Kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Mutarama 2025, biteganyijwe ko urubuga nkoranyambaga rwa TikTok rufungwa muri Amerika kubera impungenge z’umutekano w’igihugu.
TikTok ubwayo itangaza ko izafunga uburyo bwo kuyigeraho kuri miliyoni 170 z’Abanyamerika ku Cyumweru, keretse ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden bugize icyo bukora mu maguru mashya bukemeza ko itazahanwa kubera guhonyora amabwiriza y’itegeko ryo kuyihagarika rigiye kubahirizwa.
Itegeko rihuriweho n’amashyaka yombi, ryashyizweho umukono na Perezida Biden muri Mata 2024, risaba TikTok kugurishwa ku baguzi b’Abanyamerika bitarenze ku Cyumweru cyangwa igafatirwa ibihano byo guhagarikwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Urukiko rw’Ikirenga rwari rwemeye ko iri tegeko rikorwa ku wa Gatanu.
Nubwo uwo muyobozi atakuyeho burundu ko hashobora gufatwa indi myanzuro mbere y’itariki ntarengwa yo ku Cyumweru, yavuze ko ubutegetsi bwerekanye neza ko butazahana amasosiyete atanga serivisi nka Google na Apple kubera kuba TikTok ikiri kuri za porogaramu zabo ku Cyumweru.
Nyamara, TikTok yavuze ko ibyo bidahagije.
Trump witegura kurahirira kongera kuyobora Amerika, tariki ya 20 Mutarama 2025, yatanze igitekerezo mu buryo buteruye ko atazashyira mu bikorwa iryo tegeko.
Yasabye Urukiko rw’Ikirenga guhagarika iryo tegeko kugira ngo ubutegetsi bwe bushya bubone umwanya wo kugirana amasezerano yo kugurisha TikTok ku baguzi b’Abanyamerika.
Ariko Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro ubusabe bwa banyiri iyo porogaramu bavugaga ko iryo tegeko rinyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bityo ritangira kubahirizwa.
Bivugwa ko TikTok ishobora gufunga imikorere yayo ku Cyumweru, igategereza irahira rya Trump ushobora kuyiha icyizere cy’uko itazahanwa kubera guhonyora iryo tegeko.
Icyakora, abaturage basaga miliyoni 170 bari basanzwe bakoresha TikTok muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bakomeje gushakisha izindi mbuga zizasimbura TikTok.
Urubuga ruri kuganwa na benshi, ni urwitwa RedNote, narwo ruyobowe n’ikigo cy’ikoranabuhanga cy’Abashinwa, ibi bikaba biri gutuma benshi bibaza niba na RedNote izafungwa.
