Perezida Kagame arasaba abayobozi n’abanyamadini kurinda u Rwanda rw’ejo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arasaba abayobozi b’amadini n’amatorero n’abayobozi mu nzego za leta gushyira imbaraga mu kwita ku byafasha umuryango Nyarwanda kurangwa n’ituze n’amahoro. Perezida Kagame yavugiye ibi muri Kigali Serena Hotel, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gushima Imana no gusabira Igihugu azwi nka National Prayer Breakfast. Perezida Kagame […]

Abanyeshuri bo muri Gicumbi barasaba isuku mu mafunguro bagaburirwa

Bamwe mu banyeshuri biga mu bigo binyuranye byo mu karere ka Gicumbi barasaba ko isuku n’ubuziranenge bw’ibyo bagaburirwa byakongerwamo imbaraga. Aba banyeshuri bashima iyi gahunda kuko ibafasha kwiga neza, ariko bagasaba ko isuku n’ubuziranenge byakongerwamo imbaraga kugira ngo hatazagira ababikurizamo uburwayi. Byiringiro David wiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Gacurabwenge avuga ko hari igihe mu ifunguro  […]

2024-2029: Ibikubiye muri gahunda y’imyaka itanu y’urwego rw’ubuzima mu Rwanda

Minisitiri Dr. Nsanzimana Sabin yatangaje ko muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka itanu, Minisiteri y’Ubuzima ishyize imbere imigambi myinshi irimo kongera abakozi mu rwego rw’ubuzima no kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana. Minisitiri Dr. Nsanzimana yavugiye ibi mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abasenateri, ubwo yagaragazaga ibisobanuro ku ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’ubuzima n’ibikorwa bigamije guteza […]

Kigali : Buri minota icumi bisi izajya ihaguruka muri gare

Umujyi wa Kigali watangiye igerageza rya gahunda yo guhagurukira ku gihe ku modoka zitwara abagenzi mu buryo rusange, aho umugenzi atazajya arambirwa no gutegereza ko bisi zihagera cyangwa ngo zihaguruke. Muri iyi gahunda, Umujyi wa Kigali uri kugerageza uburyo bisi izajya ihaguruka buri minota icumi mu gihe cy’abagenzi benshi n’iminota cumi nitanu mu gihe cy’abagenzi […]

USA: TikTok ishobora gusimburwa na RedNote

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Mutarama 2025, biteganyijwe ko urubuga nkoranyambaga rwa TikTok rufungwa muri Amerika kubera impungenge z’umutekano w’igihugu. TikTok ubwayo itangaza ko izafunga uburyo bwo kuyigeraho kuri miliyoni 170 z’Abanyamerika ku Cyumweru, keretse ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden bugize icyo bukora mu maguru mashya bukemeza ko itazahanwa kubera guhonyora amabwiriza y’itegeko ryo […]

Amerika yafatiye ibihano umuyobozi mukuru w’ingabo za Sudani

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho ibihano kuri Abdel Fattah al-Burhan, umugaba mukuru w’ingabo za Sudani, imushinja guhitamo intambara aho kwemera ibiganiro n’umutwe wa RSF bigamije kurangiza intambara imaze guhitana ibihumbi by’abantu no gutuma miliyoni nyinshi zihunga ingo zabo. Ishami ry’imari ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ryatangaje ko ku buyobozi bwa Burhan,igisirikare cyakoreshaga amayeri y’intambara […]

Kamonyi:  Abarimu bayobewe irengero ry’amafaranga basinyiye

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye akorana n’Umuryango wa Good Neighbors mu Karere ka Kamonyi baravuga ko hari amafaranga y’amahugurwa bagombaga guhabwa n’uyu muryango batishyuwe. Abaganiriye na ICK News bavuga ko aya mahugurwa yari ayo kubahugura mu cyongereza ndetse no gukoresha ikoranabuhanga. Bahuguwe guhera mu kwezi kwa Nzeri 2024 kugeza mu Ukuboza ku […]

Key Priorities of Kabgayi Eye Hospital in 2025

Each year, the Kabgayi Eye hospital sets clear objectives, committing to achieving them through strategic planning and prayer. In December 2024, Dr. Théophile Tuyisabe, Director of Kabgayi Eye Hospital, shared the hospital’s major priorities for 2025 in an interview with ICKNews. For 2025, the hospital has outlined three key focus areas: reducing patient waiting times, […]

Ibikorwa bizibandwaho n’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi muri 2025

Mu kiganiro yagiranye na ICKNews, Dr. Tuyisabe Theophile uyobora Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi, yagarutse ku bikorwa by’ingenzi ibi bitaro bizibandaho muri uyu mwaka wa 2025. Dr. Tuyisabe yavuze ko, uko umwaka utangiye ibi bitaro bishyiraho intego y’ibikorwa bizakorwa maze bagahiga imihigo y’uko bizakorwa bagamije kuzayihigura. Yagize ati: “Ubundi iyo dutangiye buri mwaka turibaza duti, tuzumva […]

Muri buri Kagari hagiye gushyirwa Post de Sante

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko hateganywa kubakwa amavuriro y’ibanze muri buri kagari ko mu Rwanda mu rwego rwo kugabanya ubucucike bukigaragara mu bitaro byo hirya no hino mu gihugu. Ibi iyi minisiteri yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, ubwo yagezaga ibiganiro ku nteko inshinga amategeko, bigamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa rya Politiki […]