Kibeho: Ingoro ya Bikira Mariya irahimbaza isabukuru y’imyaka 21 imaze ihawe umugisha

Kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, Abakiristu baturutse mu bihugu bitandukanye bahuriye i Kibeho mu birori byo guhimbaza isabukuru y’imyaka 21 Ingoro ya Bikira Mariya ihawe umugisha. Ibirori by’itahwa ry’Ingoro ya Bikira Mariya byahuriranye n’Umunsi mukuru wa Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu, byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Musenyeri Jean Marie Vianney […]

Mu mibare: Ibibazo bitegereje uri butsinde amatora muri Afurika y’Epfo

Mu gihe hamaze gutangazwa amajwi arengaho gato 58% mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yo muri Afurika y’Epfo, Ishyaka ANC riri ku btegetsi riracyayoboye gusa riri gutakaza ubwiganze kuko riri kuribwa isataburenge n’amashyaka arimo DA na MKP ry’uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma. Kugeza ubu, ANC (African National Congress) ifite amajwi 42.3%, DA […]

PISA 2025: Minisiteri y’Uburezi yatangije isuzuma ryagenewe abanyeshuri batarengeje imyaka 15

Kuri uyu wa Mbere, tariki 27 Gicurasi 2024, Minisiteri y’Uburezi, ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) yatangije icyiciro cy’igerageza cya gahunda mpuzamahanga yo gusuzuma ubumenyi n’ubushobozi by’abanyeshuri mu gusoma, imibare na siyansi (PISA 2025). Iyi gahunda yatangirijwe mu ishuri rya Lycée de Kigali riherereye mu Karere ka Nyarugenge, igamije kugerereranya ibipimo ngenderwaho […]

Umunyemari Rujugiro yitabye Imana: Bimwe mu byo wamenya ku buzima bwe

Umunyemari w’Umunyarwanda Tribert Rujugiro Ayabatwa, wari umaze imyaka yarahunze u Rwanda, yitabye Imana ku myaka 82. Inkuru y’urupfu rwa Ayabatwa Tribert Rujugiro yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu, tariki 17 Mata, 2024. Kugeza ubu, icyo Rujugiro yaba yazize ntikiramenyekana kuko BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko umwe mu banyamategeko ba […]