Mu muhango wo kwakira indaziho z’abagize Guverinoma n’Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yongeye kwibutsa abayobozi bashya ko inshingano zabo zikomeye bityo bakwiye gukoresha uyu mwanya bakosora ibitaragenze neza muri manda ishize ndetse bakabikora bisuzuma ubundi muri iyi manda bikazagenda neza.

Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Nyakanga 2024.

Perezida Kagame yanavuze kandi ko abatagarutse muri guverinoma  atari ukwirukanwa ahubwo bahinduriwe imirimo.

Ati “Abatagarutse mu guverinoma  ntabwo ari ukwirukanwa, iyo ari  ukwirukana nabyo birakorwa, hari abirukanwa bakoze amakosa bigatuma birukanwa, njye nabyita guhindurirwa imirimo.”

Abatarabashije kugaruka muri guverinoma ni Aurore Mimosa Munyangaju wari Minisitiri wa Siporo, Dr. Jean Cyrisostome Ngabitsinze wari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda na Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya uri gukurikiranwa n’ubugenzacyaha ku byaha akekwaho.

Aba banimisitiri bahise basimbuzwa muri iyi manda nshya y’imyaka itanu aho Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yagizwe Amb. Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda aba Prudence Sebahizi mu gihr Minisitiri wa Siporo yagizwe Richard Nyirishema.

Uretse aba kandi, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB narwo rwahawe umuyobozi mushya ari we Dr Doris Uwicyeza Picard wasimbuye Dr. Usta Kayitesi wakuwe kuri uyu mwanya ku mpamvu zitaramenyekana.

Agira inama abayobozi barahiye, Perezida Kagame yongeye gusaba abayobozi kujya bisuzuma bo ubwabo badategereje kwita ku byo bazumva mu mbuga mpuzaruhame ku byo babavuga babashima ndetse babanenga.

Ati “Ibyo bakuvuga bakunenga cyangwa bagushima, ni byiza kubyumva. Ariko nina byiza mu kubisuzumira mu kwisuzuma wowe ubwawe, bitagombye guturuka ahandi.”

Ibi nibyo yahereyeho anabasaba ko igihe kigeze ngo bajye baba intwari uwumva adashoboye inshingano yerure avuge ko atazishoboye cyangwa se atakizishoboye.

Abarahiriye inshingano nshya ni Abaminisitiri 21, Abanyamabanga ba Leta 9 n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).