ICK: Abanyeshuri n’abarezi bahuguwe ku gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro

Kuri uyu Kane tariki ya 19 Ukwakira, abanyeshuri ndetse n’abarezi bo mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) bigishijwe uburyo bwo kwirinda no kurwanya inkongi y’umuriro. Iki gikorwa cyateguwe na Polisi y’u Rwanda, Ishami ryo mu Karere ka Muhanga, cyari kigamije kwereka abanyeshuri n’abarezi ko buri wese afite uruhare mu gukumira no kurwanya inkongi y’umuriro. […]

‘Bureau Sociale’ ikomeje gahunda yo kurwanya SIDA n’inda zidateganyijwe mu bangavu

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Nzeri 2024, Ubuyobozi bwa Bureau Sociale mu turere twa Muhanga na Kamonyi bwasuye abakangurambaga b’urungano bakorera mu mirenge ya Nyamabuye, Shyogwe na Nyarusange. Uru ruzinduko rwari muri gahunda yo gufasha urubyiruko kurushaho kumva neza umusanzu bakwiye gutanga mu kurwanya inda zidateganyijwe ziterwa abangavu ndetse na Virusi itera SIDA. […]

Nigeria: Umusore umaze imyaka 10 ategereje igihano cy’urupfu yijejwe imbabazi

Segun Olowookere, umaze imyaka 10 ategereje igihano cy’urupfu azira kwiba inkoko n’amagi yijejwe imbabazi na Guverineri w’intara ya Osuna mu majyepfo yo mu burengerazuba bwa Nigeria. Ni ibyatangajwe mu itangazo ryageze hanze ku wa 17 Ukuboza 2024 risohowe na Guverineri w’Intara ya Osun Ademola Adeleke. Olowookere yafunzwe muri 2010, ubwo yarafite imyaka 17 afungwana na […]

RDC: Abantu 25 baguye mu mpanuka y’ubwato 

Abantu 25 nibo bimaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka y’ubwato bwarohamiye mu Ruzi rwa Fimi ruherereye mu Ntara ya Mai Ndombe, ho muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Ubu bwato bwarohamye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Ukuboza2024, ngo bwavaga Inonga mu burasirazuba bw’amajyaruguru y’umurwa mukuru wa Kongo, Kinshasa. Bivugwa ko iyi mpanuka yatewe […]

Papa Fransisiko yahishuye ko muri 2021 yari agiye kwicirwa muri Iraq

Papa Fransisiko yavuze ko yarokotse ibitero bibiri by’ubwiyahuzi ubwo yari mu ruzinduko yagiriye mu gihugu cya Iraq mu myaka itatu ishize ariko ubutasi bw’Ubwongereza na polisi ya Iraq baburizamo uwo mugambi mubisha. Ibi Papa Fransisiko yabihishuriye mu gitabo cyanditswe ku buzima bwe kigiye gusohoka, kitwa ‘Spera’ (Ibyiringiro), aho bimwe mu bice byacyo byasangijwe ikinyamakuru cyo […]

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku muvuduko 8.1%

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyasohoye raporo nshya ku bukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya gatatu cya 2024, igaragaza iterambere rikomeye mu nzego z’ingenzi z’ubukungu. Umusaruro mbumbe w’u Rwanda (GDP) wageze kuri miliyari ibihumbi 4,806 z’amafaranga y’u Rwanda muri iki gihembwe, uvuye kuri miliyari 4,246 z’amafaranga y’u Rwanda wariho mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka […]

Ukraine yigambye kwicira umujenerali w’u Burusiya i Moscow

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2024, nibwo Lt Gen Igor Kirillov wari umuyobozi w’ingabo z’u Burusiya zikoresha intwaro kirimbuzi, iz’ibinyabutabire n’izangiza ibinyabuzima ndetse n’umwungiriza we, baturikanywe n’igisasu. Amakuru aturuka mu kigo gikomeye cy’ubutasi cya Ukraine avuga ko Kyiv ifite uruhare mu iyicwa ry’uyu mujenerali, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri […]

Raina Luff: Umubyeyi, umurezi usigiye u Rwanda umurage w’urukundo

Ku mugoroba, wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ukuboza 2024, Abagize Umuryango mugari w’Ahazaza bakoze igitaramo kigaruka ku buzima bwa Raina Luff washinze Umuryango Utegamiye kuri Leta ‘Ahazaza’. Mu bitabiriye uyu muhango harimo Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi uri mu kiruhuko, Jacqueline Kayitare, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Gilbert Mugabo, Umuyobozi w’Akarere ka […]

U Burayi bwongereye ibihano ku Burusiya

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ukuboza 2024, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangaje icyiciro gishya cy’ibihano ku bayobozi benshi b’Abarusiya, ibigo n’ubwato bifitanye isano n’intambara ikomeje kubera muri Ukraine. Izi ngamba zongereye imbaraga z’u Burayi mu guca intege ubufasha bwa Moscow mu ntambara ndetse no guhana abantu n’ibigo byo mu mahanga bifasha ibikorwa […]

Umuhungu wa Museveni arifuza ko Rwigema yubakirwa urwibutso i Kampala

Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba yagaragaje ko yifuza ikibumbano cya Gen. Fred Gisa Rwigema mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala. Uyu muhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yagaragarije ibi kuri konti ye ya X (yahoze ari twitter), aho yagize ati “Nyuma ya Museveni na Afande Saleh, Afande Fred Rwigema akwiye […]