Imbuto ubibye ni yo usarura-Jeannette Kagame

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko, ijambo ku rindi, ni ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame. Nta byiza nko gusoza no gutangirana umwaka umugisha w’urukundo. Ntibikiri ibanga ko i Kigali, Ukuboza ari ukwezi kwera ibirori by’ubukwe byiyongera ku byishimo bisanzwe byo gusoza umwaka. Ni umwanya mwiza rero wo kwishimana n’umuryango. Muri izi mpera z’umwaka nifuje ko twaganira ku […]
Maroc: Impanuka y’ubwato yahitanye abasaga 50

Impanuka y’ubwato yahitanye abantu 69 barimo Abanya-Mali 25. Ubu bwato bwavaga muri Afurika y’Uburengerazuba bugana muri Esipanye bwagiriye ikibazo mu mazi ya Maroc ku wa 19 Ukuboza, nk’uko abayobozi bo muri Mali babitangaje. Ubu bwato bwari butwaye abantu bagera kuri 80 ubwo bwarohamaga. Kuri uyu wa Kane, tariki 26 Ukuboza 2024, nibwo byatangajwe ko abantu […]
Ibikubiye mu mushinga wa miliyari 30 Frw wo kuzamura imijyi yunganira Kigali

Tariki ya 18 Ukuboza 2024, Guverinoma yashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda na Banki y’Ubudage itsura amajyambere (KfW). Iyi nkunga ni iyo kwifashishwa mu mushinga wo guteza imbere imijyi yunganira Kigali binyuze mu bisubizo bishingiye ku bidukikije. Uyu mushinga wiswe “Green and Gender-Sensitive Public Spaces” biteganijwe ko uzashyirwa mu bikorwa […]
Kurwanya igwingira n’imirire mibi birashoboka- Guverineri Kayitesi

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice avuga ko mu gihe ababyeyi bose bakwita ku nshingano zabo, kurwanya igwingira n’imirire mibi bishoboka mu ntara ayoboye. Guverineri Kayitesi avuga ko muri iyi ntara bari mu bukangurambaga bwo kwibutsa ababyeyi inshingano zabo kuko aribo bakwiye kugira uruhare rwa mbere mu kurwanya igwingira mu bana. Ati: “Mu turere tw’Intara y’Amajyepfo […]
Impanuka y’indege, Igitero cy’u Burusiya- bimwe mu byaranze Umunsi mukuru wa Noheli

Kuri uyu munsi mukuru wa Noheli, impanuka y’indege yabereye muri Kazakisitani, igitero cy’u Burusiya, imyigaragambyo muri Syria biri mu byawuranze hirya no hino ku isi. Muri Ukraine, u Burusiya bwaraye bugabye igitero gikomeye muri Ukraine mu gihe hari hitezwe agahenge k’iminsi mikuru. Perezida wa Ukraine Vlodimir Zelensky yagereranyije iki gitero nko kubura ubumuntu aho yagize […]
Usesagura amafaranga cyane mu minsi mikuru? Dore inama abahanga batanga

Hirya no hino ku isi imyiteguro yo kwizihiza Noheli n’Ubunani irakomeje cyane ko Noheli ibura amasaha make, mu gihe Ubunani bubura iminsi itageze ku Umunani. Iteka, imyiteguro y’ibirori ijyana no gukoresha amafaranga noneho byagera ku myiteguro yo kwizihiza Noheli no gusoza umwaka bikaba akarusho. Uretse gukoresha amafaranga mu myiteguro, ibikorwa by’imyidagaduro kandi biri mu bitwara […]
Muhanga: Ibigo nderabuzima byahawe ibikoresho byo kwifashisha mu kuvura amaso

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Ukuboza 2024, Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi, ku bufatanye na CBM, Light for the World, ndetse na Diyosezi ya Kabgayi, byatanze ibikoresho bizifashishishwa mu kuvura amaso mu bigo nderabuzima 16 n’Igororero ry’Akarere ka Muhanga.Ibikoresho byatanzwe birimo mudasobwa za HP, amatoroshi, n’igitabo kirimo amakuru y’ingenzi ku ndwara zishobora kwibasira amaso, […]
Karidinali Kambanda arasaba ko gutesha agaciro Misa n’Ubusaserdoti mu izina ry’urwenya bicika

Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yavuze ko abatesha agaciro izina rya Kiliziya bitwaje ‘urwenya’ bakwiye kubihagarika kuko bifite ingaruka ku kwemera ndetse no ku bantu babikora. Karidinali Kambanda yavuze ibi mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo hasozwaga Inama y’Inteko rusange y’Abepiskopi yateranye kuva tariki 17 kugera 20 […]
Muhanga: Amezi 8 arashize batarishyurirwa umusaruro w’ibigori

Bamwe mu bakorera ubuhinzi bw’ibigori mu bishanga bya Makera na Ntenderi biri mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga, baravuga ko bagiye kumara amezi ikenda bategereje inyishyu y’umusaruro w’ibigori bagemuye kuri Koperative ‘IABM’. Aba baturage bavuga ko bagemuye umusaruro wabo muri Werurwe 2024, aho bari bijejwe ko bazaba bishyuwe amafaranga yabo bitarenze muri Mata […]
Urukundo rw’amashuri y’imyuga rutangiye kuzamuka

Mu Rwanda, bamwe mu banyeshuri bacikiriza amashuri yabo mu cyiciro cya mbere cy’ay’isumbuye (O’level) bagahitamo kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) bashaka inzira yihuse y’umurimo. Abo banyeshuri bavuga ko amashuri y’ubumenyingiro abaha amahirwe menshi yo kubona akazi mu nzego zitandukanye, haba mu bucuruzi, ubuhinzi, ikoranabuhanga, n’ububaji. Abaganiriye na ICK News, harimo abasubikiye amashuri muri ‘O’level’ bagahitamo […]
