Isiraheli yigambye kwica umuyobozi wa Hamas mu bya gisirikari

Igisirikari cya Leta ya Isiraheli cyatangaje ko muri Nyakanga cyishe umuyobozi w’Umutwe wa Hamas mu bya gisirikari, Mohammed Deif. Iby’urupfu rw’uyu muyobozi byatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Kanama 2024, aho bivugwa ko yaguye mu bitero by’indege Isiraheli yagabye mu Ntaray a Gaza. Bitangajwe kandi nyuma y’umunsi umwe umuyobozi wa Hamas mu bya […]

Isiraheli na Hezbollah ntibavuga rumwe ku rupfu rwa Fuad Shukr

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024, Israel yatangaje ko yivuganye umujyanama w’umuyobozi w’umutwe wa Hezbollah, Fuad Shukr, mu gitero cyagabwe I Beirut muri Libani. Israheli ivuga ko iki gitero cyakozwe mu rwego rwo kwihorera kubera igitero cy’ibisasu cyagabwe muri Israheli mu Karere ka Golan Heights. Ni igitero bivugwa ko cyagabwe na Hezbollah […]

Hamas yavuze ko uwihishe inyuma y’urupfu rw’umuyozi wayo azabiryozwa

Kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024, nibwo umuyobozi w’umutwe wa Hamas mu bya politiki Ismail Haniyeh yiciwe i Tehran muri Iran. Urupfu rwe rwemejwe n’Itsinda rya gisirikare riharanira impinduramatwara muri Irani. Haniyeh yari Tehran aho yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida mushya wa Iran Masoud Pezeshkian ryabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 30 nyakanga […]

Imibare y’abagwa mu ntambara ishyamiranyije Israheli na Hamas ikomeje kwiyongera

Ejo ku wa Kabiri tariki 30 Nyakanga 2024, Abanyapalestine 12 baguye mu gitero cya gisirikare Isiraheli yagabye ku rwinjiriro rw’inkambi y’impunzi ya Nuseirat muri Gaza rwagati. Aba baturage 12 bishwe baza basanga abandi bagera kuri 300 bivugwa ko bishwe abandi amagana bakaburirwa irengero mu mu mujyi wa Khan Younis wo mu majyepfo ya Gaza. Ni […]

Ubushinwa ku mwanya wa mbere mu kugurisha intwaro nyinshi muri Afurika

Ubushinwa bwamaze kwigaranzura Uburusiya bwari buri ku mwanya wa mbere mu kugurisha intwaro nyinshi muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Izi ntwaro ahanini ziganjemo utuduge tutagira abapilote, roketi, imbunda ziremereye, imodoka z’imitamenwa, indege, imbunda nto, amasasu, misile, ibikoresho mu isanzure, radar n’ibikoresho by’intambara by’ikoranabuhanga, ziri koherezwa mu bice by’intambara nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya […]

Abategura Imikino ya Olempike basabye imbabazi kubw’umukino wasanishijwe n’Isangira rya nyuma Yezu yagiranye n’Intumwa

Abategura imikino ya Olempike biseguye nyuma y’uko banenzwe ku gikorwa cyafashwe nko gushushanya Isangira rya Nyuma Yezu yagiranye n’Intumwa ze mbere y’uko yicwa. Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki 26 Nyakanga 2024, kibera mu birori byo gufungura ku mugaragaro Imikino ya Olempike iri kubera mu Gihugu cy’Ubufaransa. Icyo gikorwa cyarimo abahanzi b’abagabo bambaye imyenda […]

Abanyarwanda babiri bagaragaweho ‘Monkeypox’, RBC Itanga Umuburo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko mu Rwanda hamaze kugaragara babiri barwaye indwara y’ubushita bw’inkende izwi nka ‘Monkeypox’. RBC ivuga ko abo iyi ndwara yagaragayeho ari abasanzwe bakora ingendo mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (RDC) ari naho byemezwa ko indwara yageze mu Rwanda iturutse. Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo […]

Nepal: Impanuka y’indege yahitanye 18 harokoka umwe

Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024 abantu 18 baguye mu mpanuka y’indege ya Saurya Airlines yabereye ku kibuga cy’indege cya Nepal. Nk’uko polisi yabitangaje abantu bose bari bari muri iyi ndege bari 19 bose bari abakozi b’iyi ndege harimo umwe ukomoka mu gihugu cya Yemen abandi bose bari abanye-Nepal, umupilote umwe niwe warokotse […]

Siporo n’Ubuzima: Inama z’impuguke mu myitozo ngororamubiri

Kubera ihindagurika ry’imibereho ya muntu, muri iki gihe benshi bakunze guhura n’ingaruka zo kudakora siporo cyangwa se ugasanga hari n’abahuye n’ingaruka zo kuba bakoraga siporo bakazireka n’ibindi.  Mu kiganiro ICK News yagiranye na Ishimwe Bernardin uri kurangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu imenyamuntu ndetse n’imyitozo ngororamubiri asobanura ko siporo ifite uruhare rukomeye mu guteza […]

Perezida Biden yahisemo kutongera guhatanira kuyobora Amerika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden yatangaje ko ataziyamamariza kongera kuyobora iki gihugu mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka. Perezida Biden afashe uyu mwanzuro nyuma y’aho benshi mu  banyamuryango b’ishyaka ry’Abademokarate bamusabye gutongera kwiyamamariza indi manda kubera ikibazo cy’intege nke. Mu basabye Perezida Biden kutiyamamaza harimo n’uwabaye Perezida wa Amerika, Barack Obama.  […]