Abanyamakuru: Aline Umutesi & Papias Irambona

Abanyarwanda hirya ni hino mu gihugu bamaze kwinjira mu mwaka mushya wa 2025. Umwaka hari abawinjiyemo bari mu masengesho, abari bategereje ituritswa ry’urufaya rw’umuriro mu mijyi irimo Kigali, Musanze, Rubavu na Gicumbi, abari mu bitaramo biri kubera hirya no hino, abari mu tubari ibisope n’ahandi.

Hari kandi abawusoje bari mu rugo hamwe n’imiryango yabo.

Muhanga: Abenshi bawusoreje mu masengesho

Muri uyu mugoroba, hirya no hino muri Paruwasi zigize Diyosezi ya Kabgayi, hatuwe Igitambo cya Misa isoza umwaka. Ni Misa izwi nka ‘TEDEUM’

Muri Bazilika nto ya Kabgayi, Misa yayobowe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi. Ni Misa yitabiriwe n’Abayobozi ba tumwe mu turere tw’Intara y’Amajyepfo.

https://ickjournalism.com/staging/dufate-imigambi-mishya-ubutumwa-bwumwepiskopi-wa-kabgayi-busoza-2024/

Muri Paruwasi yisunze Mutagatifu Andereya Gitarama naho habereye Misa isoza umwaka wa 2024,’TEDEUM’. Abakirisitu bayitabiriwe ari benshi dore ko bari no mu byishimo byo kuba 2024 irangiye bari gusengera muri Kiliziya ivuguruye.

https://ickjournalism.com/staging/abakirisitu-ba-paruwasi-st-andre-gitarama-bahimbarije-noheli-muri-kiliziya-ivuguruye/

Muri ADEPR Gahogo, abakirisito bateraniye mu gitaramo cyo gusoza umwaka bashimira Imana uko yabarinze muri 2024. Ni igitaramo kirangiye saa Sita zuzuye. (00:00).

Saa 23:25 pm, Abakiristo basengera mu itorero rya EPR, Paruwasi ya Gitarama, baraye mu masengesho yo gushima Imana.

Bavuga ko biteguye kwinjira mu mwaka mushya bari mu masengesho yo gusaba Imana kubana nabo.

Kuri Zion Temple, urusengero ruri ahazwi nko mu Giperefe, Abakirisito bahateranira bateranye ari benshi aho bahujwe no gushimira Imana no kuyisaba kubana nabo muri 2025.

Kibeho

Ku Butaka Butagatifu i Kibeho, imbaga y’Abakirisitu yakoraniye mu Ngoro ya Bikira Mariya kugira ngo barare basingiza Imana, bayishimira ko yabarinze muri 2024, bataramira Umubyeyi Bikira Mariya kandi baniragiza Imana kugira ngo izabayobore muri 2025.

Ruhengeri

Muri Katederali ya Ruhengeri, Igitambo cya Misa yo gusoza umwaka cyatuwe na Musenyeri Visenti Harolimana, Umweipiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba na Visi Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda.

Iki Gitambo cya Misa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice.

Amafoto