SACCO ya Ngamba n’iya Kayenzi zahawe iminsi itatu yo kuba zatanze Miliyoni 170 yagenewe kwimura abaturage

Ministeri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi barasaba SACCO z’Imirenge ya Ngamba na Kayenzi kuba zamaze kwishyura amafaranga y’abaturage asaga Miliyoni 170 zifite kuri konti kandi ari ay’abaturage bishyuwe muri gahunda yo kubimura ngo bave mu nkengero za Nyabarongo kuko aho batuye hagomba gukoreshwa n’iyubakwa ry’Urugomero rwa Nyabarongo II. Ibi byasabwe kuri uyu […]

Kubaka Nyabarongo II bitangiye kwangiza ibyabo kandi batarishyurwa ngo babone uko bimuka

Abaturage baturiye inkengero z’Umugezi wa Nyabarongo baratabaza ubuyobozi bw’inzego zibishinzwe nyuma yo gusenyerwa n’amazi ya Nyabarongo yaturutse ku mirimo yo kubaka Urugomero rwa Nyabarongo II. Abatabaza ni abaturage batuye mu Tugari twa Cubi na Kirwa two mu Murenge wa Kayenzi ho muri Kamonyi bavuga ko mu mwaka wa 2023 babariwe agaciro k’imitungo yabo kugira ngo […]

Abasaleziyani bungutse amaboko mu cyiciro cy’Abalayiki

Kuri iki cyumweru, tariki ya 28 Mata 2024, Padiri Pierre Celestin Ngoboka uyobora umuryango w’Abasaleziyani mu karere k’ibiyaga bigari ‘u Rwanda, Uburundi na Uganda’ yakiriye amasezerano y’abalayiki biyemeje kwinjira muri uyu muryango. Umuhango wo kwakira aya masezerano wabereye i Ruli ahazwi nko kuri Don Bosco, muri Diyosezi ya Kabgayi, wabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyari cyitabiriwe […]

Mu Mafoto: Igitaramo ‘Resurrexit’ Cyakoranyije Ibyamamare

Mu mugoroba wo kuri uyu wa 27 Mata 2024, Iseminari nto ya Kabgayi ‘St Leon’ yabereyemo igitaramo cyiswe ‘Resurrexit’ cyitabiriwe n’abaririmbyi bazwi cyane mu ndirimbo zanditse mu buryo bw’amanota ya muzika. Bamwe muri abo baririmbyi twavugamo nka Choeur International, The Bright Five Singers, Chorale St. Paul, Itsinda Salome&Roberto n’abandi. Uretse abaririmbyi kandi, hitabiriye n’abanyacyubahiro banyuranye […]

Kamonyi: Umwe muri batatu bagwiriwe n’ikirombe amaze gupfa, abandi ntibarakurwamo

Nyuma y’uko ku mugoroba w’uyu wa Mbere umwe mu bari bagwiriwe n’ikirombe akuwemo, kuri ubu amakuru aremeza ko yamaze gupfa aguye mu Bitaro bya Kigali (CHUK). Umaze gupfa ni uwitwa Bucyanayandi Evariste, umwe mu bakozi batatu ba Koperative KOMIRWA ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu kagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma wari wakuwe mu kirombe ahagana […]

Kwibuka30: Ibyo wamenya ku Mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda wibukwa none

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 20 Mata 2024, mu Rwunge rw’amashuri rwa Mater Dei i Nyanza hari kubera umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Rosalie Gicanda wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango wabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Antoni Kardinali Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida […]

Amafoto: Diyosezi ya Kabgayi yatashye inyubako nshya y’Ishuri rya St André Gitarama

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 19 Mata 2024, Diyosezi ya Kabgayi yatashye inyubako nshya y’ikigo cy’amashuri cyisunze Mutagatifu Andereya Gitarama. Umuhango wo gutaha iyi nyubako wabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi ari kumwe na Myr Smaragde Mbonyintege uri mu kiruhuko cy’izabukuru. Witabiriwe kandi na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Alice […]

Inama za RBC ku kwirinda kurumwa na Sikorupiyo ifite ubumara bwica

Mu butumwa bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) cyanyujije ku rubuga rwa X, cyongeye kwibutsa Abanyarwanda ko bakwiye kwirinda agasimba kitwa Indyanishamurizo (Sikorupiyo) kuko kurumwa na ko bishobora kugira ingaruka zirimo no gupfa. Muri ubwo butumwa bwatangajwe none tariki ya 18 Mata 2024, hagaragaramo ko Indyanishamurizo ari agasimba gato ko mu muryango w’ibinyamushongo, kagaragazwa n’umurizo wihariye […]

Umunyemari Rujugiro yitabye Imana: Bimwe mu byo wamenya ku buzima bwe

Umunyemari w’Umunyarwanda Tribert Rujugiro Ayabatwa, wari umaze imyaka yarahunze u Rwanda, yitabye Imana ku myaka 82. Inkuru y’urupfu rwa Ayabatwa Tribert Rujugiro yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu, tariki 17 Mata, 2024. Kugeza ubu, icyo Rujugiro yaba yazize ntikiramenyekana kuko BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko umwe mu banyamategeko ba […]