Mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika arimbanyije muri leta zitandukanye z’iki gihugu, ibyamamare mu ngeri zitandukanye zagiye zigaragaza uruhande zihagazeho.

Bamwe bashyigikiye Kamala Harris uturuka mu ishyaka ry’abademokarate abandi bari ku ruhande rwa Donald Trump watanzwe n’ishyaka ry’abarepuburike.

Ikibazo kibazwa ni ukumenya niba hari uruhare ibyamamare mu muziki, firimi, imikino n’ahandi, byagira mu mahitamo y’abatora iyo bigeze ku matora yo muri Amerika.

Abademokarate bamaze igihe kirekire bafite ikizere cy’uko ibyo birangirire haricyo byakora, cyane cyane ikizere kiyongereye mu gihe cya Donald Trump. Ariko, nk’uko byagenze mu kwiyamamaza kwa Hillary Clinton mu mwaka wa 2016, imbaraga z’ibyamamare ntizihagije ngo utsinde amatora.

Ubushakashatsi buheruka bwakozwe na YouGov bwerakana ko, umwe mu Banyamerika icumi (11%) bavuga ko icyamamare cyagize uruhare mu gutekereza ku myifatire yabo ku kibazo cya politiki, mu gihe 7% bavuga ko bashyigikiye umukandida wa politiki kubera ko ibyamamare ariwe bishyigikiye.

Bimwe mu byamamare bishyigikiye Kamala Harris mu matora ya 2024

Taylor Swift – Uyu muhanzi w’icyamamare mu njyana ya pop, yemeje ko ashyigikiye Madamu Harris muri Nzeri, ubwo yashyiraga ku mbuga nkoranyamba ifoto ye afashe injangwe ye, yandikaho amagambo agira ati: “Childless cat lady” ugenekereje mu Kinyarwanda, bishatse kuvuga “injangwe y’ingore itagira umwana”. Ibi akaba yarabigereranyaga na JD Vance wiyamamazanya na Donald Trump.

Swift yabwiye miliyoni 283 zimukurikira ku mbuga nkoranyambaga ati: “Ndatora Kamala Harris kubera ko aharanira uburenganzira kandi bigatuma nizera ko akeneye umurwanyi kugira ngo atsinde. Ntekereza ko ari umuyobozi w’umuhanga, ushoboye, kandi nizeye ko dushobora kugera ku bintu byinshi kurushaho muri iki gihugu iyo tuyobowe n’ituze, aho kuba akajagari.”

Mu kumusubiza, Bwana Trump yavuze ko Swift bishoboka ko ibi bitekerezo bye, azabyishyura.

Arnold Schwarzenegger – Umukinnyi wa firime z’imirwano, akaba yarahoze ari na guverineri w’umurepulike wa leta ya California. Yavuze ko kuri iyi nshuro azatora umudemokarate, agira ati: “Nzahora ndi Umunyamerika mbere y’uko mba umurepubulike.”

Mu nyandiko ndende yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Schwarzenegger yavuze ko “adakunda amashyaka yombi muri iki gihe” ariko yumva agomba kuvuga.

Yakomeje anenga cyane Bwana Trump kuba yaranze ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2020, avuga ko ibyo bitari bikwiye muri Amerika

Yashoje avuga ko igihugu gikeneye “gufunga umuryango kuri iki gice cy’amateka y’Amerika, kandi azi ko uwahoze ari Perezida Trump atazabikora. “Azacamo ibice, azatukana, azabona inzira nshya zo kurushaho kuba nkaho atari umunyamerika kuruta uko yari asanzwe, kandi twe, abaturage, nta kindi tuzabona uretse uburakari bwinshi. “

Jennifer Lopez– Uyu mukinnyi w’amafirime akaba n’umuririmbyi yagaragaje ko ashyigikiye Harris mu mu kwamamaza uyu mudemokarate i Las Vegas, yanenze amagambo yavuzwe na Trump ubwo yiyamamazaga akavuga ko Porto Rico ari “ikirwa kireremba imyanda”.

Lopez yabwiye abamushyigikiye ko ari “Umunyamerika” kandi “umukobwa wishimye n’umuhungu wa Porto Rico”.

Madonna- Uyu munyamuziki wa pop yatangaje ko yagarutse mu rugo muri Amerika akubutse i Paris aje gutora Madamu Harris.

Uyu muhanzikazi wimyaka 66, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: “Paris yari ishimishije cyane! Byari bigoye kuhava, ariko byabaye ngombwa ko ngaruka iwacu gutora Kamala Harris kugirango abe perezida !!! “

Beyonce – Beyonce yagaragaye mu bikorwa byo kwamamaza umudemokarate i Houston, muri Texas, mu kwezi ku Kwakira, abwira abatora ati: “Tugomba kuririmba indirimbo nshya.”

Iki cyamamare cyavuze ko kititabiriye ibikorwa byo kwamamaza nk’icyamamare, ahubwo ko yari ahari “nk’umubyeyi”.

Yongeyeho ati: “Umubyeyi wita cyane ku Isi, abana banjye ndetse n’abana bacu bose batuyeho. Isi dufite umudendezo wo kuyobora imibiri yacu, aho tutazacibwamo ibice.”

Beyonce, umuhanzikazi w’icyamamare ashyigikiye Kamala Harris mu matora

Eminem – Uyu muraperi yitabiriye igikorwa cyo kwamamaza umudemokarate mu mujyi yavukiyemo wa Detroit, muri Leta ya Michigan.

Eminem yabwiye imbaga yari yitabiriye ati: ” Harris ashyigikiye ejo hazaza h’iki gihugu, aho ubwo bwisanzure bwanyu buzarindwa kandi bugashyigikirwa”.

Billie Eilish, Jennifer Aniston, Samuel L Jackson, Spike Lee na Cher bari nabo mu byamamare byagaragaje ko bishyigikiye Kamala Hariss.

Dore amwe mu mazina manini ashyigikiye uwahoze ari perezida wa Amerika , Donald Trump.

Elon Musk – Umuherwe mu by’ikoranabuhanga yatanze miliyoni 75 za madorali mu itsinda yashinzeho ryo kwamamaza no gushyigikira Donald Trump.

Musk yabanje gushyigikira abademokarate ariko nyuma yaje guhindukira ashyigikira Trump mu mezi ashize, dore ko yanagaragaye aho Trump yiyamamarizaga muri Pennsylvania.

Muri ibyo bikorwa byo kwamamaza, Musk nyiri Tesla na SpaceX, yagiye imbere y’imbaga yari yaje aho, maze avuga ko amatora “Trump agomba kuyatsinda”.

Elon Musk, umukire wa mbere ku Isi, ashyigikiye Donald Trump mu matora

Hulk Hogan – Icyi kirangirire mu mikino yo kurwana izwi nka wrestling, cyiri mu bindi byamamare byemeje ku mugaragaro ko bishyigikiye Trump, aho cyagaragaye mu bikorwa byo ku mwamamaza i New York mu kwezi gushize.

Mel Gibson – wamamaye muri Hollywood ngo azatora uwari ari perezida , Trump. Nk’uko urubuga rw’imyidagaduro rwo muri Amerika TMZ rubitangaza, ubwo yabazwaga ibijyanye n’amatora, uyu mukinnyi w’amafirimi yarasubije ati: “Ntabwo mbona ko hari umuntu byatungura k’uwo nzatora.”

Yavuze ko gutora bwana Trump bizaba ari “igitekerezo cyiza cyane”,

Dennis Quaid – Uyu mukinnyi w’amafirimi w’umunyamerika uzwi cyane muri firime zirimo The Parent Trap na The Day After Tomorrow, mu ijambo yavugiye aho Trump yiyamamarizaga i Coachella, muri California, mu kwezi ku Kwakira,yabwiye imbaga yari ihari ati: “Igihe kirageze cyo guhitamo uruhande.” “Tuzaba igihugu gishyigikira itegeko nshinga? Cyangwa Tik-Tok? “Tuzaba igihugu cy’amategeko n’amabwiriza? Cyangwa imipaka yagutse?”

Jake Paul – Ikirangirire kuri YouTube ndetse akaba n’umuteramakofe wabigize umwuga, nawe yasangije ubutumwa abamukurikira agaragaza ko ashyigikiye Bwana Trump.

Ibindi byamamare byagaragaje ko bishyigikiye Donald Trump mu matora y’umukuru w’igihugu muri Amerika, birimo Jon Voight wahoze akina amafirime akanaba se wa Angelina Jolie. Hari kandi Kelsey Grammar, Umunyamuziki Kid Rock ndetse n’abandi.