Ubushinwa: Inkubi y’umuyaga ikomeye yibasiye Umujyi wa Shanghai

Abantu ibihumbi magana bamaze kwimurwa kubera inkubi y’umuyaga ikomeye yibasiye Umujyi wa Shangahai. Ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Bushinwa cyatangaje ko iyi nkubi y’umuyaga yiswe Bebinca yibasiye iki gihugu ku isaha ya saa moya n’igice za mugitondo zo mu bushinwa kuri uyu wa mbere mu gace ko ku nkombe z’umujyi wa Lingang mu burasirazuba bwa Shanghai. […]
BetPawa Playoffs: APR BBC yongeye gutsinda Patriots BBC

Mu mikino irindwi ya nyuma ya kamarampaka, Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda (APR BBC) yongeye gutsinda Patriots BBC mu mukino wa gatatu bituma iyobora kuko ifite intsinzi ebyiri kuri imwe ya Patriots. Uyu mukino wabereye muri BK Arena mu mugoroba kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024, warangiye APR BBC itsinze Patriots BBC amanota 67-53. […]
AfroBasket U18: Amakipe yahagarariye u Rwanda ntiyahiriwe

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Nzeri 2024, nibwo hasojwe imikino yo guhatanira igikombe cya Afurika mu mukino wa Basketball mu batarengeje imyaka 18 (AfroBasket U18). Mu mikino y’amatsinda u Rwanda rwari rwitwaye neza kuko ingimbi zari zasoje imikino yo mu matsinda ku mwanya wa mbere n’amanota 6/6. Nubwo amakipe yari ahagarariye u Rwanda […]
Kamonyi yaciye ubucuruzi bukorerwa muri za kontineri

Muri iyi minsi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwatangiye igikorwa cyo guca ubucuruzi bukorerwa muri za kontineri mu rwego rwo gukumira akajagari no kwirinda ko ubwinshi bwazo bwabangamira urujya n’uruza mu nkengero z’umuhanda. Uduce turebwa n’iki cyemezo by’umwihariko ni Ruyenzi, Bishenyi na Gihara duherereye mu Murenge wa Runda. Ni icyemezo kitakiriwe neza na bamwe mu […]
RDC: Abashatse guhirika ubutegetsi bakatiwe igihano cy’urupfu

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Nzeri 2024, abantu 37, barimo Abanyamerika batatu, Umwongereza, Umubiligi, Umunyakanada n’Abanye-Kongo bakatiwe urwo gupfa kubera kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Aba bagabo bashinjwa kuba barayoboye igitero ku ngoro ya perezida ndetse no mu rugo rw’umufasha wa Perezida Félix Tshisekedi ku wa 16 […]
Betpawa playoffs: Byasabye iminota y’inyongera ngo APR BBC itsinde umukino wa mbere

Bigoranye Ikipe ya APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 102-93 mu mukino wa kabiri w’imikino ya nyuma ya kamarampaka. Iyi ntsinzi ya mbere ya APR BBC yayibonye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2024, mu mukino wabereye muri BK Arena. Ni umukino watangiranye imbaraga nk’uko byari byitezwe ko abasore APR […]
Amatora ya Amerika ni uguhitamo hagati y’ibibi bibiri-Papa Fransisiko

Mu Kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari mu ndege asubira i Vatikani, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisiko yavuze ko amatora ya perezida muri Amerika ari uguhitamo hagati y’ibibi bibiri. Papa Fransisiko ashingira ku kuba imigambi y’abari kwiyamamaza bose irimo inenge zibangamiye ikiremwamuntu kuko uwahoze ari Perezida wa Amerika Donald Trump afite umugambi wo […]
Manchester City igiye kwisobanura ku birego 115 by’ubukungu

Kera kabaye iberego 115 Manchester City iregwamo n’abategura irushanwa ryo guhatanira igikombe cya shampiyona mu Bwongereza ‘Premier League’ bizatangira kumvwa guhera ku wa Mbere w’icyumeru gitaha, tariki 16 Nzeri 2024. Ni nyuma y’igihe kirekire hategerejwe uru rubanza. Manchester City ishinjwa kurenga ku mategeko y’ubukungu agenga umupira w’amaguru mu gihugu cy’Ubwongereza mu gihe cy’imyaka icyenda, guhera […]
Ikiganiro mpaka hagati ya Trump na Harris cyarebwe n’abasaga miliyoni 67

Ikigo gikora ubushakashatsi mu by’itangazamakuru ‘Neilsen Holding plc’ cyatangaje ko abantu bagera kuri miliyoni 67.1 nibo barebye ikiganiro mpaka cyahuje Donald Trump na Kamala Harris, bahataniye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki kiganiro cyanyuze kuri televiziyo ya ABC News, cyabaye mu rukerera rwo ku wa 11 Nzeri 2024. Nielsen ivuga ko iyi mibare ari […]
Bimwe mu byo wamenya kuri Nyampinga w’Ububiligi 2024 ufite inkomoko mu Rwanda

Mu ntangiro z’iki Cyumweru nibwo inkuru yabaye kimomo ko Nyampinga w’Ububiligi wa 2024, Kenza Johanna Ameloot ari mu ruzinduko mu Rwanda. By’umwihariko kuva ku wa Mbere tariki 9-11 Nzeri 2024, Nyampinga Kenza n’itsinda ryo muri Light for the World bagiriye uruzinduko ku bitaro by’amaso bya Kabgayi biherereye mu Karere ka Muhanga ari naho ICK News […]
