Abakozi 6 ba ‘UN’ basize ubuzima mu gitero Isiraheli yagabye muri Gaza

Umuryango w’Abibumbye (UN) uratangaza ko abakozi batandatu b’agashami kawo gashinzwe kurengera impunzi z’Abarabu bo muri Palestina basize ubuzima mu gitero cy’indege cyagabwe n’igisirikare cya Isiraheli ku ishuri ryakoreshejwe nk’ubuhungiro bw’abantu bavanwe mu byabo muri Gaza yo hagati. Iki gitero cyagabwe ejo ku wa 11 Nzeri 2024, cyahitanye abantu 34, barimo abagore n’abana 19, nk’uko byatangajwe […]

Betpawa playoffs: Patriots BBC itangiranye intsinzi

Ikipe ya Patriots BBC itsinze Ikipe y’ingabo z’igihugu (APR BBC) amanota 83-71 , bituma yeguka intsinzi y’umukino wa mbere mu mikino ya nyuma ya Betpawa Playoffs. Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki 11 Nzeri 2014, ukabera muri BK Arena, witabiriwe n’abantu benshi barimo n’uwahoze ari Minisitiri wa Siporo, Madamu Mimosa […]

‘Light for the World’ na Nyampinga w’Ububiligi bashimye ubuvuzi bw’amaso i Kabgayi

Kuri uyu wa 11 Nzeri 2024 Ibitaro, intumwa z’umuryango nterankunga ukorera mu gihugu cy’Ububiligi ‘Light for the World Belgium’ na Nyampinga w’Ububiligi wa 2024 basoje uruzinduko bagiriraga mu Bitaro by’Amaso bya Kabgayi. Barangajwe imbere n’Umuyobozi wa ‘Light for the World Belgium’ Erwin Telemans na Nyampinga w’Ububiligi Kenza Johanna Ameloot, aba bashyitsi bagiriraga uruzinduko rw’iminsi itatu […]

Nyampinga w’Ububiligi yiteguye gutanga umusanzu mu kugarura ‘Miss Rwanda’

Nyampinga w’Ububiligi wa 2024, Kenza Johanna Ameloot yatangaje ko yiteguye gutanga umusanzu we kugira ngo Irushanwa ryo guhatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda rigaruke. Ibi Nyampinga Ameloot yabitangarije ICK News mu kiganiro cyihariye cyo kuri uyu wa 11 Nzeri 2024. Uyu mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda avuga ko Miss Rwanda yateje imbere abana b’abakobwa benshi bityo […]

AFCON2025 Q: Amavubi yanganyirije na Nigeria i Kigali

Kuri uyu wa Kabiri,ikipe y’igihugu y’u Rwanda yanganyirije na Nigeria 0-0 kuri Stade Amahoro mu mukino w’umunsi wa kabiri w’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025. Ni umukino witabiriwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame nyuma y’imyaka umunani atitabira imikino y’umupira w’amaguru kuko byaherukaga muri 2016 mu mikino ya CHAN yabereye mu Rwanda. Muri […]

Apple yamuritse ikoranabuhanga rizaba rigize iPhone 16, AirPods 4 na Apple Watch 10

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Nzeri 2024, Uruganda rw’Abanyamerika rwa Apple ruzwiho gukora telefoni zigezweho n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga rwatangaje ikoranabuhanga rishya riri mu bikoresho bitegura gushyira hanze. Ibyo bikoresho ni telefoni ya iPhone 16, AirPods 4 na Apple Watch 10. Izi mpinduka mu ikoranabuhanga zigamije gukurura abakiriya benshi no gufasha abakiriya basanzwe bagura […]

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yamuritse gahunda ya guverinoma y’imyaka 5

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2024, Minisitri w’intebe Dr. Ngirente Edouard yamurikiye Inteko Inshinga Amategeko, imitwe yombi gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu iri imbere(NST2). Minisitiri Dr. Ngirente yamuritse iyi gahunda nk’uko biteganywa n’ingingo ya 119 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Muri uyu muhango wabereye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri Dr. […]

Nigeria: Iturika ry’ikamyo yari itwaye peteroli ryahitanye abantu 48

Ikigo gishinzwe ubutabazi mu gihugu cya Nigeria cyatangaje ko ikamyo itwara peteroli yagoganye n’indi kamyo bitera iturika ryahitanye abantu 48. Iyi mpanuka yabaye mu ijoro wo ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Nzeri 2024. Iyi mpanuka yabereye mu gace ka Agaie gaherereye muri leta ya Niger, mu majyaruguru ya Nigeria. Ikamyo yagoganye n’iyari itwaye […]

Minisitiri wa Siporo arasaba Ubufasha muri MINALOC

Minisitiri wa Siporo, Bwana Richard Nyirishema yagaragaje ko akeneye umusanzu wa Minisiteri zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) mu kubaka ireme rya Siporo mu Rwanda. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, tariki 07 Nzeri 2024, ubwo yari mu kiganiro n’ibitangazamakuru by’Ikigo cy’Igihuhu cy’Itangazamkuru (RBA). Minisitiri mushya wa Siporo mu Rwanda, Bwana Nyirishema yavuze ko hari […]