Abaturage bakoresha ivuriro ry’ibanze ‘poste de sante’ riri mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyamiyaga wo mu Karere ka Kamonyi bavuga ko bakomeje kugorwa no kubona ubuvuzi kuko iri vuriro ridafite abaganga bahagije ndetse n’imiti ihatangirwa ikaba yishyurwa 100%.
Bamwe mu baganiriye na ICK News gusa batifuje ko amazina yabo atangazwa bavuga ko kubona ubuvuzi bibasaba gukora urugendo rurerure bagana ku kigo nderabuzima cya Mugina na Musambira cyangwa bakajya kuri poste de sante y’Akagari ka Kidahwe.
Umwe muri bo ati “Ni ikibazo kitubangamiye nk’abaturage batuye hano kuko iyo hari ugize ikibazo ntabwo abona ubuvuzi ku buryo bwihuse kandi twese ntabwo tuba dufite amafaranga ahagije ku buryo twagura imiti 100%, bidusaba kujya ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga cyangwa Mugina, byaba bidakunze tugakoresha poste de sante y’Akagari ka Kidahwe kandi naho ni kure.”
Mugenzi we yunzemo ati “Hari Umuganga umwe kandi nawe ntakora buri gihe. N’iyo tugize amahirwe akaboneka, ibintu byose babidukorera 100%, umwaka urashize kuko ntabwo iyi poste de sante ikorana na mituelle nyamara twarishyuye ubwisungane bwose bw’uyu mwaka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Mudahemuka Jean Damascene yabwiye ICK News ko iki kibazo akizi ndetse ko atari poste de sante ya Ngoma gusa ifite iki kibazo ahubwo ko bagisangiye na poste de sante ya Bibungo n’iya Mbayaya.
Ngo izi poste de sante zose zihuriye ku kibazo cy’uko ba nyirazo batari buzuza ibisabwa kugira ngo bagirane imikoranire na RSSB, bityo batangire gufasha abaturage bakoresheje ubwisungane mu kwivuza.
Ati: “Ni ikibazo gifitwe na poste de sante ya Ngoma, Bibungo na Mbayaya kuko zari zisanzwe zifite icyangombwa cy’akarere. Ubu rero icyari kigezweho ni ukuzuza ibyangombwa bisabwa kugira ngo basinyane amasezerano y’imikoranire na RSSB.”
Bwana Mudahemuka akomeza avuga ko hari ibyamaze kuzuzwa ku buryo mu cyumweru gitaha izi poste de sante zizatangira gusurwa kugira ngo hagenzurwe niba zujuje ibisabwa, bityo zibe zakwemererwa gukorana na RSSB.
Ati “Twabizeza ko natwe tugiye gukurikirana ku babishinzwe kugirango nibura uku kwezi ibyo byose birangire ku buryo wenda nko mu kwezi kwa kabiri abaturage batangira kwivuza”
Imibare igaragaza ko Akarere ka Kamonyi, gafite ibitaro by’akarere biherereye i Remera Rukoma, ibitaro by’amaso, ibigo nderabuzima 14, poste de sante 45 zikorera mu tugari 59 ndetse n’amavuriro 4 yigenga.
Aya mavuriro yose hamwe afite abakozi 482 barimo inzobere ‘doctors’ 21, ababafasha (Para Medicals) 116, Abaforomo 228, ababyaza 25 ndetse n’abandi bafasha mu kazi ka buri munsi 92. Aka karere kandi gafite abajyanama b’ubuzima bafasha mu buvuzi bw’ibanze bwa buri munsi mu midugudu bagera ku 1263.
