ICK: Musenyeri Balthazar yamurikiwe Ishami ry’Ubuzima

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Kanama 2024, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’Umuyobozi w’ikirenga w’Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) yamurikiwe ishami ry’ubuzima rigizwe n’Ubuforomo n’Ububyaza. Ibi birori byabimburiwe n’Igitambo cya misa cyari kiyobowe na Musenyeri Balthazar muri Bazilika nto ya Kabgayi ari kumwe n’abayobozi bakuru ba ICK, cyitabiriwe […]
Nigeria yakiriye inkingo 10,000 za Mpox

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyikirije Nigeria inkunga z’inkingo 10,000 za Mpox kugira ngo ibashe gukingira abaturage bayo kuko ifite abarwayi b’ubushita bw’inkende bagera kuri 40. Nigeria ibaye igihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika cyakiriye izi nkingo nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ritangaje ko Mpox ari icyorezo cyugarije Isi. Ni […]
Uganda: Umugabo yatawe muri yombi kubera uduhanga tw’abantu yafatanywe

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi umugabo witwa Ddamulira Godfrey nyuma yo kumufatana uduhanga tw’abantu 24, aho bikekwa ko utwo duhanga adukoresha mu migenzo yo gutamba abantu. Polisi ivuga ko mu gihe uyu mugabo yaba ahamwe n’icyaha cyo gutamba abantu azahanishwa igifungo cya burundu. Ntabwo ari uduhanga gusa tw’abantu yafatanwe ahubwo ahantu akorera […]
Basketball: Prince Ibeh yagarutse muri Patriots BBC

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri Basketball wahoze akinira Patriots BBC, Prince Ibeh yagarutse muri iyi kipe nyuma y’imyaka itatu. Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ikipe ya Patriots BBC, muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 29 Kanama 2024, yatangaje ko yongeye kugarura Prince Ibeh mu ikipe ndetse bamuha ni ikaze. Prince Ibeh […]
Basketball: Ibyo kwitega mu mikino ya betPawa Playoffs

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Kanama 2024, hahishuwe ko ibihembo bisanzwe bitangwa mu mikino ya kamarampaka ya basketball iterwa inkunga na betPawa, betPawa Playoffs 2024, byongerewe. Muri iki kiganiro cyabereye muri Radison Blu hagaragajwe ko mu bihembo byongerewe harimo harimo Locker Room Bonus n’igihembo cya MVP. Iki kiganiro kitabiriwe n’umuyobozi […]
ICK : 116 bakoze ikizamini cyo guhitamo abazabona buruse mu buforomo n’ububyaza

Kuri uyu wa kabiri taliki 27 Kamena 2024, mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi hatanzwe ikizamini ku banyeshuri 116 bifuza guhabwa buruse zo kwiga mu ishami ry’ubuforomo n’ububyaza. Ni buruse zitangwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima hagamijwe gukuba kane umubare w’abakora mu rwego rw’ubuvuzi mu gihe cy’imyaka ine. Abakoze ibizamini ni abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye […]
Imibare y’abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta yashyizwe ahagaragara

Kuri uyu wa kabiri tariki 27 Kanama 2024, ku cyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA hatangarijwe amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ndetse n’ay’icyiciro rusange mu mwaka wa 2023-2024. Amanota yatangajwe agaragaza ko mu mashuri abanza abanyeshuri batsinze ku kigero cya 96.8% mu gihe mu Cyiciro Rusange batsinze ku […]
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yatangije inama nyunguranabitekerezo ku komora ibikomere

Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Kanama 2024, kuri Hotel Saint Famille mu mujyi wa Kigali, Komisiyo y’Abepiskopi Gatolika y’Ubutabera n’Amahoro yatangije inama nyunguranabitekerezo ku kuvurana ibikomere no kwimakaza ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa birambye. Ni inama yitabariwe n’ abagera ku 120 biganjemo Abihayimana barangajwe imbere n’Abepiskopi ba diyosezi zinyuranye zo mu Rwanda. Abepiskopi bitabiriye itangizwa […]
Burkina Faso: 100 bamaze kugwa mu gitero cy’Abajihadisiti

Abaturage n’abasirikare nibura 100 nibo bimaze gutangazwa ko baguye mu gitero cyagabwe ku mudugudu w’umutwe w’Iterabwoba wa al-Qaida, rwagati muri Burkina Faso. Hashingiwe ku mashusho yashyizwe hanze, inzobere zashimangiye ko iki gitero ari kimwe mu bitero bikoranye ubugome ndetse bikaba bihitanye abantu benshi muri uyu mwaka cyane muri aka gace ko mu Burengerazuba bwa Afurika […]
Menya ibikubiye muri gahunda ya Leta y’imyaka itanu iri imbere ‘NST 2’

Tariki ya 23 Kanama 2024 nibwo Inama y’Abaminisitiri yemeje icyiciro cya kabiri cya Gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2) mu myaka itanu iri imbere. Iyi gahunda izatangira muri 2025 ikageza 2029, ije nyuma isimbura Gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya mbere (NST1) yari imaze imyaka irindwi kuko yatangiye muri 2017 kugeza 2024. Muri […]
