Biden yageneye Papa Fransisiko umudali w’ikirenga

Kuri iki Cyumweru, Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yageneye Papa Fransisiko Umudali wa Perezida w’Ubwisanzure (Presidential Medal of Freedom), wo ku rwego rwo hejuru kurusha indi. Uyu mudali wo ku rwego ruhanitse (with distinction), ni wo wa mbere Biden atanze kuva yajya ku butegetsi, bivuze ko Papa Fransisiko ari muntu wa […]
Ibyo wamenya ku miterere y’akazi k’ejo hazaza

Raporo nshya ya World Economic Forum igaragaza ko muri iki kinyacumi hazahangwa imirimo mishya igera kuri miliyoni 170. Ibi ngo bizaterwa n’imihindagurikire y’ubukungu n’imikorere rusange. Raporo y’akazi kejo hazaza ya 2025 (The Future of Jobs Report 2025) igaragaza uburyo iterambere ry’ikoranabuhanga, ihindagurika ry’ibidukikije, n’imihindagurikire y’abaturage iri guhindura isoko ry’umurimo ku isi, igateganya ko 14% by’imirimo […]
USA : Inkongi y’umuriro ikomeje guhitana abantu i Los Angeles

Kugeza ubu, abantu 10 bamaze kwemezwa ko bapfuye mu nkongi y’umuriro mu mujyi wa Los Angeles, imaze kwangiza inyubako zisaga ibihumbi 10,000 muri ako gace. Ibiro by’umugenzuzi w’ubuvuzi mu mujyi wa Los Angeles byatangaje ko biri gukora iperereza ku bantu 10 bapfuye bazize inkongi y’umuriro. Nta makuru arambuye yatangajwe ku myirondoro yabo cyangwa aho abapfuye […]
2024: Umwaka waciye agahigo ko kurenza ubushyuhe bwa 1.5ºC

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Mutarama 2025, Abashakashatsi bo mu Kigo cya Copernicus Climate Change Service (C3S) cy’ibihugu byibumbiye mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (European Union) batangaje ko ihindagurika ry’ibihe rikomeje gutuma ubushyuhe bw’isi buzamuka ku rwego rutigeze rubaho mu mateka y’ikiremwamuntu. Ibyo babishingira ku kuba mu mwaka wa 2024 wonyine ari bwo […]
Ikibazo cy’amazi adahagije mu Karere ka Kamonyi kiri gushakirwa umuti urambye

Bamwe mu batuye mu gice cy’Amayaga kigizwe n’imirenge ya Mugina, Nyamiyaga, Nyarubaka ndetse n’igice cy’Umurenge wa Musambira barasaba ubuyobozi kubafasha kubona amazi mu buryo buhoraho. Bamwe mu baganiriye na ICK News bavuga ko bigoye kubona amazi ku baturage kuko naho imiyoboro y’amazi igera bigoye kuyaboa uko bikwiye kuko aza rimwe na rimwe. Gahigi Athanase utuye […]
Nyagatare-Gatunda: Bujurijwe poste de sante izita by’umwihariko ku bubyaza n’indwara z’amenyo

Abatuye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Gatunda, Akagari ka Nyamikamba barishimira ko bujurujwe ivuriro ry’ibanze rizita by’umwihariko ku barwayi b’amenyo n’abagore babyara. Iri vuriro riri kubakwa na ‘Society for Family Health (SHF) ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC). Bamwe mu baturage baganiriye na ICK News bavuga ko biteze koroherezwa urugendo bakoraga bajya […]
Abacuruzi n’abashinzwe umutekano ntibavuga rumwe ku rugomo ruri mu Isantere ya Miyove

Abacururiza mu Isantere ya Miyovo iri mu Karere ka Gicumbi ntibavuga rumwe n’abahacungira umutekano ku kibazo cy’urugomo rukomeje kuhagaraga. Urugomo ruvugwa muri iyi santere rushingiye ku kuba ngo ingufuri z’abahacururiza zishyirwamo ‘super glue’ mu gihe cy’ijoro. Abacuruzi bashinja abashinzwe umutekano w’iyi santere ko ari bo bashyira ‘super glue’ mu ngufuri zifunga amazu bacururizamo. Nyiraneza Joseline […]
“Twishyura mituelle ariko ntituyikoresha” – Abatuye i Ngoma ya Kamonyi

Abaturage bakoresha ivuriro ry’ibanze ‘poste de sante’ riri mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyamiyaga wo mu Karere ka Kamonyi bavuga ko bakomeje kugorwa no kubona ubuvuzi kuko iri vuriro ridafite abaganga bahagije ndetse n’imiti ihatangirwa ikaba yishyurwa 100%. Bamwe mu baganiriye na ICK News gusa batifuje ko amazina yabo atangazwa bavuga ko kubona ubuvuzi […]
U Bushinwa: Benshi bamaze guhitanwa n’Umutingito wibasiye agace ka Tibet

Abantu 126 nibo bamaze kwemezwa ko bapfuye mu gihe abandi 188 bakomerekejwe n’umutingito ukomeye wibasiye agace k’imisozi ka Tibet mu gihigu cy’Ubushinwa. Uyu mutingito wibasiye u Bushinwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Mutarama 2025. Ibitangazamakuru bya leta y’u Bushinwa bivuga ko uyu mutingito wabaye mu Mujyi wa Tibet ahagana saa […]
Impamvu abagabo batinya kuvuga ihohoterwa bakorerwa

Imvugo nka ‘Amarira y’umugabo atemba ajya mu nda, ndi umugabo […]’ ni kimwe mu bituma ihohoterwa rikorerwa bamwe mu bagabo ridakunze kumenyekana. Icyakora, bamwe mu bagabo bavuga ko impamvu yo kutagaragaza ihohoterwa bakorerwa zishingiye no ku kuba ubivuze bidahabwa agaciro uko bikwiye. Ibi bigaragazwa na bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Gicumbi, aho basaba […]
