Menya umwihariko w’u Rwanda mu guhimbaza umunsi mukuru w’abatagatifu bose

Tariki ya 1 Ugushyingo buri mwaka, abakristu ba Kiliziya Gatolika ku Isi bahimbaza Umunsi mukuru w’Abatagatifu bose, abazwi n’abatazwi. Mu bihugu binyuranye ku isi, uhereye muri Afurika kugera i Burayi, usanga iyi tariki ari umunsi buri mukirisitu Gatolika azi neza kandi yizihiza cyane. Ibyo biterwa ahanini n’uko abenshi muri abo bakirisitu baba bafite amazina y’abatagatifu […]

Leta y’Ubushinwa ihangayikishijwe n’abaturage batifuza kurongora no kubyara

Nubwo leta y’Ubushinwa ikomeje guteza imbere gahunda yo gushishikariza abaturage b’iki gihugu kubyara cyane, imibare yabashaka  gushyingiranwa muri iki gihugu yo ikomeje kugabanuka ku kigero gikomeye. Leta y’Ubushinwa ivuga ko ihangayikishijwe cyane n’igabanuka ryabifuza gushakana kuko bafite impungenge ko mu minsi iri imbere bizateza ibibazo birimo igabanuka ry’ubukungu bizaterwa  no kubura abakozi bazakora imirimo itandukanye […]

Abanya-Kenya nibo bamara igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga

Kenya yaje ku mwanya wa mbere ku isi mu bijyanye no kugira abaturage bamara amasaha menshi ku mbuga nkoranyambaga. Ni ibigaragazwa na raporo nshya ya ‘Digital 2024’, ikorwa ku bufatanye na Visual Capitalist. Nk’uko iyi raporo ibigaragaza, Abanya-Kenya bamara impuzandengo y’amasaha 3 n’iminota 43 ku mbuga nkoranyambaga buri munsi. Aya masaha bayakoresha ku mbuga nkoranyambaga […]

Indoneziya: Iruka ry’ikirunga ryahitanye abantu batandatu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Ikigo cy’igihugu gishinzwe gucunga ibiza muri Indoneziya cyatangaje ko byibuze abantu batandatu bapfuye bazize iruka ry’ikirunga cya Lewotobi Laki Laki giherereye mu gace ka Maumere mu cyirwa cya Flores. Iki kirunga cyarutse nyuna y’uko mu ijoro rishyira ku wa mbere cyari cyagaragaje ibimenyetso, aho cyasohoye mu kirere ivu rishyushye […]

U Bufaransa bukomeje gutanga ubutabera ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, mu mpera z’iki cyumweru hapfundikiwe urubanza rw’Umunyarwanda Dr. Eugene Rwamucyo washinjwe ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse n’ibyibasiye inyoko muntu. Ibi byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu, ndetse n’ubufatanyacyaha muri ibi byaha yabihamijwe n’urukiko maze rumukatira imyaka 27 y’igifungo mu rubanza rwaciwe mu kwezi gushize […]

Icyo impuguke mu mategeko zivuga ku kuba Elon Musk yakurwa muri Amerika

Muri iyi minsi, umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk ari mu bibazo bijyanye n’amategeko agenga abimukira, kuko bivugwa ko yaba yarakoreye muri Amerika nta ruhushya rw’akazi afite (employment visa). Impuguke mu bijyanye n’amategeko zabwiye Newsweek dukesha iyi nkuru ko ibi birego bimuhamye ashobora gukurwa muri Amerika. Ku wa 26 Ukwakira, ikinyamakuru The Washington Post […]

Esipanye: Abarenga 200 bamaze guhitanwa n’imyuzure

Hashize iminsi muri Esipanye by’umwihariko mu Mujyi wa Valencia n’inkengero zawo habaye ibiza bikomeye ku rwego rutari rwarigeze rubaho muri iki gihugu. Ni Ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye muri iki gihugu ku buryo umwuzure umaze guhitana abaturage 202 bo mu Mujyi wa Valencia. Ibi byatumye umubare w’abantu bishwe n’umwuzure ugera kuri 205 kuko abandi babiri […]

Botswana: Ishyaka rimaze imyaka 58 ku butegetsi ryatsinzwe amatora

Ishyaka ryayoboye Botswana kuva yabona ubwigenge mu 1966 ryakubiswe inshuro mu matora y’iki gihugu yabaye muri iki cyumweru, kuko iri shyaka ryatakaje ubwiganze busesuye mu nteko ishinga amategeko. Ibyavuye mu matora byibanze byatangajwe muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu. Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi yemeye ibyavuye mu matora mbere y’uko ibisubizo ntakuka bitangazwa, […]

Papa Fransisiko yagabanyije umushahara w’Abakaridinali bakorera i Vatikani

Kuva kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ugushyingo 2024, Abakaridinali bakorera i Vatikani baratangira kwakira umushahara muto kuwo bari basanzwe bafata. Ni icyemezo cyafashwe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Fransisiko. Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abataliyani ANSA dukesha iyi nkuru bibitangaza, umulayiki Maximino Caballero Ledo, uyobora ubunyamabanga bw’ishami ry’ubukungu i Vatikani, yamenyesheje abakaridinali iki cyemezo mu […]

Indege z’Igisirikari cy’Ubushinwa zavogereye ikirere cya Tayiwani

Kuri uyu wa Kane, Minisiteri y’ingabo za Tayiwani (MND) yatangaje ko ikirere cyayo cyavogerewe n’indege umunani z’Igisirikari cy’Ubushinwa.   Muri izi ndege ngo harimo enye zegeraga ku birindiro bya gisirikare byo mu majyepfo y’iburengerazuba by’iki gihugu. Nk’uko MND ibitangaza, izi ndege zagaragaraye kuwa gatatu hagati ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ndetse no kuri […]