Abantu umunani nibo bimaze kwemezwa ko bahitanywe n’inyubako y’amagorofa arindwi yaguye mu murwa mukuru wa Sierra Leone, Freetown.
Mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bikomeje, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’ibiza (NDMA) cyatangaje ko kugeza ubu abantu batandatu aribo bamaze kurokorwa mu gihe abandi benshi bakiri munsi y’iyo nyubako.
NDMA yavuze ko iyi nyubako iri mu burasirazuba bwa Freetown yaguye hagati ya saa tanu na saa sita zo kuri kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Nzeri 2024.
Abakobwa babiri n’umuhungu, bose bari munsi y’imyaka itanu bari mu bahitanwe n’iyi nyubako.

Abatuye hafi yiyo nyubako bavuga ko yari ituwemo ndetse ikanakorerwamo ubucuruzi.
Mohamed Camara utuye muri iyi nyubako yabwiye Ibiro ntaramakuru by’abafaransa ‘AFP’ ko umugore we n’abana batatu bari mu bagwiriwe n’iyi nyubako.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’ibiza, Brima Sesay, yavuze ko hagikorwa iperereza ngo hamenywe icyateye isenyuka ry’iyi nyubako.
Uyu muyobozi yashimangiye ko abaturage bagomba gukangurirwa ku bijyanye n’ingaruka ziterwa no gukoresha abubatsi badafite ibyangombwa n’ibikoresho by’ubwubatsi bitujuje ubuziranenge.
Yavuze kandi ko ikigo cye kizakomeza gukora isuzuma ry’inyubako kugira ngo gifashe kugabanya inyubako zisenyuka zigahitana ubuzima bw’abantu mu gihugu hose.
Nk’uko bitangazwa na Global Finance, Sierra Leone iza ku mwanya wa 12 mu bihugu bikennye ku isi, ibi bikana biri mu bituma abasesenguzi bavuga ko n’inyubako zaho akenshi zubakwa n’ibikoresho bitujuje ubuziranenge.
