Mu mujyi wa Muhanga, bamwe mubakora ubucuruzi butemewe bazwi nk’abazunguzayi barasaba ubuyobozi bw’akarere kubafasha bakava mu mihanda kuko ubuzima babayemo bubagora bikabije.

Aba bacuruzi biganjemo abacuruza imbuto n’imboga cyane cyane ahitwa mu Kivoka, akenshi ni abagore bavuga ko bafite amikoro macye, ku buryo ngo badashobora kubona igishoro kibajyana ku isoko rigezweho rya Muhanga.

Mu bibazo bavuga ko bibabangamiye, harimo guhora bacungana  n’abashinzwe umutekano mu nzego z’ibanze, DASSO babambura ibyo bacuruza babirukankana, rimwe na rimwe ngo bikabaviramo gukomereka.

Umwe muri abo bacuruzi  ni uwo twise Nyirambarushimana Devota ku bw’umutekano we.

Uyu mubyeyi avuga ko yatawe n’umugabo akamusigana abana batanu, hanyuma ashakisha ikibatunga ariko biranga, bituma afata umwanzuro wo gushaka utwo acuruza.


Aho acururiza twamusanganye agataro ndetse n’akadobo k’imbuto ategereje abakiriya, aho yari ku murongo na bagenzi be. Iruhande rwe hari hicaye umwana umwe, ndetse ahetse bucura bwe.

Abasigaye ngo bari bagiye kwiga.

Tuganira yagize ati :” Hari igihe Dasso iza tukiruka. Umunsi umwe banyirutseho mpetse umwana hanyuma ndatsikira ndavunika, ibyo nari mfite barabitwara.  N’ubwo imvune itanguye neza, bwakeye ngaruka kuko utareka abana ngo baburare utagerageje.”

Avuga ko igituma adahagarika aka kazi ari uko aba ashaka amafaranga yo kurihira abana ishuri, kubitaho mu byo bakeneye bindi mu buzima ndetse no kubagaburira.

“Aha niho nteze amakiriro kuko nta sambu ngira. Rimwe na rimwe ndemera nkaburara, ariko byibuze abana bakarya.”

Uyu mubyeyi avuga ko abayobozi baherutse kubategeka kujya gucururiza mu isoko rya Muhanga, ariko babura ubushobozi.

Avuga ko, batashobora gucuruzanya n’abafite igishoro kinini, dore ko we ngo akoresha amafaranga ibihumbi 40, mu gihe mu isoko ngo bashobora kugeza no muri miliyoni.

Yagize ati: “Leta niduhe aho dukorera hangana n’ubushobozi bwacu ubundi barebe ko tuzagaruka ku mihanda.”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mugabo  Gilbert yabwiye ICK News ko  abakora ubucuzi butemewe bashyiriweho amafaranga azajya abafasha mu matsinda, hakaba ari ahabo kumenya kiyabyaza umusaruro.

Yagize ati “ki ni cyo gihe kugira ngo abakora ubucuruzi butemewe bave mu mihanda kuko akarere kabashyiriyeho uko bakwiteza imbere. Ntibakavuge ngo ni ubushobozi bucye kuko twashyizeho inguzanyo zizajya zihabwa abatishoboye kugira ngo babashe kwiteza imbere, nk’izo mu buryo bwa VUP.”

Yongeyeho ati “ nibagane utugari batuyemo batange imishinga yabo, igenzurwe, maze uwo basanze umeze neza nyirawo ahabwe amafaranga. Abagore by’umwihariko bafite amahirwe menshi, ariko n’abagabo ntibazasubizwa inyuma.”

Ku kijyanye no kuba inzego z’umutekano zitwara ibyo bacuruza avugako bigomba kubaho ku gira ngo bicike burundu. Kuri we rero, umuti ngo ni uko abazunguzayi bakwishyira hamwe ubundi bagahwabwa inguzanyo,

Uyu muyobozi kandi yagize ati “ turashaka ko bava ku mihanda burundu ubundi bagahabwa amafaranga  bagashaka aho bakorera, buri wese ahamunyuze ubundi bagatangira gukora.”

Inguzanyo abazunguzayi bahabwa  ihera ku mafaranga y’u Rwanda  ibihumbi 100, bakazayishyura bongeyeho 2% mu mwaka.

Ifoto: Kigalitoday