Donald Trump yongeye gutorerwa kuyobora Amerika

Trump ni muntu ki? Ni Umurepubulikani Donald Trump w’imyaka 78 y’amavuko akaba yaramaze kubona amajwi arenga ayo yari akeneye kugira ngo yegukane intsinzi mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni amatora yari ahanganiyemo n’umukandida w’Abademokarate, Kamala Harris w’imyaka 60. Menya dosiye Trump yahereyeho akigera muri ‘White House’ Nyuma yo kurahirira kuba […]

Menya dosiye Trump yahereyeho akigera muri ‘White House’

Nyuma yo kurahirira kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mutarama 2025, Perezida Donald Trump ntiyatindiganyije mu gusinya inyandiko nyinshi kugira ngo ashyire mu bikorwa imigambi ye. Yicaye ku meza, yajyaga azanirwa inyandiko imwe ku yindi ngo asinye imbere y’imbaga y’abantu bari bateraniye muri Capitol […]

Ibitegerejwe mu irahira rya Donald Trump

Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze ubumwe za Amerika ararahirira kuba perezida wa 47 w’iki gihugu uyu munsi tariki ya 20 Mutarama 2025. Uyu munsi nturangwa no kurahira ku mugaragaro gusa kwa Trump na Vance, ahubwo uraherekezwa n’ibitaramo bya muzika, ndetse n’ibindi birori by’imyidagaduro. Bitandukanye n’imyaka yabanje, aho uyu muhango wabera ku mbuga ya Capitol, […]

Amerika: TikTok yari yahagaritswe yongeye gukora

Urubuga nkoranyambaga rwa TikTok rwasubukuye serivisi zarwo ku barenga miliyoni 170 barukoresha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi bibaye nyuma y’aho Perezida watowe, Donald Trump, avuze ko azasohora itegeko rya perezida ryo guha uru rubuga uruhushya rwo gukomeza gukora igihe azaba atangiye imirimo kuri uyu wa mbere. Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki […]

USA: TikTok ishobora gusimburwa na RedNote

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Mutarama 2025, biteganyijwe ko urubuga nkoranyambaga rwa TikTok rufungwa muri Amerika kubera impungenge z’umutekano w’igihugu. TikTok ubwayo itangaza ko izafunga uburyo bwo kuyigeraho kuri miliyoni 170 z’Abanyamerika ku Cyumweru, keretse ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden bugize icyo bukora mu maguru mashya bukemeza ko itazahanwa kubera guhonyora amabwiriza y’itegeko ryo […]

Amerika yafatiye ibihano umuyobozi mukuru w’ingabo za Sudani

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho ibihano kuri Abdel Fattah al-Burhan, umugaba mukuru w’ingabo za Sudani, imushinja guhitamo intambara aho kwemera ibiganiro n’umutwe wa RSF bigamije kurangiza intambara imaze guhitana ibihumbi by’abantu no gutuma miliyoni nyinshi zihunga ingo zabo. Ishami ry’imari ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ryatangaje ko ku buyobozi bwa Burhan,igisirikare cyakoreshaga amayeri y’intambara […]

Brazil: Polisi yibeshye ku ifoto ishinja umugabo ibyaha 62 abeshyerwa

Mu gihugu cya Brasil giherereye ku mugabane w’Amerika haravugwa inkuru itangaje ariko inababaje y’umugabo wafunzwe imyaka itatu arengana kubera ifoto ye yakwirakwijwe na Polisi, abatangabuhamya bagahamya ko ibyo byaha koko yabikoze. Uwo ni Paulo Alberto da Silva Costa, ufite imyaka 37 usanzwe utuye mu mujyi ufatwa nk’ukennye wa Belford Roxo, ukaba uherereye ku nkengero za […]

Leta ya Tanzaniya yahakanye iby’icyorezo cya Marburg kiri muri iki gihugu

Tanzania yahakanye raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ivuga ko icyorezo cya Marburg, cyadutse mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’iki gihugu. Ikinyamakuru The Tanzania Times, cyanditse ko Minisitiri w’ubuzima muri Tanzaniya, Jenista Mhagama, yavuze ko nyuma y’isesengura ryakozwe, abantu bose bakekwaho kuba baranduye virusi ya Marburg basanzwe ntayo bafite. Icyakora Minisitiri Mhagama avuga ko igihugu […]

‘Ndi umunyabyaha nk’abandi bose’-Papa Fransisiko

Mu gitabo cye gishya cyitwa “Ibyiringiro: Ubuzima Bwanjye”, Papa Fransisiko agaruka ku rugendo rwe rwo kuva mu bwana mu mujyi wa Buenos Aires kugera ku kuba umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi. Ni igitabo kirimo amafoto adasanzwe, harimo n’ayasohowe bwa mbere yahawe uburenganzira by’umwihariko na Papa Fransisiko ubwe. Papa Fransisiko avuga mu bwana bwe avuga […]

Ibikubiye mu masezerano yo guhagarika intambara hagati ya Isiraheli na Hamas

Isiraheli na Hamas bemeranyije ku masezerano yo guhagarika intambara muri Gaza no kurekura imbohe nyuma y’amezi 15 y’intambara. Ibi byatangajwe n’abahuza hagati y’impande zombi, ari bo Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdul Rahman Al Thani, yavuze ko ayo masezerano azatangira gushyirwa mu bikorwa ku cyumweru, igihe […]