Esipanye irateganya gushyiraho umusoro w’amazu 100% ku batari abenegihugu

Esipanye yatangaje gahunda yo gushyiraho umusoro ungana n’ 100% ku mazu agurwa n’abatari abanyagihugu, batanaturuka mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Ubuyobozi bw’iki gihugu buvuga ko ibyo biri muri gahunda yo guhangana n’ikibazo cy’amacumbi mu gihugu. Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Esipanye, Pedro Sánchez ubwo yari yitabiriye inama yiga ku bukungu yabereye mu […]

Brazil yashyizeho itegeko rikumira telefoni mu mashuri abanza n’ayisumbuye

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Mutarama 2025, Perezida wa Brazil, Luiz Inácio Lula da Silva, yashyize umukono ku itegeko rikumira ikoreshwa rya telefoni zigezweho mu mashuri yisumbuye. Iri tegeko ngo ryashyizweho hagendewe ku ngero z’ibindi bihugu byinshi byatangiye kugabanya ikoreshwa ryazo. Iri tegeko rizatangira gushyirwa mu bikorwa muri Gashyantare 2025, ngo ryashyizweho hashingiwe […]

Amahoro hagati ya Isiraheli na Hamas ashobora kuboneka vuba

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko ubuyobozi bwe buri hafi gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Isiraheli na Hamas nyuma y’amezi arenga 14 y’imirwano. Mu ijambo yavugiye i Washington kuri uyu wa Mbere rigamije kugaragaza ibyagezweho mu miyoborere ye y’ububanyi n’amahanga, Perezida Biden yavuze ko ishusho y’ayo […]

Ubuharike ni umwanzi w’iterambere-Mayor Nzabonimpa

Umuyobozi w’Akarereka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, arasaba urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ubuharike nka kimwe mu bibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage ba Gicumbi, by’umwihariko mu Murenge wa Giti. Bwana Nzabonimpa yagarutse kuri iki kibazo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Mutarama 2024, ubwo yatangizaga urugerero rudaciye ingando ku nshuro ya 12. Ni igikorwa cyabereye mu […]

Minisitiri Dr. Bizimana yasabye ababyeyi gushyigikira gahunda y’urugerero

Kuri uyu mbere taliki 13 Mutarama 2025 Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu Dr Jean Damascene Bizimana ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ndetse n’abandi bayobozi batangije ku mugaragaro urugerero rw’ibikorwa rw’Inkomezabigwi, icyiciro cya 12. Ni igikorwa cyabimburiwe no gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa isoko rito rigezweho rizafasha abaturage kugira ihahiro hafi yabo mu Mudugudu wa Bwirabo, […]

Abanyamakuru barenga 160 bamaze kwicirwa muri Gaza

Kuva tariki ya 7 Ukwakira 2023, ubwo hatangiraga intambara hagati y’Umutwe wa Hamas na Isiraheli, nibura abantu ibihumbi 45,000 bamaze kwicwa mu gihe ibikorwaremezo byangiritse ku rwego rwo hejuru. Mu bantu bamaze gupfa, habarurwamo abanyamakuru, abasemuzi n’abafasha abanyamakuru bagera ku 160.   Ibi ni ibyatangajwe n’Ihuriro ryo kurengera Abanyamakuru aho rivuga ko kuva ryatangira gukusanya […]

Nigeria: Igisirikare cya Leta cyibeshye gihitana abasivili 16 mu gitero cy’indege

Abasivili 16 bo mu Leta ya Zamfara iherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria bishwe n’igitero cy’indege z’igisirikare cy’iki gihugu, nyuma yuko iki gisirikare cyibeshye ko ari amabandi y’abagizi ba nabi. Abaturage babwiye ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu, ko abishwe bari mu matsinda y’abasivili birwanagaho ubwabo kugira ngo birinde amabandi azwi cyane mu gushimuta abantu bagamije […]

Abanyamakuru bo hirya no hino ku isi bagiye guhurira i Vatikani

Mu mpera z’uku kwezi, kuva ku wa 24 kugeza ku wa 26 Mutarama 2025 Umujyi wa Roma, mu Butaliyani uzakira abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byo hirya no hino Ku isi. Ibi birori bizaba mu rwego rwo guhimbaza Yubile y’imyaka 2025 ishize Jambo yigize umuntu. Ibirori bya Yubile y’Itangazamakuru, nibyo bya mbere bizaba bibereye i Vatikani nyuma […]

Weekend y’imikino: Ibirori by’i Huye bihangamuye ibihangange

Mu mpera z’iki cyumweru, byari ibirori bikomeye by’imikino mu Mujyi wa Huye kuko habereye imikino irimo amakipe akomeye hano mu Rwanda. Ni imikino isize APR FC na Rayon Sports zisubiye i Kigali nta ntsinzi, kuko zose zahatsindiwe.   Iyi mikino yatangiye ejo ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Mutarama 2025, aho MUKURA VS yakiraga Rayon […]

Perezida wa Ukraine yatangaje ko hari abasirikari ba Koreya ya Ruguru bafatiwe ku rugamba

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko ingabo ze zafashe imfungwa z’intambara zigizwe n’abasirikari babiri bakomeretse bava muri Koreya ya Ruguru. Amafoto y’aba basirikari bigaragara ko bakomeretse yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Mutarama 2025, ku rubuga rwa X rwa Perezida wa Ukraine. Zelensky yanditse ati “Aba bagabo babiri bari guhabwa ubufasha […]