Mu gihe akazi ka benshi mu bantu gatuma bahugira ku bintu binyuranye ngo akazi kagende neza, hari abibaza bati ese ‘ni iki nakora ngo ndide amaso yanjye by’igihe kirambye?’
Dr. Nziyomaze Elie wasoje General Medecine muri 2017, agahitamo gukomeza kuzobera mu buvuzi bw’amaso kugeza muri 2023, avuga ko impamvu ijisho rikwiye kurindwa ari uko “Ijisho rituma twishimira aho turi”

Kimwe mu byakorwa mu kurinda amaso harimo kwifashisha 20 inshuro eshatu nk’uko bigarukwaho na Dr. Nziyomaze Elie, inzobere mu buvuzi bw’amaso ukorera ku Bitaro by’Amaso bya Kabgayi.
Muganga Nziyomaze avuga ko buri muntu mu kazi akora akeneye “kureba muri metero 20, nibura amasegonda 20, buri minota 20.”
Ibi bishingirwa ku kuba akazi kenshi gasigaye gakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga aho usanga benshi bakorera kuri mudasobwa, telefoni n’ibindi bikoresho bishobora kohereza imirasire mu maso y’umuntu.
Ati “Kumara umwanya munini kuri ibi bikoresho by’ikoranabuhanga si byiza ku maso. Mu gihe umuntu akora akazi kamusaba kumara umwanya munini imbere y’izo nsakazamashusho, aba asabwa kujya kugisha inama muganga w’amaso kugira ngo amenye uko yakora akazi ke neza ari nako arinda amaso.”
Dr. Nziyomaze akomeza avuga ko mu rwego rwo kurinda amaso, haba hanakenewe ko abantu bikuramo imyumvire itari yo ku bijyanye n’ubuzima bw’ijisho ndetse n’uburwayi rishobora guhura nabwo.
Ati “Hari abantu banga kuvuza umuntu bavuga ngo arakuze kandi mu kuri indwara yose iba ishobora kuvurwa hatitawe ku myaka y’uyirwaye. Abantu tubagira inama yo kujya bagana Muganga akababwira ikibazo gihari aho kugira ngo bifatire umwanzuro ubwabo.”
Dr. Nziyomaze yongeraho ko abantu badakwiye kujya babanza kujya mu buvuzi gakondo cyangwa kugura indi miti batandikiwe na muganga w’amaso nk’uko bikunze kugaragara kuri bamwe.
Ati “Hari igihe umuntu afatwa akabanza kujya mu bavuzi gakondo, agakurikizaho ‘pharmacy’, agakurikizaho kujya kwa muganga w’amaso. Iyo nzira yose aba yaranyuzemo ituma atugeraho yararembye kuburyo nubwo tugerageza kumufasha ariko hari igihe tutabigeraho uko tubyifuza.”
Uretse kuba atafashwa uko byagombaga kandi, bishobora no gukurizaho kuba ashobora kudakira cyangwa se agakurizamo ubusembwa.
