Afro-Basketball (U18): U Rwanda rwatsinze Afurika y’Epfo

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abangavu ndetse n’ingimbi yatangiye yitwara neza mu gikombe cya Afurika (Afro-Basketball) cy’abatarengeje imyaka 18 kuko yatsinze amakipe y’igihugu ya Afurika y ‘Epfo. Mu mukino ufungura irushanwa ku munsi w’ejo, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze Afurika y’Epfo mu buryo bworoshye kuko igice cya mbere cyasojwe u Rwanda rufite amanota 47 kuri 17 […]
Ejo ni Njye: Minisitiri Uwimana yasoje Inama nkuru y’abana

Ku wa Mbere, tariki ya 2 Nzeri 2024, abana basaga ibihumbi 2000 bahagarariye abandi bo mu turere twose tw’u Rwanda basoje Inama Nkuru y’Igihugu y’Abana yari ibaye ku nshuro ya 17. Ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Ejo ni Njye’, iyi nama y’iminsi itatu yabereye mu Karere ka Huye aho yasojwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), […]
Polisi yasobanuye akamaro k’imirongo y’umuhondo inyuranamo ishyirwa mu masangano y’imihanda

Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko imirongo y’umuhondo inyuranamo ishyirwa mu masangano y’imihanda igamije ifasha abayobozi b’ibinyabiziga kumenya aho batagomba guhagarara, mu rwego rwo gukumira umuvundo w’ibinyabiziga no kubangamira ibinyabiziga bituruka mu bindi byerekezo. Ibi byasobanuwe mu butumwa polisi y’igihugu yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Polisi ivuga ko mu mihanda yo mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi […]
Nyanza: Ibyo wamenya ku mujyi wa mbere ukuze mu Rwanda

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 2 Nzeri 2024, Mu karere ka Nyanza hatangiye icyumweru cy’imurikabikorwa ry’umuco n’amateka byaranze urugendo rw’imyaka 125 Nyanza imaze ishinzwe. Iki gikorwa kizamara iminsi itandatu cyateguwe n’Akarere ka Nyanza ku bufatanye n’Inteko y’Umuco n’Ururimi mu Rwanda (RCHA) mu rwego rwo kwizihiza yubile y’imyaka 125 Umujyi wa Nyanza umaze ushinzwe. Mu […]
Niyonkuru Samuel na Ineza Violette bongeye kwegukana ‘Umusambi Race’

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu gusiganwa ku magare Niyonkuru Samuel na Irakoze Ineza Violette bongeye kwegukana Irushanwa ‘Umusambi Race’ ku nshuro ya kabiri yikurikirana. Ni irushanwa ryabaye kuri iki cyumweru tariki 01 Nzeri 2024, ribera mu Karere ka Gicumbi na Burera rigamije ku bugungabunga Inyoni ndetse n’Imisambi. Iri siganwa ryakinwe mu byiciro bitatu bitandukanye […]
BetPawa Playoffs: Patriots na APR BBC zitwaye neza

Kuri iki Cyumweru, tariki 1 Nzeri 2024 muri Petit Stade Remera, Patriots na APR BBC zongereye amahirwe yo gukina imikino ya nyuma ya kamarampaka nyuma yo gutsinda imikino yazo ya kabiri. Aya makipe yongereye amahirwe nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya ½ ya BetPawa Playoffs. Ku isaha ya saa kumi n’imwe nibwo umukino wahuzaga […]
ICK irashimirwa uruhare igira mu iterambere rya Muhanga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko mu myaka 22 Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi rimaze, rikomeje gutanga umusanzu ufatika mu Iterambere ry’Akarere ka Muhanga. Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’aka Karere Madamu Kayitare Jacqueline kuri uyu wa 31 Kanama 2024 mu muganda ngarukakwezi wabereye mu Kagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye ho mu Karere ka Muhanga. Ni […]
Amagare: Irushanwa ry’ Umusambi Race ryagarutse ku nshuro ya kabiri

Kuri iki cyumweru tariki 01 Nzeri 2024, mu Karere ka Burera na Gicumbi hateganyijwe gutangira irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryiswe ‘Umusambi gravel Race, rizakinwa mu byiciro bitatu bitandukanye. Ibi byiciro ni mu bagabo n’abagore birimo ababigize umwuga, abatarabigize umwuga ndetse n’urubyiruko. Harimo kandi n’abifashisha amagare asanzwe azwi nka Pneus Ballons (Matabaro). Abasiganwa mu cyiciro […]
U Rwanda rwahinduye inoti ya 5000 Frw n’iya 2000 Frw

Nk’uko bigaragazwa n’Iteka Iteka rya Perezida n° 073/01 ryo ku wa 29 Kanama 2024 ryasohotse mu Igazeti ya Leta kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2024, u Rwanda rwashyizeho inoti nshya ya frw 5.000 n’iya frw 2.000. Iri teka ryashyizweho rivuga ko inoti zahinduwe ari inoti y’mafaranga ibihumbi 5. 000 ndetse n’iya 2.000 […]
Imirimo yo kuvugurura Paruwasi St Andre Gitarama igeze kuri 80%

Ubuyobozi bwa Paruwasi yisunze Mutagatifu Andereya ya Gitarama buratangaza ko imirimo yo kuvugurura Kiliziya y’iyi paruwasi igeze ku kigero cya 80%. Ibi byatangajwe na Padiri Anatole Niyitanga uyobora iyi Paruwasi mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru wa ICK News kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Kanama 2024. Padiri Niyitanga avuga ko ibikorwa nyir’izina byo kuvugurura iyi […]
