Maroc: Impanuka y’ubwato yahitanye abasaga 50

Impanuka y’ubwato yahitanye abantu 69 barimo Abanya-Mali 25. Ubu bwato bwavaga muri Afurika y’Uburengerazuba bugana muri Esipanye bwagiriye ikibazo mu mazi ya Maroc ku wa 19 Ukuboza, nk’uko abayobozi bo muri Mali babitangaje. Ubu bwato bwari butwaye abantu bagera kuri 80 ubwo bwarohamaga. Kuri uyu wa Kane, tariki 26 Ukuboza 2024, nibwo byatangajwe ko abantu […]

Koreya y’Epfo: Abadepite batoreye kweguza perezida w’agateganyo Han Duck-soo

Kuri uyu wa Gatanu, Inteko Ishinga Amategeko ya Koreya y’Epfo yatoreye umwanzuro wo kweguza uwari wagizwe perezida w’agateganyo Han Duck-soo. Abadepite 192 bose batoreye ko bashyigikiye kweguza Han, akaba ari umubare uruta 151 w’abadepite baribakenewe kugira ngo itegeko ribe ryashyirwa mu bikorwa. Inteko yo muri Koreya y’Epfo yafashe iki cyemezo mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri […]

Impanuka y’indege, Igitero cy’u Burusiya- bimwe mu byaranze Umunsi mukuru wa Noheli

Kuri uyu munsi mukuru wa Noheli, impanuka y’indege yabereye muri Kazakisitani, igitero cy’u Burusiya, imyigaragambyo muri Syria biri mu byawuranze hirya no hino ku isi. Muri Ukraine, u Burusiya bwaraye bugabye igitero gikomeye muri Ukraine mu gihe hari hitezwe agahenge k’iminsi mikuru. Perezida wa Ukraine Vlodimir Zelensky yagereranyije iki gitero nko kubura ubumuntu aho yagize […]

Mu Mafoto: Umunsi mukuru wa Noheli hirya no hino ku Isi

Hirya no hino ku isi, abantu barimo guhimbaza umunsi mukuru wa Noheli. Mu bihugu bikize, ibikennye, ibiri mu ntambara no mu bitekanye, amatara n’imitako bya Noheli byarimbishijwe ahantu hose. Uretse abagiye mu Misa n’andi materaniro, abantu b’ingeri zinyuranye barimo gusangira amafunguro n’ibinyobwa bateganyirije iminsi mikuru. Ibi byose biba byarateguwe mu gihe kirekire gusa imyiteguro itangira […]

Abakirisitu ba Paruwasi St. Andre Gitarama bahimbarije Noheli muri Kiliziya ivuguruye

Abakirisitu Gatolika bo muri Paruwasi yisunze Mutagatifu Andereya, i Gitarama muri Diyosezi ya Kabgayi, basabwe n’ibyishimo byo kuba besheje umuhigo wabo wo guturira Igitambo cya Misa y’umunsi mukuru wa Noheli muri Kiliziya imaze imyaka isaga ibiri iri kuvugururwa. Padiri Prof. Fidèle Dushimimana wayoboye iki gitambo cya Misa yashimiye abakiristu ndetse ashimira n’Imana yabashoboje kwitanga kugira […]

Kuvuga ko uhimbaza Noheli wibagiwe Umukene, ni ugupfobya Noheli-Musenyeri Sinayobye

Mu butumwa Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Eduard Sinayoboye yageneye Abakristu muri iki gihe cy’iminsi mikuru, yongeye kwibutsa abayihimbaza kutibagirwa gusangira n’abakene. Ni ubutumwa bwashyizwe ahagaragara n’Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda ‘Kinyamateka’ aho Musenyeri Sinayobye avuga ko Yezu Kristu agaragarira mbere na Mbere mu baciye bugufi n’abadafite amikoro. Ati “Yezu Kristu aragutegereje ngo […]

Twinjire mu mwaka mushya dufite imbaraga nshya-Padiri Prof. Dushimimana

Padiri Prof. Fidèle Dushimimana arasaba abagize umuryango mugari w’Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) kwinjirana imbaraga nshya mu mwaka mushya wa 2025. Ni ibikubiye mu butumwa buzosa umwaka wa 2024 yageneye abagize umuryango mugari wa ICK barimo abanyeshuri, abakozi, abafatanyabikorwa n’abandi. Padiri Prof. Dushimimana ashima byimazeyo abagize umuryango mugari wa ICK ku muhate, ubufatanye n’ubushake […]

Usesagura amafaranga cyane mu minsi mikuru? Dore inama abahanga batanga

Hirya no hino ku isi imyiteguro yo kwizihiza Noheli n’Ubunani irakomeje cyane ko Noheli ibura amasaha make, mu gihe Ubunani bubura iminsi itageze ku Umunani. Iteka, imyiteguro y’ibirori ijyana no gukoresha amafaranga noneho byagera ku myiteguro yo kwizihiza Noheli no gusoza umwaka bikaba akarusho. Uretse gukoresha amafaranga mu myiteguro, ibikorwa by’imyidagaduro kandi biri mu bitwara […]

U Budage: 2 bamaze gupfa, abandi 80 bakomeretse nyuma y’uko imodoka igonze abantu

Abantu babiri bamaze gupfa mu gihe abandi benshi bakomerekeye mu gikorwa bikekwa ko ari igitero cy’iterabwoba cyabereye mu Isoko ry’Iminsi mikuru mu Budage, mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Ukuboza 2024.Bivugwa ko mu bakomeretse, 15 aribo bakomeretse bikomeye ndetse ibitaro bikaba byiteguye kwakira abandi. Ibiro ntaramakuru Dpa byatangaje ko uwari utwaye […]

Malaysia igiye gusubukura ibikorwa byo gushakisha Indege yabuze mu imyaka 10 ishize

Leta ya Malaysia igiye kongera gushakisha ibisigazwa by’indege ya Malaysia Airlines MH370 yaburiwe irengero mu myaka icumi ishize. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubwikorezi muri Malaysia, Anthony Loke, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Ukuboza 2024. Anthony Loke avuga ko igitekerezo cyo gushakisha iyi ndege yaburiye mu mpanuka itarasobanuka kugeza n’uyu munsi cyatanzwe n’ikigo cyo […]