Perezida uherutse gutorerwa kuyobora Leta Zunze ubumwe za Amerika, Bwana Donald Trump ashikamye ku cyifuzo cye cy’uko Amerika yakwigarurira Greenland n’Umuyoboro wa Panama, kuko ngo asanga ibi bihugu byombi ari ngombwa ku mutekano w’igihugu cya Amerika.
Ibi Trump yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabereye mu rugo rwe rwa Mar-a-Lago muri Florida.
Trump yabajijwe niba azareka gukoresha ingufu za gisirikare cyangwa z’ubukungu kugira ngo yigarurire Greenland, isanzwe ari agace kigenga ka Denmark cyangwa umuyoboro wa Panama, asubiza agira ati “Oya, sinshobora kubizeza kimwe muri ibyo byombi, ariko navuga ibi, turabikeneye ku bw’umutekano w’ubukungu.”
Trump yavuze ko iki kirwa ari ingenzi mu bikorwa bya gisirikare byo gukurikirana amato y’Ubushinwa n’Uburusiya, avuga ko “ari hose”. Abwira abanyamakuru ko byaba ari ukurengera isi y’ubwisanzure.
Ubuyobozi bwa Danemark ndetse na Panama bwamaganye igitekerezo cyose cyo gutanga ubutaka bwabyo.
Ibi Trump kandi abivuze nyuma y’uko mu byumweru bishize yakomeje kunenga Canada kenshi, anashimangira igitekerezo cy’uko yagakwiye kuba leta ya 51 ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Rero muri iki kiganiro, yanabajijwe niba azagerageza kwigarurira Canada, avuga ko umupaka bahuriyeho ari “umurongo ushushanyije” kandi ko yiyemeje gukoresha “ingufu mu bukungu”.
Uyu mupaka niwo muremure ku isi hagati y’ibihugu byombi kandi washyizweho mu masezerano yo gushinga Amerika mu mpera z’umwaka 1700.
Trump yanavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikoresha miliyari nyinshi z’amadorari mu kurinda Canada, kandi anenga cyane ibicuruzwa byinjira muri Amerika biturutse muri Canada birimo imodoka, imbaho, n’ibikomoka ku mata.
Trump ati:”Bagakwiye kuba leta yacu.”
Gusa ibyo kuba Canada yaba leta ya 51 ya Amerika, byamaganiwe kure na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, uheretse gutangaza ubwegure bwe, aho yakuriye inzira ku murima Trump, avuga ko nta mahirwe na macye ahari y’uko ibyo bihugu byombi byashobora kwihuza.
Muri iki kiganiro n’itangazamakuru kandi, Trump yatanze igitekerezo cyo guhindura izina ry’Ikigobe cya Mexique, kikitwa “Ikigobe cya Amerika”.
Ibi byose yabitangaje ubwo umuhungu we, Donald Trump Jr, yari mu ruzinduko muri Greenland.
Mbere yo kugera mu murwa mukuru Nuuk, umuhungu wa Trump yavuze ko agiye mu “rugendo ku giti cye” kugira ngo avugane n’abantu, kandi ko nta nama yateganyaga n’abayobozi ba leta y’icyo gihugu.
Abajijwe ku ruzinduko rwa Trump Jr muri Greenland, Minisitiri w’intebe wa Danemark, Mette Frederiksen, yatangarije televiziyo yo muri icyo gihugu ko “Greenland ari iya Abanya-Greenland” kandi ko abaturage baho ari bo bonyine bashobora kumenya ejo hazaza habo.
Avuga ko “Greenland itagurishwa,” ariko ashimangira nanone ko Danemark ikeneye ubufatanye bwa hafi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, dore banahuriye mu muryango wa NATO.
