzego zinyuranye kongera kwisuzuma, bakirinda kunyura hejuru y’ibibazo bishobora kwangiza umuryango Nyarwanda.

Muri iyi minsi, ku mbuga nkoranyambaga hakunze kugaragara amashusho y’urukozasoni aho bamwe bifata amashusho bambaye ubusa cyangwa se bari mu bikorwa by’urukozasoni bakayasangiza bagenzi babo ndetse akanasakara ku mbuga nkoranyambaga.

Hari abavuga ko igitiza umurindi iyo mico ari ibiyobyabwenge bikomeje gufata indi ntera mu rubyiruko ndetse kikaba cyanaba kimwe mu bitera amakimbirane ahoraho mu miryango by’umwihariko n’imiryango y’abakiri bato.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC cyatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ubuzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko mu Rwanda buri mu kaga kuko 25% banywa ibiyobyabwenge, umubare munini muri bo bagasogongera ku bwoko butandukanye buri kwezi.

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu 2023/2024 igaragaza ko ibyaha byo gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo byageze mu nkiko ari 5,413.

Kugeza ubu mu bigo ngororamuco habarurwamo abasaga ibihumbi 6,000 bagororerwamo kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, mu gihe buri mwaka abagera ku 5000 bagana inzego z’ubuzima kugira ngo bahabwe ubuvuzi ku ndwara baba batewe n’ikoreshwa ryabyo.

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko urubyiruko umubare w’urubyiruko rufite munsi y’imyaka 30 ugera kuri 65,3%. Ibi bivuze ko kurinda urubyiruko ari ukurinda ejo hazaza h’u Rwanda.