Manchester City igiye kwisobanura ku birego 115 by’ubukungu

Kera kabaye iberego 115 Manchester City iregwamo n’abategura irushanwa ryo guhatanira igikombe cya shampiyona mu Bwongereza ‘Premier League’ bizatangira kumvwa guhera ku wa Mbere w’icyumeru gitaha, tariki 16 Nzeri 2024. Ni nyuma y’igihe kirekire hategerejwe uru rubanza. Manchester City ishinjwa kurenga ku mategeko y’ubukungu agenga umupira w’amaguru mu gihugu cy’Ubwongereza mu gihe cy’imyaka icyenda, guhera […]
Bimwe mu byo wamenya kuri Nyampinga w’Ububiligi 2024 ufite inkomoko mu Rwanda

Mu ntangiro z’iki Cyumweru nibwo inkuru yabaye kimomo ko Nyampinga w’Ububiligi wa 2024, Kenza Johanna Ameloot ari mu ruzinduko mu Rwanda. By’umwihariko kuva ku wa Mbere tariki 9-11 Nzeri 2024, Nyampinga Kenza n’itsinda ryo muri Light for the World bagiriye uruzinduko ku bitaro by’amaso bya Kabgayi biherereye mu Karere ka Muhanga ari naho ICK News […]
Betpawa playoffs: Patriots BBC itangiranye intsinzi

Ikipe ya Patriots BBC itsinze Ikipe y’ingabo z’igihugu (APR BBC) amanota 83-71 , bituma yeguka intsinzi y’umukino wa mbere mu mikino ya nyuma ya Betpawa Playoffs. Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki 11 Nzeri 2014, ukabera muri BK Arena, witabiriwe n’abantu benshi barimo n’uwahoze ari Minisitiri wa Siporo, Madamu Mimosa […]
Nyampinga w’Ububiligi yiteguye gutanga umusanzu mu kugarura ‘Miss Rwanda’

Nyampinga w’Ububiligi wa 2024, Kenza Johanna Ameloot yatangaje ko yiteguye gutanga umusanzu we kugira ngo Irushanwa ryo guhatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda rigaruke. Ibi Nyampinga Ameloot yabitangarije ICK News mu kiganiro cyihariye cyo kuri uyu wa 11 Nzeri 2024. Uyu mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda avuga ko Miss Rwanda yateje imbere abana b’abakobwa benshi bityo […]
BetPawa Playoffs: Patriots BBC na APR BBC ziratangira urugendo rwo kwishakamo izatwara igikombe

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Nzeri 2024, nibwo uruhererekane rw’imikino irindwi ya nyuma ya kamarampaka ruganisha ku gikombe cya Shampiyona ruri butangire. Iyi mikino izahuza APR BBC na Patriots BBC, izwi nka nka BetPawaPlayoffs 2024. Umukino ubimburira indi kuri uyu mugoroba uri bubere mu nyubako y’imyidagaduro ‘BK Arena’ i Saa […]
AFCON2025 Q: Amavubi yanganyirije na Nigeria i Kigali

Kuri uyu wa Kabiri,ikipe y’igihugu y’u Rwanda yanganyirije na Nigeria 0-0 kuri Stade Amahoro mu mukino w’umunsi wa kabiri w’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025. Ni umukino witabiriwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame nyuma y’imyaka umunani atitabira imikino y’umupira w’amaguru kuko byaherukaga muri 2016 mu mikino ya CHAN yabereye mu Rwanda. Muri […]
Minisitiri wa Siporo arasaba Ubufasha muri MINALOC

Minisitiri wa Siporo, Bwana Richard Nyirishema yagaragaje ko akeneye umusanzu wa Minisiteri zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) mu kubaka ireme rya Siporo mu Rwanda. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, tariki 07 Nzeri 2024, ubwo yari mu kiganiro n’ibitangazamakuru by’Ikigo cy’Igihuhu cy’Itangazamkuru (RBA). Minisitiri mushya wa Siporo mu Rwanda, Bwana Nyirishema yavuze ko hari […]
Basketball: Umutoza Mushumba yerekeje muri APR W BBC avuye muri REG BBC

Umutoza Mushumba Charles wari umaze iminsi atandukanye n’ikipe ya REG BBC yamaze kwerekeza mu ikipe ya APR W BBC. Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 06 Nzeri 2024, nibwo ICK News yamenye ko uyu mutoza umenyerewe cyane muri Basketball y’u Rwanda, yabaye umutoza mukuru w’ikipe ya APR Women Basketball Club isanzwe ikina […]
Amavubi yatangiye anganya na Libya mu gushaka itike ya AFCON2025

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yanganyije n’ikipe y’igihugu ya Libya mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cy’ Afurika cya 2025. Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 04 Nzeri 2024 ibera kuri sitade yitiriwe tariki 11 Kamena mu murwa mukuru i Tripoli. Uyu mukino wari ukomeye cyane kuko ni wo wa mbere […]
Afro-Basketball (U18): U Rwanda rwatsinze Afurika y’Epfo

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abangavu ndetse n’ingimbi yatangiye yitwara neza mu gikombe cya Afurika (Afro-Basketball) cy’abatarengeje imyaka 18 kuko yatsinze amakipe y’igihugu ya Afurika y ‘Epfo. Mu mukino ufungura irushanwa ku munsi w’ejo, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze Afurika y’Epfo mu buryo bworoshye kuko igice cya mbere cyasojwe u Rwanda rufite amanota 47 kuri 17 […]
