Espagne: Umwuzure umaze guhitana abantu 95

Byibuze abantu 95 bamaze kwicwa n’umwuzure wibasiye igihugu cya Espagne, nyuma y’imvura ikomeye yaguye mu ntara y’Uburasirazuba bwa Valencia, nk’uko ubuyobozi bw’iyi ntara bwabitangaje kuri uyu wa Gatatu. Iyi mvura idasanzwe yateje umwuzure, yatangiye kugwa ku wa Kabiri tariki ya 29 Ukwakira, yasenye amateme n’inyubako. Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje ariko abakora ubutabazi ntiborohewe no kubona abatekerezwa […]

Google yaciwe ihazabu ya $20,000, 000, 000, 000, 000, 000, 000, 000, 000, 000, 000 – amafaranga aruta ari ku isi yose

Urukiko rwo mu Gihugu cy’Uburusiya rwaciye Google ihazabu y’amadorari ya Amerika angana na $20,000, 000, 000, 000,000,000, 000, 000, 000, 000, 000, amafaranga aruta ari ku isi yose. Google yaciwe aya mafaranga kubera ibirego bya televiziyo 17 zo mu Burusiya ziyishinja gufunga imiyoboro yazo ya You Tube kubera ibihano mpuzamahanga byafatiwe Uburusiya nyuma yo gutangiza […]

Guhirika Ubutegetsi, intero n’inyikirizo y’Abanyafurika

Afurika ni umugabane wahuye n’ibizazane by’ubutegetsi n’ihungabana rya politiki kuva ibihugu biwugize byatangira kubona ubwigenge hagati mu kinyejana cya 20 aho hagiye humvikana ihirikwa ry’ubutegetsi (Coup d’État) mu bihugu byiganjemo ibyo mu Burengerazuba bwa Afurika. Ihirikwa ry’ubutegetsi ryatangiye kugaragara muri Afurika nyuma y’igihe cy’ubukoloni ndetse kugeza ubu Afurika niwo mugabane waranzwemo ihirikwa ry’ubutegetsi inshuro nyinshi […]

Burkina Faso: Perezida Traoré ntarabasha kugarura umutekano 

Imibare mishya ya ‘Global Terrorism Index’ yagaragaje ko umutekano wa Burkina Faso ukomeje kuba mubi nyuma y’imyaka ibiri iki gihugu kibayemo ihirikwa ry’ubutegetsi bugafatwa n’igisirikari.  Global Terrorism Index igaragaza ko kuri ubu Burkina Faso iri mu bihugu byugarijwe n’iterabwoba ku isi. Umuryango w’Abibumbye watangaje ko kuva iki gihugu cyagaragaramo ibitero by’ubwiyahuzi muri 2015, abaturage ba […]

Afurika: Agace ka Sahel, hamwe mu hantu hahindutse indiri y’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Nk’uko raporo y’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe kurwanya ibyaha n’ibiyobyabwenge (UNODC) ibigaragaza, mu mwaka wa 2021 hafashwe ibiro 41 by’ikiyobyabwenge cya cocaine. Ni umubare wiyongereye cyane ugera ku biro 1,466 mu mwaka wakurikiyeho wa 2023, izamuka rya 3,476%. Nubwo ntagipimo gihari kigaragaza ishusho yicuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu mwaka wa 2023 mu gihugu cya Mauritania, nibura toni 2.3 […]

Koreya ya Ruguru ntivuga rumwe na Amerika ku kohereza ingabo mu Burusiya

Koreya ya Ruguru yahakanye amakuru avuga ko yohereje ingabo mu Burusiya kugira ngo zijye gutanga umusanzu mu ntambara Ukraine ihanganyemo n’Uburusiya. Guhakana aya makuru byatangajwe n’Intumwa ya Koreya ya Ruguru kuri uyu wa Mbere mu kanama k’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye aho yavuze ko ayo makuru nta shingiro afite. Iyi ntumwa yagize iti “Ku birebana n’ubufatanye […]

Perezida Paul Biya yagarutse muri Cameroon nyuma y’ibihuha ku buzima bwe

Perezida Paul Barthélemy Biya’a bi Mvondo w’Igihugu cya Cameroon yagarutse mu murwa mukuru Yaoundé, kuri uyu wa Mbere nyuma y’ibyumweru byinshi yari amaze hanze y’igihugu, bikuraho ibihuha byari byacicikanye ku buzima bwe aho bamwe banavuze ko ashobora kuba atakiri mu isi y’abazima.  Nyuma y’ibyumweru bitandatu atagaragara mu ruhame, uyu mukambwe w’imyaka 91, yagarutse mu gihugu […]

Australia: Umwami Charles III yavugirijwe induru

Kuri uyu wa 21 Ukwakira 2024, Umwami w’Ubwongereza Charles III yavugirijwe induru n’umwe mu basenateri ba Australia. Nk’uko bitangazwa na BBC, Lidia Thorpe, umwe mu bagize itsinda ry’abenegihugu kavukire ba Australia yateje igisa n’akaduruvayo ubwo yateraga hejuru avuga ko atari mu bo Umwami Charles III  ahagarariye. yagize ati “Nturi Umwami wanjye.” Iki gisa n’imyigaragambyo cyabaye […]

Amakimbirane hagati ya Misiri na Ethiopia akomeje gufata indi ntera

Umwuka mubi hagati ya Ethipia na Misiri ukomeje kugenda uba mubi uko bwije uko bukeye ahanini kubera ikibazo cy’urugomero Ethiopia ikomeje kubaka ku ruzi rwa Nili.   Ikibazo hagati ya Misiri na Ethiopia gishingiye ku rugomero rwa Grand Ethiopian Renaissance Dam rwubatswe na Ethiopia ku Ruzi rwa Nili aho Misiri iyishinja gushaka kwikubira uburenganzira kuri […]