Ishusho y’ubuhinzi n’ubworozi muri Kamonyi

Urugendo rugana mu majyepfo uturutse mu muhanda wa Kigali-Huye, ni rumwe rwerekana ishusho y’u Rwanda nk’igihugu gishingiye ku nkingi ya mwamba y’ubuhinzi. Mu marembo ya Kigali, ucyambuka Nyabarongo ahitwa Ruliba, winjira mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda ku Ruyenzi, aho cyera bariraga impamba ya nyuma. Aha, wakirwa n’icyatsi kibisi gitoshye, ariko kitari indabo gusa, […]
Icyifuzo cya Papa Fransisiko muri Mutarama 2025

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisiko arifuza ko buri wese agira uburenganzira bwo kwiga. Ibi ibigize isengesho rye ryo muri Mutarama 2025. Mu mashusho yashyizwe hanze tariki ya 2 Mutarama 2025, Papa Fransisiko yagize ati “Ubu turi mu gihe cy’ibyago ku burezi. Ibi si ugukabya. Kubera intambara, ubuhunzi, n’ubukene, abana bagera kuri miliyoni […]
HMPV: Ibyo wamenya kuri Virusi ikomeje gukwirakwira mu Bushinwa

Hirya no hino mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje kuvugwa ikwirakwira ry’ubwandu bw’igisa nibicurane kizwi nka Human Metapneumovirus (HMPV) mu Bushinwa, gusa inzego z’ubuyobozi ntizirabyemeza. Raporo zitangwa n’Ikigo cy’Ubushinwa gishinzwe Kurwanya no Gukumira Indwara (Chinese CDC) zerekana ko ibipimo by’indwara nyinshi zifite ibimenyetso nk’iby’ibicurane byazamutse mu Bushinwa, hashingiwe ku makuru yari ahari kugeza mu […]
Abarezi bakeneye kumenya inyandiko y’abafite ubumuga bwo kutabona-NUDOR

Uyu munsi tariki 4 Mutarama 2025, Isi yazirikanye umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku nyandiko yifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona. Ni inyandiko izwi nka ‘Braille’. Mu bihugu byinshi n’u Rwanda rurimo, uburezi budaheza bukomeje gushyigikirwa aho buri wese ahabwa uburengangira bwo kwiga nk’abandi hatitawe ku bumuga afite kuko mu cyongereza hari imvugo igira iti ‘Disability is […]
Kamonyi: Imibiri 362 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubabahiro

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 04 Mutarama 2025, ku Rwibutso rw’Akarere ka Kamonyi ruherereye ahitwa mu Kibuza, mu Murenge wa Gacurabwenge habereye igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 362 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi mibiri yari iruhukiye mu Murenge wa Musambira, ni imibiri yakuwe hirya no hino mu zahoze ari ko mine […]
Netanyahu yemeye kohereza intumwa mu biganiro byo guhagarika intambara muri Gaza

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, byatangaje ko yemeye kohereza intumwa muri Qatar, mu biganiro bigamije kurekura abagizwe imbohe no guhagarika intambara muri Gaza. Ni ibyatangajwe ku wa 2 Mutarama 2025. Nk’uko CNN yabitangaje, itsinda ry’intumwa ziturutse mu nzego z’umutekano zirimo Urwego rw’Umutekano rwa Israel (ISA), Ingabo za Israel (IDF), n’Urwego rw’Ubutasi rwa […]
Abadahigwa mu Isibo: Igisubizo ku bibazo by’abatuye i Rulindo

Akarere ka Rulindo kashyizeho gahunda ‘Abadahigwa mu Isibo’ igamije gukemura ibibazo by’abaturage bidasaba ingengo y’imari. Iyi gahunda yitezweho kuba igisubizo cy’ibibazo by’abaturage, izagirwamo uruhare n’abayobozi, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa bahurira mu isibo. Izibanda ahanini ku gukemura ibibazo bibangamiye umuryango cyane ko abaturage bifitemo ubushobozi bwo kubikemura. Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, usanzwe ari imboni […]
Gicumbi: Amarira ni yose ku mukobwa watwawe umugabo na nyina

Ntibisanzwe, ndetse abakuru babyita amahano gusa byarabaye i Gicumbi aho umugabo asenda umugore we mu mayeri akarongora nyirabukwe. Iyi nkuru idasanzwe ni iyo mu Mudugudu w’Agatete, Akagari ka Nyamabuye, mu Murenge wa Byumba ho mu Karere ka Gicumbi, aho Uwimaniduhaye Rebecca ari mu marira yo kuba yaratwawe umugabo na nyina. Ubundi inkuru itangirira ku burwayi […]
Ngoma: Urubyiruko rwijejwe ibikorwa byinshi by’imyidagaduro muri 2025

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma burizeza urubyiruko rwo muri aka karere gukomeza kubategurira ibikorwa byinshi by’imyidagaduro mu rwego rwo gukoresha ibikorwaremezo Leta yabubakiye. Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, mu gitaramo cyo gusoza umwaka wa 2024 cyabaye mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2024. Iki gitaramo cyabereye muri […]
Umunyarwanda uzigama 10,000Frw ku kwezi yagenda mu ndege

Abanyarwanda benshi batekereza ko kugenda mu ndege bifite abo bigenewe kurusha abandi. Abatekereza gutyo, ahanini babiterwa no kumva ko badafite ubushobozi bubemerera kwigondera itike yayo. Muri iyi nkuru, ICK News igiye kugufasha kureba icyo byasaba Umunyarwanda kugira ngo agendere mu ndege ahora abona mu kirere akibwira ko urwo rwego atarugeraho. Usibye ingendo zerekeza hanze y’u […]
