Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Mutarama 2025 Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije mu mizi urubanza rwa Ntaganzwa Emanuel ukurikiranyweho icyaha cyo kwica yabigambiriye umugore we wabana badasezeranye. Ni urubanza rwabereye ahakorewe icyaha mu Mudugudu wa Gifumba rwego rwo gutangira ubutabera aho icyaha cyakorewe.
Ubwo uregwa yagezwaga imbere y’Urukiko, yamenyeshejwe ibirego aregwa, aho Perezida w’urukiko yasabye umushinjacyaha gusobanura impamvu zishingirwaho mu guhamya Ntaganzwa icyaha.
Umushinjacyaha yabwiye Urukiko ko tariki 15 Ukwakira 2024 aribwo uregwa yakoze icyaha, akica umugore we Mukashyaka amunize, ndetse anamuhondagura ku gikuta cy’inzu kugera yitabye Imana.
Ashingiye ku byavuye mu iperereza ryakozwe n’ubugenzacyaha, umushinjacyaha yavuze ko mu ijoro ry’uwa 15 Ukwakira 2024 Ntaganzwa yafashe umugore we akamuniga anamuhondagura ku gikuta cy’inzu, yamara kumva acitse intege akamurekura akagwa hasi umwuka ugahera.
Umushinjacyaha akomeza avuga akimara gukora ibyo yabyutse ajyana abana ku ishuri akababira ko nyina yamucitse yagiye i Bugande ; nyuma yaje kugaruka kubafata abajyana kwa sekuru w’abana i Nyanza ariko ntiyagira uwo abwira icyabaye ubundi agahita acika.
Akomeza avuga ko raporo y’abaganga yerekana ko nyakwigendera yishwe kandi yavunitse igufa ry’urwasaya rifata amenyo, yongeraho ko na raporo ya SOCO (abashinzwe gupima imirambo) yerakana ko nyakwigendera yanizwe.
Umushinjacyaha yongeraho ko mu bugenzacyaha ubwo uregwa yemeya icyaha, akavuga ko ibyo byose yabikoze ati: “Ubwo yabazwaga mu bugenzacyaha Ntaganzwa yiyemereye n’amagambo ye ko icyocyaha yagikoze”. Ibi byose ubushinjacyaha nicyo bushingiraho bwemeza ko icya cyaha uregwa yagikoze ku bushake.
Abajijwe icyo avuga ku birego aregwa, Ntaganzwa avuga ko atabyemera byose yemera ko yishe umugore we ariko atabishakaga ahubwo yari impamuka ati: “ndabyemera ko nakoze icyaha cyo kumwica ariko ntago nabishakaga kuko twararwanye maze arishika yikubita ku gikuta cy’inzu agwa ku buriri nuko arapfa.”
Abajijwe impamvu atatabaje kubyari bimaze kuba Ntaganzwa avuga ko kudatabaza ibyabaye yabitewe n’ubwoba ati: “Ubwoba bwaramfashe mbura icyo nkora niko guceceka nohereza abana kwa sekuru kugira ngo abe ariho hava impamvu yo kumenyekana ku byabaye.”
Nyuma y’ukwiregura, Perezida w’Urukiko abajije Umushinjacyaha icyo yifuza, yasabye Urukiko kwemeza ko uregwa icyaha kimuhama agahabwa igifungo cya burundu kubwo kwica umuntu yabigambiriye.
Umyanzuro y’urubanza ukazasomwa kuwa 2 tariki 4 Gashyantare 2025, aha n’ubundi habereye icyaha.
Bivugwa ko intandaro y’ubu bwcanyi ikomoka ku makimbirane uyu muruyango wari usanzwe ubamo cyane ko uyu nyakwigendera yari amaze ukwezi yarahukanye. Ni rubanza rwitabiriwe n’abaturage benshi batakanzwe n’imvura nayo itari yoroshye; rwitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu Kayitare Jacquelline wanakanguriye abaturage kurwanya amakimbirane mu miryango cyane ko ari yo ntandaro y’ibyaha nk’ibi.
