Ubushakashatsi bwa ‘The Lancet Global Health’ bugaragaza ko kimwe cya kabiri cy’abatuye isi batarya intungamubiri zihagije mu mafunguro ya buri munsi bafata.
Nk’uko ubu bushakashatsi bubigaragaza, hari intungamubiri zirindwi z’ingenzi umubiri uba ukeneye kugira ngo umererwe neza.
Izo ntungamubiri ni iron, calcium, iodine, Magnesium, riboflavin, folate na Niacin.
Ubushakashatsi bugaragaza ko abarenga miliyari 5 z’abatuye isi badafata iodine ku rugero ruhagije mu abangana na miliyari 4 bafite imirire idahagije ya iron, riboflavin, folate na vitamin C.
Umwe mu bayoboye ubu bushakashatsi, Dr. Christopher Free ukorera muri Kaminuza ya California yo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, akaba n’inzobere mu mirire ya muntu, yagaragaje akamaro k’ubu bushakashatsi.
Ati “Ubushakashatsi bwacu ni intambwe ikomeye, si ukubera gusa ko ari ubwa mbere bugaragaje imirire idahagije y’intungamubiri ku matsinda y’abantu bari mu myaka 34 ndetse n’ibitsina byombi mu bihugu byinshi, ahubwo no kuba buha ubushobozi abashakashatsi n’abakora mu nzego z’ubuzima kubona ubu buryo n’ibi bisubizo byoroshye.”
Ubushakashatsi bwari bwarabanje bwagaragazaga ibura ry’intungamuburi ku isi cyangwa kutaboneka kwazo mu biribwa, ariko nta bushakashatsi bwigeze bwerekana imibare mpuzamahanga y’imirire itari ihagije ishingiye ku bisabwa mu mirire.
N’ubwo ubushakashatsi bwabanje bwasesenguraga ibura ry’intungamubiriri ku isi, ubu ni bwo bushakashatsi bwa mbere butanga igipimo cyuzuye cy’imirire idahagije ishingiye ku bisabwa mu mirire mu bihugu 185.
Urutonde rw’intungamubiri 7 z’ingenzi ku buzima n’amafunguro zikungahayemo
1.Calcium ifasha ahanini mu gukomeza amagufwa. Calcium iboneka mu mata ndetse nibiyakomokaho, soya almonde, umuceri, imboga tofu, sardine, salmon, tahini, n’umutobe wa orange cyangwa umutobe w’imizabibu.
2. Folate ni ngombwa cyane mu mikorere y’amaraso, gukura k’uturemangingo, cyane cyane ku babyeyi batwite. Folate iboneka mu mboga rwatsi, ibishyimbo, amashaza, ibinyomoro n’ibikomoka ku binyampeke nk’umugati, amakaroni, umuceri n’ibindi binyampeke.
3. Iyode (Iodine) ni ingenzi cyane ku mikorere ya tiroyide no gukura kw’amagufwa ndetse no gutera imbere k’ubwonko. Iyode iboneka mu mafi, ibiribwa byo mu nyanja, urusenda, ibikomoka ku mata, amagi n’umunyu wa iyode.
4. Feri (iron) ifasha mu kugeza oxygen mu mubiri kimwe no gukura k’umubiri. Feri wayisanga muri oysters, inyama z’imbata, inyama z’inka, sardine, igikona, inyama z’intama, ibinyampeke bikomeye, epinari, artichokes, ibishyimbo, ibinyomoro, ibirayi, n’ibindi.
5.Magnesium ifite umumaro ukomeye ku mikorere y’imitsi, isukari mu maraso, umuvuduko w’amaraso, mu gukora poroteyine n’amagufwa. Iboneka mu binyamisogwe, imbuto, ibinyampeke, imboga rwatsi n’imbuto.
6. Niacin ni ingezi ku mikorere y’ubwonko ndetse n’imikorere y’igifu. Iboneka mu nyama z’inka, inkoko, isosi ya marinara, umuceri w’ikigina, imbuto y’ibihaza, salmon n’ibinyampeke.
7. Riboflavin ni ngombwa mu gukora ingufu z’umubiri, kongera abasirikare b’umubiri. Ifasha kandi kugira uruhu n’umusatsi byiza. Iboneka mu magi, ibikomoka ku mata, inyama, ibinyampeke n’imboga rwatsi.
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko kuba ½ cy’abatuye isi batabona izi ntungamubiri zihagije ari ikibazo gihangayikishije cyane cyane ku bana n’abagore batwite mu bihugu bikennye.
Ubushakashatsi bugaragaza ko nibura umuntu 1 kuri 3 ku isi afite imirire mibi, mu gihe 1 muri 5 apfa azize ibibazo bishingiye ku mirire mibi. Hafi ya ½ (45%) cy’impfu zose mu bana bari munsi y’imyaka 5, zifitanye isano n’imirire mibi.
