Menya dosiye Trump yahereyeho akigera muri ‘White House’

Nyuma yo kurahirira kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mutarama 2025, Perezida Donald Trump ntiyatindiganyije mu gusinya inyandiko nyinshi kugira ngo ashyire mu bikorwa imigambi ye. Yicaye ku meza, yajyaga azanirwa inyandiko imwe ku yindi ngo asinye imbere y’imbaga y’abantu bari bateraniye muri Capitol […]

Ibitegerejwe mu irahira rya Donald Trump

Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze ubumwe za Amerika ararahirira kuba perezida wa 47 w’iki gihugu uyu munsi tariki ya 20 Mutarama 2025. Uyu munsi nturangwa no kurahira ku mugaragaro gusa kwa Trump na Vance, ahubwo uraherekezwa n’ibitaramo bya muzika, ndetse n’ibindi birori by’imyidagaduro. Bitandukanye n’imyaka yabanje, aho uyu muhango wabera ku mbuga ya Capitol, […]

Amerika: TikTok yari yahagaritswe yongeye gukora

Urubuga nkoranyambaga rwa TikTok rwasubukuye serivisi zarwo ku barenga miliyoni 170 barukoresha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi bibaye nyuma y’aho Perezida watowe, Donald Trump, avuze ko azasohora itegeko rya perezida ryo guha uru rubuga uruhushya rwo gukomeza gukora igihe azaba atangiye imirimo kuri uyu wa mbere. Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki […]

Amerika yafatiye ibihano umuyobozi mukuru w’ingabo za Sudani

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho ibihano kuri Abdel Fattah al-Burhan, umugaba mukuru w’ingabo za Sudani, imushinja guhitamo intambara aho kwemera ibiganiro n’umutwe wa RSF bigamije kurangiza intambara imaze guhitana ibihumbi by’abantu no gutuma miliyoni nyinshi zihunga ingo zabo. Ishami ry’imari ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ryatangaje ko ku buyobozi bwa Burhan,igisirikare cyakoreshaga amayeri y’intambara […]

‘Ndi umunyabyaha nk’abandi bose’-Papa Fransisiko

Mu gitabo cye gishya cyitwa “Ibyiringiro: Ubuzima Bwanjye”, Papa Fransisiko agaruka ku rugendo rwe rwo kuva mu bwana mu mujyi wa Buenos Aires kugera ku kuba umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi. Ni igitabo kirimo amafoto adasanzwe, harimo n’ayasohowe bwa mbere yahawe uburenganzira by’umwihariko na Papa Fransisiko ubwe. Papa Fransisiko avuga mu bwana bwe avuga […]

Ibikubiye mu masezerano yo guhagarika intambara hagati ya Isiraheli na Hamas

Isiraheli na Hamas bemeranyije ku masezerano yo guhagarika intambara muri Gaza no kurekura imbohe nyuma y’amezi 15 y’intambara. Ibi byatangajwe n’abahuza hagati y’impande zombi, ari bo Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdul Rahman Al Thani, yavuze ko ayo masezerano azatangira gushyirwa mu bikorwa ku cyumweru, igihe […]

Iran yahakanye ibyo kugerageza kwica Trump

Mu mwaka ushize ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Amerika, Donald Trump yarokotse ibitero bibiri byari bigamije kumwivugana. Kimwe cyabaye muri Nzeri ubwo yakinaga golf ku kibuga cye giherereye i West Palm Beach, muri Florida, naho ikindi cyabaye mu kwezi kwa Nyakanga mu birori byo kwiyamamaza byabereye i Butler, muri Pennsylvania. Nyuma y’ibyo mu […]

Koreya y’Epfo: Perezida Yoon Suk Yeol yatawe muri yombi

Perezida wegujwe muri Koreya y’Epfo, Yoon Suk Yeol, yatawe muri yombi ndetse kuri ubu arimo guhatwa ibibazo bijyanye n’itangazo rye ryo gushyiraho ibihe bidasanzwe ryatangajwe mu kwezi gushize maze bigateza imvururu mu gihugu. Ibi byatangajwe n’abashinzwe iperereza ku byaha bya ruswa kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Mutarama 2025 bikaba byashyize iherezo ku mvururu […]

Esipanye irateganya gushyiraho umusoro w’amazu 100% ku batari abenegihugu

Esipanye yatangaje gahunda yo gushyiraho umusoro ungana n’ 100% ku mazu agurwa n’abatari abanyagihugu, batanaturuka mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Ubuyobozi bw’iki gihugu buvuga ko ibyo biri muri gahunda yo guhangana n’ikibazo cy’amacumbi mu gihugu. Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Esipanye, Pedro Sánchez ubwo yari yitabiriye inama yiga ku bukungu yabereye mu […]

Amahoro hagati ya Isiraheli na Hamas ashobora kuboneka vuba

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko ubuyobozi bwe buri hafi gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Isiraheli na Hamas nyuma y’amezi arenga 14 y’imirwano. Mu ijambo yavugiye i Washington kuri uyu wa Mbere rigamije kugaragaza ibyagezweho mu miyoborere ye y’ububanyi n’amahanga, Perezida Biden yavuze ko ishusho y’ayo […]